Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 1088 articles
Browse latest View live

RUSIZI: Biteguye kwakira urumuri nk’ikimenyetso cy’ubuzima

$
0
0
m_Biteguye kwakira urumuri nk’ikimenyetso cy’ubuzima

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye inama itegura kwibuka

Mu rwego rwo kwitegura gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994,  abayobozi b’akarere ka Rusizi kuva ku rwego rw’akarere n’imirenge hamwe n’abahagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi  bahujwe no kugirango barebe uko hategurwa gahunda izagenderwaho hagamijwe kwibuka no gufasha abacitse ku icumu batishoboye.

Muri iyi nama umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yasabye abayobozi bose mu nzego zabo kumenyekanisha iyi gahunda yo kwibuka hakiri kare kugirango icyo gihe kizagere buri wese azi icyo agomba gukora haba mu gutanga umusanzu we n’ibindi byose biganisha ku gufasha abacitse ku icumu.

Nkuko mu gihugu hose hazacanwa urumuri  no mu karere ka Rusizi biteguye kwakira urwo rumuri aho ngo barubonamo icyizere gifatika ndetse n’indagagaciro zo kuba abanyarwanda bityo buri wese akumva ko ibyaranze abanyarwanda mubihe byashize birimo amacakubiri y’amoko byatanyije abanyarwanda bigasezererwa burundu nkuko byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere Nzeyimana Oscar  aha akaba yasabye aba bayobozi hamwe n’abaturage bose kubwumwihariko uru byiruko kuzamurikirwa n’urwo rumuri rw’umuco.

Abashinzwe inzego z’umutekano ingabo ndetse na Polisi bavuze ko mubihe nkibi byo kwibuka abazize Jenoside bamwe na bamwe bakunze guhohoterwa muri aka karere aho bamwe bakubitwa abandi bagatemerwa amatungo, abayobozi bunguranye ibitekerezo byo kuzakumira abawuhungabanya hakiri kare buri wese akumva ko agomba kurindira mugenzi we umutekano ikibaye buri wese agahagurukira kucyamagana no kukimenyekanisha, aha umuyobozi w’akarere akaba yavuze ko umutekano w’abacitse ku icumu utareba abarokotse Jenoside gusa, anibutsa ko ibyaba inzitizi byose byakumirwa

Abacitse ku icumu bitabiriye iyi nama barimo umusaza Kazimiri yavuze ko urumuri biteguye kwakira ari igishushanyo cy’ubuzima bitandukanye n’icuraburindi abanyarwanda bari barimo muri 94, akaba yavuze ko uru rumuri rufite agaciro kandi ko biteguye kurwakirana neza cyane cyane nkurubyiruko kugirango barusheho kumenya amateka igihugu cyabo cyanyuzemo hagamijwe kugishakira amahoro arambye


Huye: Ubuyobozi bw’Akarere burasabwa kwihutisha imihigo

$
0
0

m_Ubuyobozi bw’Akarere burasabwa kwihutisha imihigo

Babisabwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ubwo bwabagendereraga ku itariki ya 13/1/2014 bagira ngo barebe aho bageze besa imihigo bagiranye n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, abayobozi b’Akarere ka Huye basabwe kugira ijisho ridahuga ku mihigo kuko hasigaye amezi atandatu yonyine.

Kubagira iyi nama byafatiye kuko hari imihigo imwe n’imwe isa n’ikiri mu itangira kandi hashize amezi atandatu isinyiwe.

Muri yo harimo uwo kwinjiza miliyoni zisaga 830 avuye mu misoro n’amahoro ukiri ku rugero rwa 36%, hakabamo uwo guhinga soya uri ku rugero rwa 45%, uwo koroza abakennye inka uri ku rugero rwa 36%, uwo gushyira kaburimbo mu muhanda wiswe uw’icyarabu ukiri ku rugero rwa 38%, ndetse n’uwo kubaka amazu mashyashya mu mugi wa Butare bikozwe n’abikorera ukiri mu itangira.

Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko igihe cyo gusora ku buryo bugaragara ari mu mezi turimo kugeza mu kwa gatatu, ku buryo nta mpungenge bafite zo kugera ku muhigo bihaye wo kwinjiza miriyoni zisaga 830.

Guhinga soya ngo byadindijwe no kubona imbuto bakererewe, ariko ngo ahari hahinze ibigori mu gihe cy’ihinga B ni zo zizahahingwa.

Koroza abatishoboye nta mpungenge biteye kuko Akarere kamaze kugura inka kari kiyemeje, kandi ngo n’inka ziziturwa muri girinka ndetse n’izizatangwa n’abagenerwabikorwa zarateganyijwe.

Gushyira kaburimbo mu muhanda wo mu Cyarabu byadindijwe no gukura mu nzira insinga n’imiyoboro y’amazi binyura munsi y’iyi mihanda, ariko ngo umwaka w’ingengo y’imari uzashira iyi mihanda yararangiye.

Amazu mashyashya agomba kubakwa n’abikorera ubu yaratangiye. Bisaba ko Akarere gakomeza gukorana na bo kugira ngo mu kwezi kwa gatandatu bazabe bamaze kugeza inyubako zabo ku rugero rwa 50% nk’uko Akarere kabihigiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye kandi ati “mu mihigo 90 twasinyiye, 66% muri yo imaze kweswa ku rugero rushimishije kandi nta mpungenge zo kutazagerwaho, irenga 25% iri ku rugero ruringaniye, naho 9% yo urebye ni bwo igitangira. Iyi igitangira si ukuvuga ko itazagerwaho, ahubwo ni ukubera ko urebye ari bwo igihe cyayo kigeze.”

Uretse ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, ikipe yaje kugenzura aho imihigo y’Akarere ka Huye igeze ishyirwa mu bikorwa, iyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Jeanne Izabiriza,  yanasabye ubuyobozi kwita no ku bindi bikorwa bitajyanye n’imihigo bahize ariko bifitiye akamaro abaturage.

Urugero ni nko kudatekereza gusa kongera umubare w’abifashisha biogaz, ahubwo hakaba no kugenzura ko ikora neza ku bayifite kuko hari aho basuye umuturage uyifashisha bagasanga itamuha ingufu z’amashanyarazi yari yiteze. Abatanze iyi nama bavugaga ko  bi bititaweho byaca intege abatarayizana iwabo.

Hari no kugenzura ko guhuza ubutaka bitangiza ibindi bihingwa, kugira ngo bitazaba nk’aho abasuye ibikorwa by’Akarere basanze barahuje ubutaka bagahinga imyumbati myinshi, nyamara bakica kawa.

Intara y’Amajyepfo yasuzumye ibyo akarere ka Nyanza kagezeho mu mihigo

$
0
0

Kuri uyu wa 15/01/2014 ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwasuzumye ibyo akarere ka Nyanza kagezeho mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 bishingiye ku nkingi enye za guverinema.

Ibyashingiweho  muri iyo mihigo birimo ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage nk’uko abakozi banyuranye b’akarere ka Nyanza babigaragarije ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.

Madamu Izabiliza Jeanne umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo akaba ariwe uyoboye itsinda ry’intara riri muri icyo gikorwa cyo gusuzuma ibyo akarere ka Nyanza kagezeho avuga ko gukorera ku mihigo bituma iterambere ryihuta.

m_Intara y’Amajyepfo yasuzumye ibyo akarere ka Nyanza kagezeho mu mihigo

Bimwe mu bikorwa byagezweho birimo koroza imiryango ikennye inka za kijyambere

Ubwo yari muri iri suzuma yeretswe aho ibikorwa by’imihigo bigeze muri rusange agaragarizwa ko abadafite amacumbi bayubakiwe ndetse n’ibikorwa remezo bikaba byarakozwe hirya no hino mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyanza.

m_Intara y’Amajyepfo yasuzumye ibyo akarere ka Nyanza kagezeho mu mihigo1

Abaturage bo mu karere ka Nyanza babonera amazi hafi yabo batarinze gukora urugendo rurerure

Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza mu gihe yakorerwaga iri suzuma ndetse nabo bakorana yagaragaje ko yishimira ibyagezweho birimo ibigo nderabuzima byegerejwe abaturage, amasoko ya Kijyambere yubatswe ndetse n’ibindi.

Mu byo abagize iri tsinda bareba ni uburyo amaraporo akorwamo ndetse n’ibikorwa ubwabyo aho biherereye bigasurwa kugira ngo byose bishobore guhurizwa hamwe.

m_Intara y’Amajyepfo yasuzumye ibyo akarere ka Nyanza kagezeho mu mihigo2

Igihingwa cy’imyumbati cyahinzwe mu buryo bwo kwegeranya ubutaka

Ngo igituma abasuzuma imihigo bigabanyamo amatsinda abiri ni ukugira ngo hatabaho gukabya mu bivugwa muri za raporo nyamara aho ibikorwa bikorerwa nta kintu kiriyo gishimangira ibyanditswe.

m_Intara y’Amajyepfo yasuzumye ibyo akarere ka Nyanza kagezeho mu mihigo3

Inzego z’umutekano zitandukanye zifatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange

Iki gikorwa cyo gusuzuma ibyagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 mu karere ka Nyanza kitabiriwe n’inzego zinyuranye zirimo abafatanyabikorwa b’akarere, inzego z’umutekano ndetse n’abakozi ubwabo ari nabo basuzumwa ibyo bagezeho.

Queen’s baton comes to Rwanda for the first time

$
0
0
The baton being received by the Rwanda National Olympic Committee president Robert Bayigamba and Sharon Wilkins, the British High commission Charge d’Affairs and other officials

The baton being received by the Rwanda National Olympic Committee president Robert Bayigamba and Sharon Wilkins, the British High commission Charge d’Affairs and other officials

The Queen’s Baton arrived at Kigali International Airport this Wednesday 15 January 2014, touching Rwandan soils at exactly 8.35pm ahead of a two-day journey in the country of a Thousand Hills.

The baton was received by the Rwanda National Olympic Committee (RNOC) president, Robert Bayigamba and Sharon Wilkins, the British High commission Charge d’Affairs among other officials.

Though there were few Rwandans present to receive the baton, the mood of receiving the Queen’s baton was tense as most of the officials and security guards kept watch of the arrival time and protocol.

At arrival, the baton was majestically placed on a pedestal where every Rwandan and media present took a close look at the shiny gold curved light that shone through the baton.

Sharon Wilkins, British High commission’s Charge d’Affairs said that having the Queen’s baton in Rwanda is aimed at inspiring Rwandans to feel welcome into the family of commonwealth countries, since Rwanda is one of the new entrants into the Commonwealth.

RNOC president, Robert Bayigamba also said that the baton is significant in building the partnership with the commonwealth countries and especially building the sporting spirit in Rwanda in various disciplines.

“We feel proud of being part of the common wealth and it’s an honor for Rwanda and its future relationship, friendship with the commonwealth.

We are ready for the Glasgow 2014 Queen’s Baton Relay in our country. We look forward to seeing many join in the festivities and turn out to cheer on the relay’s baton-bearers.”

He added that Rwanda will be participating in the Olympic Games to be hosted by the city of Glasgow, Scotland in August, with at least six federations and 20 sportsmen and women will represent Rwanda.

Rwandan athletes will compete in various disciplines including: athletics, boxing, swimming, power lifting judo and cycling.

The Baton will tour various iconic sites including: the fantastic Musanze caves, the Rukali Pre-colonial Museum, the Olympic Africa site in Nyanza, the Kigali Memorial Centre in Gisozi as well as the Amahoro National Stadium.

The relay will involve past and present athletes; the baton will also visit local schools and sporting facilities.

The Kenya National Olympic Chairman, Kipchoge Keino, who headed the team that brought the baton to Rwanda, said that the baton strengthens the friendship between commonwealth countries and this year’s baton will make a record breaking journey ahead of the Olympics

He revealed that “the baton carried a message from the Queen- which will be read on the launch of Olympic Games. And it will make the first ever longest relay for 288 days, 190.000 miles through 70 countries”.

The Queen’s Baton Relay is a much loved tradition of the Commonwealth Games and symbolizes the coming together of all Commonwealth nations and territories in preparation for the four-yearly festival of sport and culture.

On 9 October 2013 the Queen’s Baton Relay was launched at Buckingham Palace, at a ceremony where Her Majesty the Queen placed her message to the Commonwealth into the baton.

The baton will be relayed by thousands of people throughout the Commonwealth.

From Sydney Harbour Bridge to the hills of Rwanda; from Pacific Islands to the Rocky Mountains of Canada, the baton will showcase each nation and territory in the Commonwealth and finally finish line will be in the host nation Scotland just in time for the Glasgow 2014 Commonwealth Games Opening Ceremony in Glasgow, where Her Majesty The Queen will read aloud Her message to the Commonwealth.

 

 

 

First Batch of RDF Peace Keepers off to CAR

$
0
0

 

First Batch of RDF Peace Keepers off to CAR

RDF Peacekeepers in pre-deployment military exercise awaiting taking-off to CAR

The first batch of RDF infantry Mechanised battalion of peacekeepers on Thursday was airlifted to the Central African Republic (CAR) for peace keeping mission.

The heavily armed peacekeepers that departed at around 9:35am aboard US Air force C-17 from Kigali International Airport to CAR are part of the 850 personnel under the command of Lt Col Jean Paul Karangwa that will be sent to the war torn country.
The departure was witnessed by top RDF leaders led by Chief of Defense Forces, Gen.Patrick Nyamvumba and US ambassador to Rwanda, Donald W. Koran.
Speaking to journalists, RDF spokesperson Brig.Gen Joseph Nzabamwita said that the battalion of peacekeepers going to CAR is different from other RDF peacekeepers around the World, based on the situation in CAR.
“We are sending an infantry mechanized battalion of peacekeepers who are heavily armed with weapons. Their mandate is to operate under Chapter VII of the United Nations Charter and this means that they will be charged with protecting the population, restoring peace and disarming the enemy-which will in some cases involve the use of weapons,” he said.
Peacekeeping and the 20th commemoration of genocide

In an interview with journalists, RDF spokesperson Brig.Gen.Joseph Nzabamwita said that the deployment of RDF peacekeepers to CAR has a hand in the ongoing 20th commemoration of the 1994 genocide against Tutsi.

“While the World abandoned Rwandans when they were going through a horrific genocide but later liberated themselves, the deployment of RDF peacekeepers during the 20th commemoration of genocide against Tutsi sends a clear picture to the World that Rwandans are determined to lend a helping hand in peace keeping missions around the World. Our mission is to protect people from suffering within and outside the country,” he said.

 

Some of the Military hardware that will be used for the peacekeeping mission in CAR

Some of the Military hardware that will be used for the peacekeeping mission in CAR

The deployment follows a request by the African Union to the Republic of Rwanda for peacekeeping contribution to MISCA in order to achieve its mandate to:

Protect civilians, restore security and public order; stabilise the country and restore state authority; support reform and restructuring of the defence and security; and create conducive conditions to the provision of humanitarian assistance to the population in need.

Rwandan deployment to MISCA follows a decision of the Peace and Security Council (PSC) of African Union held on 19 July 2013 and the United Nations Security Council’s Resolution 2017 (2013) of 5 December 2013 which authorised the establishment and deployment of MISCA.

Within a period of 20 days, according to RDF spokesperson, the US Military aircraft (C-17) will airlift the 850 peacekeepers to Bangui.

RDF hails Rwanda-US relations

The communiqué from RDF quotes Chief of Defence Staff Gen. Patrick Nyamvumba as saying that “The existing cooperation between Rwanda and the US Government in Peacekeeping Operations is a cornerstone for concerted efforts to ensure that peace and security is restored in the region and beyond. Rwanda Defence Force reiterates its sincere gratitude to the US for the invaluable support in providing strategic airlift and associated logistic support for the deployment of the Peacekeeping Force to CAR.”

The US ambassador to Rwanda, Donald W. Koran said that the cooperation between the United States and Rwanda is just the latest example of the strongest peacekeeping relationships in the region.

“The United States government is pleased to work with Rwanda on our shared goal of making sure the people of Central African Republic have a chance to live safe, secure and productive lives,” he said.

Although MISCA is a new mission, the RDF continues to participate in other missions under African Union-United Nations Hybrid Mission in Darfur (UNAMID), United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), United Nations Multidimensional Integrated Stabilisation Mission in Mali (MINUSMA) and United Nations Interim Security Force for Abyei (UNISFA).

Rwanda currently maintains more than 4,000 peacekeepers in various missions and is presently ranked the 6th biggest troop contributor in peacekeeping operations in the world.

 

Rusizi: District administration advised on accountability

$
0
0

Rusizi district council has advised the administration to focus on the more important developmental activities when budgeting for the district funds.

This comes after the economic commission revealed that some activities that are funded are not so much important than residents’ development. The unnecessary costs include work tours and worker transport fees among others.

Rusizi district offices. File photo

Rusizi district offices. File photo

 

Symphorien Kamanzi, president of the district council explained to the district authorities that spending much does not guarantee achievement but a good plan does.

Cutting on the unnecessary costs is expected to speed up the district’s development since money will be channeled to more important projects.

 

Kwibuka20: the tale of a family born out of Genocide Rape

$
0
0
Youth preparing for the Kwibuka20 flame tour around the country: Some young people who were born after the 1994 genocide are a result of the 1994 genocide rapes

Youth preparing for the Kwibuka20 flame tour around the country: Some young people who were born after the 1994 genocide are a result of the 1994 genocide rapes

Somewhere on the outskirts of Butare town, Southern Rwanda, is a paved floor, iron sheet-roofed, electricity- and clean water-supplied house, a description of  somewhat a house of a well-off family.

