Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Ngoma: Abamotari barivuga imyato mugihe police ikibashinja ibiyobyabwenge

$
0
0
Ruremesha simeon , umusecurite

Ruremesha simeon , umusecurite

Ubwo hangizwaga ibiyobyabwenge

Ubwo hangizwaga ibiyobyabwenge

Mu gihe abamotari mu karere ka Ngoma bivuga imyato ko ntawugitwara ibiyobyabwenge,police y’igihugu yo iravuga ko hari bake bakibikora.

Ruremesha Simeon,ushinzwe umutekano no kurwanya ibiyobyabwenge mu bamotari,yemeza ko nta mumotari ugitwara ibiyobyabwenge ko nababikoraga babiretse kubera kubigisha.

Ruremesha atunga agatoki abafite amamoto yabo mu mago bitembereraho ko ariyo asigaye atwara ibiyobyabwenge,ko ntamuntu ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ubitwara.

Yagize ati”Ntamumotari ukibitwara ahubwo hari moto ziba ziri hirya iyo mu mago ziba zishinzwe gukora ibyo bintu byo gutwara ibiyobyabwenge.Abamotari bacu twarabigishije nababigeragezaga barabiretse ahubwo nibo baduha amakur yahoo babibonye.”

Ndengejeho Sharifu,ukorera mu mugi wa Kibungo,yemeza ko moto zitwara ibiyobyabwenge ari iziba ziri mumago zidakorera mu mashyirahamwe y’abatwara abantu ku mamoto.

Yagize ati”Usanga ababitwara atari izabamotari ahubwo ari moto za ziri promenade ziba ziri mu mago y’abantu,nijoro ugasanga bazikoresheje mu gutunda ibyo biyobyabwenge.Iyo tuzibonye dutanga amakuru zigafatwa.”

Umuvugizi wa police y’igihugu mutara y’Iburasirazuba,IP Emmanuel Kayigi,ntiyemeranya n’abavuga ko umuco wo gutwara abafite ibiyobyabwenge wacitse mu bamotari,akavuga ko hakiri bake bakibitwara,gusa agashima uruhare rw’abamotari mu kubirwanya.

Abisobanura agira ati”Bo niko babyumva,ariko njye sinabihamya ko uyu muco wacitse mu bamotari.Twe nicyo twifuza ko batabitwara.Niba koko aribyo bifuza,twizere ko bagiye kuba abafatanyabikorwa beza bazajya batunga agatoki kuwashaka kubanduriza izina abitwara.”

Police ivuga ko moto ziza ku isonga mu kwifashishwa mu gutwara ibiyobyabwwenge kuko arizo zibasha kunyuma mu mayira agoranye abatwaye ibiyobyabwenge bakwepana n’inzego z’umutekano.

Mu karere ka Ngoma haherutse gutwikwa ibiro 171 na litro 668 zangirijwe mu ruhame kuri uyu wa 24 Gshyantare 2016 muri byo harimo ibyafatiwe kuri moto z’abamotari babitwaye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles