Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godfrey yatangarije abaturage ko nta kosa na rimwe bashaka kuzumva mu kwibuka ku ncuro ya 22.
Abinyujije ku bayobozi b’Imirenge n’abahagarariye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, kuwa 18 Werurwe 2016, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yavuze ko batangiye kwitegura uko bazitwara mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22, jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Avuga ko basaba abaturage kuzitwara neza no kurwanya abakora amakosa n’ibyaha muri icyo gihe. Ati « Imyaka tugezemo ni iyo kubakana no kubaka igihugu, nta muntu wagombye kuba agikerensa ibyagwiririye iki gihugu ngo akomeretse abarokotse cyangwa apfobye jenoside ».
Meya Ndayambaje arasaba abaturage kwitegura neza
Yahereye ku bikorwa bibi birimo ibyaha by’urugomo no gupfobya Jenoside byagiye bikorerwa muri aka karere, nko gutema inka z’abarokotse Jenoside, kubabwira amagambo mabi, kutitabira ibikorwa byo kwibuka n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje ko igikorwa cyo gusukura no kuvugurura inzibutso kizarangira mbere mu rwego rwo kunoza imyiteguro. Aha bivugwa ko mu bihe byashize hari aho wasangaga umunsi wo kwibuka ugera urwibutso rutaratungana.
Niyonsenga Jean d’Amour, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngororero avuga ko biyemeje ubufatanye n’inzego zitandukanye mu kunoza gahunda z’icyunamo no kubungabunga inzibutso hamwe n’abarokotse jenoside kurusha mbere.
Anavuga ko hakiri abantu bafite ababo bazize Jenoside bagishyinguwe mu ngo bataremera kubajyana mu nzibutso rusange. Aha yatanze urugero rw’umuryango umwe wo mu murenge wa Kageyo ufite abantu 24 bazize Jenoside bakaba badashyinguwe mu rwibutso ahubwo bubakiwe imva rusange mu muryango.
Inzibutso zatangiye gusukurwa
Ati « Aba bantu badashyinguwe mu rwibutso ntitubasha kubakorera ibikorerwa abandi. Turacyakomeza gusaba ko bashyirwa mu nzibutso mu rwego rwo kubaha agaciro no kubungabunga amateka yabo ».
Niyonsenga kandi avuga ko abarokotse bishimira intambwe yatewe mu mibanire n’abaturanyi babo. Ibi akabishingiraho avuga ko uko umuyobozi w’akarere asaba abaturage kwitwara mu cyunamo bafite ubushobozi bwo kubigeraho.