However, the occupants of the house – a woman, her daughter and a son – have all, in different ways, lived and survived one of the worst atrocities of Rwanda’s 1994 Genocide against Tutsi, which is rape.

“Everybody is the architect of his future. And for me, unless for the unexpected, my future will be bright”, said Robert – not his real name – with a broad smile.

19-year-old Robert, now a senior six high school student, was born out of his mother’s gang rape during the 1994 Genocide against Tutsi. And as he grew up, he has known only one parent − his mother.

“There has been considerable development in our country [Rwanda] since the Genocide. Now, one can go with a panctual bus traveling agency while heading to Kigali [the capital], whereas many years ago, during my mother’s time, I hear people used to trek all the way up to Kigali”, added Robert, smile still on his face.

As a bitter legacy of the Genocide as Robert is, he ironically knows little about it − apparently he has no fresh memory, that is – and possibly this accounts for who he is now: a humorous, straight-thinking, hopeful and determined young boy.

“As I grew up, I kept asking about my father. Mom promised me to tell me about my father when I reach primary six [about 12 years]. And when that time came, she told me her horrendous gang rape story. As a result, I couldn’t know who my real father is. And mom’s openness to me and her awful accounts instilled in me even much love for her”, said Robert, now at home and also on an internship programme nearby.

“At school, we learn about the Genocide. And during the Genocide commemoration period, I learn even more from different first-hand testimonies of what happened in 1994”, said the youthful Robert whose dream is to become a leader one day.

Robert’s step-sister, 25-year-old Nancy – not her real name either −, is also upbeat. She is now a third year university student – roughly one year shy of her degree.

During the Genocide, Nancy was just five years old. Raped alongside her mother in exchange for their lives, they, one after another, unbelievably escaped from their rapists.

The mother, lived in hiding for weeks before making it to an RPA (Rwanda Patriotic Army)-held territory in 1994.

Nancy, her mother said, escaped from her rapist as well days later, got picked up by a Good Samaritan family with whom she fled to Burundi, before being re-united with her mother in 1995 thanks to the Red Cross.

“I was kept in one house being raped as I heard my daughter [Nancy] screaming while being raped in another house in the same compound. It went on for days until it became too much for me to bear. And then I said to myself, ‘this is death already and I don’t want to see my daughter die’”, said the mother of the family.

“I decided to escape and die elsewhere instead of dying while hearing my daughter die as well”, she added – something that, instead, turned to be her way of surviving the Genocide and sparked courage to escape for her daughter.

Nancy declined to talk about her rape, but she offered to talk a little bit about her deceased father – killed in the early days of the Genocide.

“My father was a very rich businessman”, recalls Nancy. “He even had a car”.

Neither Nancy nor her mother knows the whereabouts of her rapist(s). Not even for the one(s) who killed Nancy’s father, Margaret’s true husband. But Nancy has a message to any of them.

“If ever they are still alive, I don’t feel like I can do them any harm now. Maybe if it were like some years back, when I was still grief-stricken, I could make sure they were put in prison. But now, I can even forgive them if they come to me and ask for forgiveness”, said Nancy.

“What else can I do for them really? They cannot bring back my father”, she added.

The mother of the family is now a member of a local women’s association for Genocide survivors, dealing with agriculture and bee-rearing. And with this, she is able to sustain her family – of course, up until recently at least, with some support – provided to Genocide survivors − from the Rwandan government through the survivors fund FARG.

“We aim to have an even better life. We have gone through terrible moments, granted, but we have now made a laudable step forward. We even try to help those few among us who are still weak”, she narrated, seated on a traditional made carpet as she carefully sorted out beans seeds for the upcoming farming season.

Twenty years on after the Genocide claimed over a million innocent lives – according to Rwanda’s official records −, many families like this one are still searching for the remains of their dead relatives for a decent burial in vain.

Also, young people like Robert are − everyday of their life living with one main, troubling question that will never ever be answered: “Who is my father?”

But in this family on the outskirts of Butare town, there is also another picture – of people who know well that they cannot change anything about their bitter past, but are very sure that there is one thing they can make even brighter: their future.

 

 

 

 

Ruhango: Ibimaze kugerwaho biratanga icyizere mu kwesa imihigo ya 2013-2014

$
0
0

Mu isuzumwa ry’imihigo y’umwaka wa 2013-2014 igihembwe cya mbere yasinyiwe imbere ya Perezida wa Repubulika tariki ya 13/07/2013, byagaragaye ko irimo kugenda neza ikaba itanga icyizere cy’uko izeswa neza nk’uko yahizwe.

Ubwo hasuzumwaga iyi mihigo n’itsinda ryari ryaturutse ku ntara y’Amajyepfo tariki ya 16/01/2014 riyobowe n’umuyobozi w’iyi ntara Munyantwari Alphonse, byagaragaye ko imirimo yose irimo kugenda neza.

m_Ibimaze kugerwaho biratanga icyizere mu kwesa imihigo ya 2013-2014

Itsinda ryishimiye aho imihigo y’akarere ka Ruhango igeze yeshwa

Ubwo iri tsinda ryagiraga inama ubuyobozi bw’aka karere nyuma yo gusuzuma imihigo yose, ryagaragaje ko ibyinshi biri mu nyandiko bihura n’ibyo biboneye ubwo hasurwaga ibyakozwe, ribasaba gukomeza gukorana umurava basubiza amaso inyuma kugirango imihigo bahize bazayese 100%.

Mu gusuzuma imihigo y’akarere ka Ruhango, itsinda ryaturutse ku ntara rikaba ryasuye imirenge 5 muri 9 igize akarere ka Ruhango, aho ryasuye ibikorwa bitandukanye byamaze gukorwa ndetse n’ibigikorwa byasinyiwe mu mihigo ya 2013-2014.

