Kanyange n’abo bafatanyije kuyobora Ngororero
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero Kanyange Christine asaba abaturage kubaba hafi kugira ngo bese imihigo.
Avuga ko abaturage babatoye ariko ntibabafashe ntacyo byaba bibamariye kuko imyanya babahaye yapfa ubusa. Ati”Nibyo abaturage baratwizeye kuko babonaga hari icyo twabamarira, ariko ndabasaba kudufasha kuko batatubaye hafi ntacyo twageraho”.
Kanyange christine, ni umugore ufite imyaka 41. Mbere yo gutorerwa uwo mwanya yari asanzwe ari umunyambanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabaya mu murenge wa Kabaya muri aka karere.
Asaba abaturage kubaba hafi
Ni umwe mu batorewe kujya muri komite nyobozi z’uturere baturutse mu nzego zo hasi kurusha abandi, akaba asaba abaturage kudatererana inzego batoye.
Nkundabatware Lazarre wo mu murenge wa Muhanda avuga ko biteguye gukomeza gufasha abayobozi babo kuko bituma akarere kabo kesa imihigo ku gipimo cyiza. Ati « tuba twarabarambagije tubazi kandi tuzi ibyo bazatugezaho. Tubategerejeho umusaruro kandi natwe turahari ngo tubafashe nkuko bisanzwe ».
Inzira Kanyange yanyuzemo kugera ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere.
2004: Gitifu w’umurenge mu cyahoze ari akarere ka Gaseke (ubu ni muri Ngororero)
2006: Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kabaya
2007:Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gaseke mu murenge wa Kabaya
2009:Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabaya mu murenge wa Kabaya
Ibindi Kanyange yagiye atorerwa : 2007 yatorewe kuba umuyobozi w’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu karere ka Ngororero. Muri 2012 atorerwa guhagararira abo ba gitifu mu ntara y’Iburengerazuba naho muri 2015 ba gitifu b’utugari bamutorera kubahagararira ku rwego rw’Igihugu.
Kanyange Christine ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 mu birebana n’iterambere ry’icyaro, abaye umuyobozi wa3 wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero.
Avuga ko azafatanya n’abaturage n’abo bafatanyije kuyobora maze akarere kabo kagakomeza kwesa imihigo aho uyu mwaka bahigiye kutazajya inyuma y’umwanya wa 3 akarere gaherukaho.