Bimwe muri ibi bikorwa byasuwe harimo ibigiro rya kijyambere, amshuri arimo kubakwa, ikusanyirizo ry’amata, imirima y’imyumbati, uruganda rw’inanasi, ikigo nderabuzima cyamaze kuzura n’ibindi.

Nyuma yo kumva inama bagiriwe n’iri tsinda ryari ryaturutse ku ntara, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yabwiye iri tsinda ko kubera imikoraniri myiza iri hagati y’abakozi b’akarere, ko biteguye kwesa neza iyi mihigo yose bakazaza ku mwanya wa mbere dore ko mu mihigo y’umwaka ishize bari baje ku mwanya 5.


Minister Mitali asks public to provide information on genocide remains

$
0
0
Rwandan youths taking around the Kwibuka20 flame: The flame is being taken around the country in preparation for the Genocide commemoration in April

Rwandan youths taking around the Kwibuka20 flame: The flame is being taken around the country in preparation for the Genocide commemoration in April

 

The minister of Sports and Culture, Protais Mitali has called on Rwandans to provide information on whereabouts of genocide remains that are not yet found, as a way of healing hearts of genocide victims and accord a descent burial to victims.

Minister Mitali made the call while addressing Nyanza residents who received the Genocide Flame of Remembrance – which is currently going across the country under the ‘Kwibuka20’ initiative.

“I ask Rwandans to tell their local leaders if they know where remains of genocide victims are, so they can get a proper burial,” he said.

Thousands of Genocide remains in Rwanda have been accorded decent burials since the stoppage of the genocide, but many more are scattered due to failure by perpetrators to reveal where they hidden.

According to the Commission for the fight of Genocide CNLG, not knowing where the remains of their loved ones were thrown brings strain on Genocide survivors.

At the event, Mitali also emphasized on unity and reconciliation and said that it is the only way Rwandans can build a new future twenty years after the 1994 genocide against the Tutsi.

“I encourage Rwandans to build unity, work together and support each other as we prepare for the 20th commemoration. Do not listen to those who attempt to deny the genocide wherever they are,” said the Minister.

The minister also celebrated all survivors who have been able to rebuild their lives and prosperity for their families after the genocide.

The Flame of Remembrance stayed light burning bright in Nyanza district- as a symbol of the courage & resilience of Rwandans, amidst songs from local adult and children’s choirs from Nyanza singing the Urumuri Rutazima song

The event was also marked with poems on what happened in 1994 and living testimonies from genocide survivors which are all meant to ensure that Genocide never happens again.

One survivor, Immaculée Kayitesi told residents to never lose hope despite of what happened in the country during the genocide. “My message to survivors is to feel strong, to move forward. We can never give up hope.” She said.

The flame will go through all Nyanza communities and through all the 30 districts in Rwanda before it finally returns to Kigali on April 7, 2013 at the start of the official 20th genocide commemoration.

 

Nyanza: Ngo imvura igwa cyangwa izuba riva ry’igikatu nta kizababuza kwakira urumuri rw’icyizere

$
0
0

Abaturage batandukanye batuye mu karere ka Nyanza baravuga ko yaba imvura igwa cyangwa izuba riva ry’igikatu muri byose nta kizababuza kwakira urumuri rw’icyizere rutazima bategeje kwakira ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21/01/2014 aho ruzacanirwa kuri stade y’aka karere.

Ngo imvura igwa cyangwa izuba

Mu gihe habura amasaha make ngo mu karere ka Nyanza bashyikirizwe urumuri rw’icyizere rutazima baruhawe na bagenzi babo bo mu karere ka Ruhango benshi mu batuye i Busasamana mu karere ka Nyanza aho ruzacanirwa muri aka  karere baremeza ko nta kizababuza kwitabira umuhango wo kurwakira.

Bamwe muri bo bavuga ko bishoboka cyane kuba bagwisha imvura cyangwa bakavisha izuba ry’igikatu kuri ayo masaha y’igicamunsi cya tariki 21/01/2014 ariko ngo ikizaba cyose mu mihindagurikire y’ikirere ntikizababuza kuza ari benshi bakiyakirira urwo rumuri bashaka ko rugira icyicaro mu mitima yabo.

Kamayirese Evariste ni umwe mu baturage bari mu mujyi wa Nyanza mu gihe hirya no hino hari imyiteguro yo kwakira urwo rumuri kuko haburaga  amasaha make, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko hashize nk’icyumweru bamenyeshejwe iby’urwo rumuri rutazima ruzahacanirwa.

Yagize ati: “ Amatangazo yatugezeho kare atumenyesha ko tuzahurira kuri stade y’akarere ka Nyanza mu muhango wo kwakira urumuri rw’icyizere rutazima”.

Akomeza avuga ko n’ubwo uru rumuri bakirutegereje ngo bamwe muri bo bamaze gusobanukirwa akamaro karwo ndetse n’ubutumwa bw’ingenzi burwihishemo.

Mu gusobanura uko we yumva urwo rumuri yatangaje ko ubwo jenoside yakorerwaga abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda hari icuraburindi ngo urumuri ni ikimenyetso cyiza cyo gusimbuza uwo mwijima umucyo utangwa n’urumuri rutazima.

Ange Kayigyi Claude umukozi w’akarere ka Nyanza ufite ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu nshingano nawe yagize icyo avuga ku imyiteguro ibanziriza kwakira urumuri rw’icyizere rutazima muri aka karere igeze yemeje ko byose byiteguwe neza.

Ati: “Stade y’akarere ka Nyanza tuzakiriramo urwo rumuri yamaze gutegurwa ndetse n’abaturage bamaze gusobanurirwa isaha  bagomba kuhagerera kugira ngo abazazana urumuri bazasange buri wese ari mu byicaro yateguriwe”

Ngo kubera uburyo abaturage bafitiye inyota urwo rumuri abatuye mu gice cy’umujyi wa Nyanza n’inkengero zawo bazahurira kuri stade y’akarere n’uko urumuri barwerekeza mu murenge wa Rwabicuma uri mu gice cy’icyaro.

Iyi gahunda yo gukwirakwiza urumuri rw’icyizere rutazima yatangiriye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ku wa 07 Mmutarama 2014 biteganyijwe ko izagezwa mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30.

 

 

 

 

 

Uburasirazuba: Abaturage barasabwa gukora cyane kuko intara yabo ifatwa nk’ikigega cy’igihugu

$
0
0

Guverineri w intara y’Uburasirazuba

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette arasaba abaturage batuye muri iyo ntara gukora cyane kuko igihugu kibategerejeho byinshi bitewe n’uko iyo ntara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu. Yabivugiye mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza tariki 20/01/2014, ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere muri iyo ntara.

Guverineri w’uburasirazuba yavuze ko hari byinshi abatuye iyo ntara bagezeho kubera imiyoborere myiza yaranze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko anabibutsa ko bakwiye gushyira imbaraga mu byo bakora kugira ngo bakomeze kwihaza ubwabo no guhaza igihugu muri rusange.

Tugomba gukora cyane kuko igihugu

Yagize ati “Tugomba gukora cyane kuko igihugu kidutezeho byinshi nk’abaturage b’intara y’Uburasirazuba by’umwihariko, ngira ngo muzi mwese ko intara yacu ifatwa nk’ikigega cy’igihugu ku buryo dukwiye gukora cyane”

Guverineri yanavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira intambwe u Rwanda rugezeho mu miyoborere myiza, kuko ubwabo ari n’abahamya b’ingaruka z’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda uko ubutegetsi bwagiye busimburana mbere ya Jenoside. Uyu muyobozi yavuze ko iyo miyoborere myiza u Rwanda rufite ubu Abanyarwanda bakwiye kuyibyaza umusaruro ikababera umusingi w’iterambere.

Mu biganiro byatanzwe mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza abaturage bibukijwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’ahashobora kubera ibyaha bitaraba kugira ngo bikumirwe, avuga ko iyo ibyo bidakozwe bidindiza iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.

Abaturage banasobanuriwe kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda basabwa ko bayibera abambasaderi aho bari hose kuko ari gahunda ireba buri munyarwanda wese. Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’itorero Umuraza Landrada yavuze ko abategetsi ba mbere ya Jenoside bari barabuze Ubunyarwanda, ari na yo mpamvu bateguye Jenoside bakanashishikariza abaturage kuyishyira mu bikorwa.

Ukwezi kw’imiyoborere gusanze abaturage b’i Nyamirama nta bibazo bidasanzwe bafite uretse ikibazo cy’amazi meza bagaragaje ko kibabangamiye kuko hari abana bari basigaye basiba ishuri bagiye kuvoma bakirirwa bashaka amazi bukabiriraho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza Kimanuka Ronald yavuze ko ikibazo cy’amazi ku baturage b’i Nyamnirama kiri gushakirwa igisubizo, ku buryo mu cyumweru kimwe ngo kizaba cyabonewe umuti.

Mbere yo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere mu ntara y’uburasirazuba abayobozi babanje gusura bimwe mu bikorwa by’iterambere byagezweho mu karere ka Kayonza birimo amatara yo ku mihanda ndetse n’inzu ya Women’s opportunity Center yubatswe n’umuryango utegamiye kuri leta Women for Women International hagamijwe guteza imbere abagore.

Nyabihu: Gutangira ukwezi kw’imiyoborere myiza byajyanye no gutaha ibikorwa remezo byagezweho banamenyesha abaturage ibiteganijwe

$
0
0

Ukwezi kw’imiyorere myiza mu karere ka Nyabihu kwatangirijwe mu murenge wa Shyira mu gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Mutarama 2014. Bimwe mu byaranze uyu munsi, harimo gutaha no kumurikira abaturage b’uyu murenge ndetse n’uwo baturanye wa Rugera bimwe mu bikorwa remezo byabakorewe bibafasha mu iterambere ndetse no gukomeza kwigira.

Umuriro wamashyanyarazi wagejejwe

Umuriro w’amashyanyarazi wagejejwe mu murenge wa Shyira kimwe mu bikorwa remezo byatashwe byanateje ndetse byanashimishije cyane abaturage b’umurenge wa Shyira

Bimwe mu bikorwa remezo byatashywe ku mugaragaro mu murenge wa Shyira harimo umuriro w’amashanyarazi wagejejwe muri uyu murenge bwa mbere utarawugiraga ugafasha abaturage benshi barimo n’abo muri santire ya Vunga imwe muri santire zikomeye mu karere ka Nyabihu. Muri iyi santire hakaba ubu hakorerwa imirimo itandukanye iteza imbere akarere n’abaturage bitewe n’uwo muriro begerejwe.

Uretse umuriro w’amashanyarazi wasusurukije uyu murenge wa Shyira utarawugiraga,hanatashwe n’imihanda itandukanye yagiye ishyirwa mu midugudu nk’umudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara igahuza abaturage abaturage mu buhahirane no mu migenderanire.

Mu gutangira uku kwezi hanatashwe ikigo nderabuzima cya Shyira cyubakiwe abaturage kugira ngo hajye hanozwa ubuvuzi. Abaturage b’uyu murenge bakaba barishimiye cyane ibi bikorwa byabakorewe ndetse banashimangira ko ibyo bamaze kugeraho babikesha imiyoborere myiza irangwa mu Rwanda.

Mukamana,ni umwe mu baturage twaganiriye,avuga ko ubusanzwe umurenge wa Shyira utagiraga umuriro w’amashanyarazi. Kuba barawugejejweho,bagakorerwa n’imihanda ndetse yewe bakubakirwa n’ikigo nderabuzima ngo ni ikintu cy’ingenzi gikomeye cyane gitandukanya imiyoborere y’ubu n’iya kera.

Akaba avuga ko ashimira ubuyobozi kubera ko budahwema kubakorera ibyatuma babaho neza ndetse bakarushaho kugira iterambere rirambye,rituma barushaho kwigira.

Uretse ibikorwa byagejejwe ku baturage,mu karere ka Nyabihu hazanakorwa ibindi bikorwa bitandukanye bizafasha abaturage gutera imbere no kurushaho kwigira. Mukaminani Angela,umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari mu karere ka Nyabihu,avuga ko muri uku kwezi abaturage bezegerwa bagakemurirwa ibibazo bafite.

Avuga ko imiyoborere myiza nk’umusingi wo kwigira,irangwa cyane no kubanza kwita ku baturage bagakemurirwa ibibazo kuko aribwo barushaho gutera imbere no kwigira. Iyi akaba  mpamvu,ibibazo byabo bizitabwaho cyane binyuze mu nteko z’abaturage. Hakazajya hamurikirwa abaturage ibibakorerwa ndetse hakatangizwa n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Ikindi kizitabwaho ni ugushishikariza abaturage kwitabira umuganda nka kimwe mu byifashishwa mu gutunganya ibikorwa byinshi bikeneye amaboko ahantu hatandukanye,hanitegurwa guhangana n’igihe cy’imvura kigiye kuza mu minsi iri imbere.

Umuyobozi w ingabo ku rwego

Umuyobozi w’ingabo ku rwego rw’intara y’Iburengerazuba Mubaraka Muganga yatangije umupira w’amaguru mu marushanwa ya Kagame Cup aho umurenge wa Rugera watsinze uwa Shyira 2-1

Abaturage bakaba bazanarushaho kumenyeshwa gahunda ya Ndi umunyarwanda nk’imwe muri gahunda zigamije kubaka igihugu ndetse no guhuza Abanyarwanda kugira ngo barusheho gukunda igihugu cyabo no guharanira icyatuma gitera imbere, baharanira kwigira nk’uko insanganyamatsiko y’ukwezi kw’imiyoborere myiza igira iti “ Imiyoborere myiza: Umusingi wo kwigira”.

Nyanza: Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe

$
0
0
m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe

Abana bato baririmbye akamaro k’urumuri rutazima rwari rubateretse imbere

Mu karere ka Nyanza abantu batagira ingano biganjemo urubyiruko nibo bitabiriye umuhango wakozwe ku cyicamunsi cya tariki 21/012014 kuri Stade y’aka karere ubwo hakirwaga  urumuri rutazima bashyikirijwe na bagenzi babo bo

Uru rumuri rwasesekaye muri stade y’akarere ka Nyanza mu masaha ya saa munani z’amanywa rwakirwa n’abantu bari bakubise bayuzuye bamwe bicaye abandi bahagaze kuko imyanya yari yabaye mike kubera ubwinshi bw’abantu bari bitabiriye kwakira uru rumuri.

m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe1

Izuba ry’igikatu ntiryabujije abanyenyanza kwitabira kwakira urumuri rutazima

Mu byaranze uyu muhango harimo indirimbo yaririmbwe n’abana bato bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko dore ko nari nacyo gihe gishize jenoside ikorewe abatutsi mu Rwanda.

Usibye iyi ndirimbo kimwe n’indi yaririmbwe n’abantu bakuru hatanzwe ubuhamya bw’umwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza witwa Kayitesi Immaculée warokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 wagaragaje uko imibereho ye yari imeze mbere ya jenoside mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo.

m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe2

Madamu Kayitesi Immaculée atanga ubuhamya bw’uko yagiye yiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Yasobanuriye  iyo mbaga y’abantu ko ubu yashoboye kwiyubaka abihuje n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2014 igira ati “Twibuke twiyubaka”.

Ikindi cyakoze ku mitima ya benshi bari muri iyi stade y’akarere ka Nyanza ni filime yerekanwe igaragaza uko ingabo za RPF zahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi ndetse zikanabohora igihugu.

m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe3

Abanyamahanga nabo bagiye basobanurirwa ibyaberaga kuri stade y’akarere ka Nyanza

Ubwinshi bw’abantu bitabiriye kwakira urumuri rw’icyizere rutazima ku rwego rw’akarere ka Nyanza bwanagarutsweho na Minisitiri Protais Mitali ashimira abanyenyanza ko bahaye agaciro uwo muhango bakawitabira ku buryo budasanzwe.

Yagize ati: “Abaturage bitabiriye kwakira uru rumuri ndabashimira ndetse ngashimira n’abayobozi b’aka karere babiteguye neza”

m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe4

Minisitiri Protais Mitali ageza ijambo ku Banyenyanza

Atanga ubusobanuro bw’urwo rumuri yavuze ko ari umucyo umurikira buri wese ndetse rukaba n’ikimenyetso cyerekana ubuzima bwiza kandi ngo rubereyeho kwibutsa abantu bose ko bagomba guharanira ko jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi bakabiharanira mu mitima ndetse no mu ngiro.

Yasabye abaturage bo mu karere ka Nyanza guha agaciro urwo rumuri bakanima amatwi abo yise “Inyangabirama” ngo badashimishwa n’ibyo abanyarwanda ubwabo bagezeho ndetse n’ingamba bafite zo gukomeza gukataza mu iterambere rirambye. Ati: “Izo nyangabirama akenshi zumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga ariko nizo kwima amatwi”

 m_Urumuri rw’icyizere rutazima rwakiriwe ku buryo budasanzwe5

Bamwe bagize icyo batangaza kuri urwo rumuri rutazima rwacanwe mu karere ka Nyanza batangaje ko bishimiye kurwakira kandi bakaba bagiye no kurukongeza mu bandi hagamijwe ko urumuri rw’icyizere rwaka ubutazima nk’uko izina ubwaryo ribivuga ndetse n’ubusobanuro ruhabwa n’abaruzi neza.

Icanwa ry’uru rumuri rw’icyizere rutazima mu turere twose tw’u Rwanda rurategura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu gihugu maze abatutsi basaga miliyoni imwe bakahatakariza ubuzima mu gihe cy’iminsi ijana.

Ruhango: Iyo dusuwe n’abayobozi tubona ari ibitangaza, iterambere ryacu rikiyongera- Abaturage

$
0
0
m_Iyo dusuwe n’abayobozi tubona ari ibitangaza, iterambere ryacu rikiyongera- Abaturage

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse asura urugo rw’umuturage bitunguranye

Abaturage batuye akarere ka Ruhango, kuri bo ngo ntibisanzwe kubona umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru afata umwanya we akinjira mu rugo rw’umuturage akagenzura buri kamwe kandi ariko akugira inama zigufasha mu guhindura imyumvire n’imitekerereze.

Aba baturage bavuga ko akenshi bahurira n’abayobozi batandukanye mu nama, gusa ngo nabyo birabashimisha kuko ubundi mbere ya 1994 bitapfaga gukunda, ngo n’abo byakundaga wasangaga inama zibanda ku bitandukanya abanyarwanda aho kubashakira iterambere.

m_Iyo dusuwe n’abayobozi tubona ari ibitangaza, iterambere ryacu rikiyongera- Abaturage1

Munyantwari Alphonse aganira na Nyaminani Innocent yasuye bitunguranye

Ibi bikaba bishimangirwa na Nyaminani Innocent utuye mu kagari ka Kirengeri umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango ubwo yatungurwaga no kubona umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse ahagaze imbere y’irembo rye amusaba ko amasura.

Uyu muturage yabwiye uyu muyobozi ati “iwacu ni karibi ntitujya twanga abashyitsi”, uyu muyobozi yarinjiye agera mu gikari.

Yatangiye asuhuza banyiri rugo, atangira kubabaza muri bimwe inzego zibanze zihora zikangurira abaturage birimo kugira amashyiga ya rondereza, mitiweli, ikaye y’imihigo n’ibindi. Aha yanasuye mu bikoni, ibiraro by’inka, nyuma y’ibi byose akaba yarafashe umwanya wo gushima no kuntenga ku byo yabonye bitameze neza, ubundi ajya n’inama y’ibyakorwa kugirango itarambere rikomeze.

m_Iyo dusuwe n’abayobozi tubona ari ibitangaza, iterambere ryacu rikiyongera- Abaturage2

Abaturage banishimira ko abayobozi babo babasura bakabamenya kuko nabyo ngo birushaho kubazamurira iterambere

Uretse uru rugo uyu muyobozi yasuye tariki ya 16/01/2014, yanasuraga ibikorwa bitandukanye bigaragaza itera mbere ry’abaturage akagira n’umwanya wo kubaganiriza abasaba gukomeza kwiteza imbere.

Nyaminani Innocent wasuwe n’umuyobozi w’intara bitunguranye, avuga ko ibi nta kibazo byagateye umuntu utekereza, kuko ngo kuri we yabifashe nk’isomo rikomeye bitewe n’uko yahungukiye ubumenyi bwinshi bumufasha mu kongera iterambere rye.

Ati “akimbwira ngo nze ansure, ubwoba bwa nyishe, ariko bitewe n’ukuntu yaje anganiriza nk’umuturage mugenzi wanjye natinyutse dutangira kuganira nk’abaziranye ndetse yewe angira inama koko ku bintu nanjye mbona ko nirengagije gukora, ubu nkaba ngiye kubivugurura iterambere rikiyongera.”

Uretse kuba abayobozi bafata umwanya wabo bagasura abaturege mu ngo, ngo binafasha abaturage kumenya ababayobora.

Kirehe- Mu nama y’umutekano bashimye uko umutekano wagenze neza mu mpera z’umwaka wa 2013

$
0
0

m_Mu nama y’umutekano bashimye uko umutekano wagenze neza mu mpera z’umwaka wa 2013

tariki 16/01/2014, mu karere ka Kirehe hateraniye inama y’umutekano yaguye yari yitabiriwe n’ingabo, Polisi, abanyamababanga Nshingwabikorwa b’imirenge hamwe n’abayobozi b’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais, atangiza iyi nama y’umutekano yashimiye abanyamabanga Nshingwabikorwa hamwe n’abashinzwe umutekano muri rusange uburyo babungabunze umutekano mu mpera z’umwaka akaba avuga ko umutekano wari wifashe neza.

Uyu muyobozi w’Akarere akaba yavuze ko umutekano wagenze neza gusa ikibazo cyagaragaye ni ikibazo gikunze kugaragra cy’abantu kugeza ubu bagicuruza ibiyobyabwenge birimo n’urumogi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe aributsa abaturage banywa inzoga bakunze kwita siriduwire abandi bakunze kwita akaginga, ko zitemwe kunyobwa nubwo bitwaza ko bazivangemo n’izindi nzoga zisanzwe nyamara ngo ugasanga byahise bihinduka ikiyobyabwenge bityo ngo nta buziranenge ya nzoga igifite, akaba avuga ko abanywa inzoga bakunze kwita siriduwire bakwirinda kuzivangamo ibindi kuko usanga byahindutse cyane bikaba byakwangiza ubuzima.

Icyagarutsweho muri iyi nama y’umutekano ni ukwibutsa abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo kurwanya ubujura kuko iyo nta rondo rikorwa aribwo usanga ubujura bwiyongereye, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe avuga ko amagare agenda nijoro atabyemerewe.  Kandi ngo n’abana ntibemerewe gutwara amagare mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Muri iyi nama kandi bagarutse ku kibazo cy’abapagasi bajya baza mu karere ka Kirehe ugasanga nta byangombwa bagiira bakaba bafashe umwanzuro w’uko abo bizagaragara ko nta byangombwa bagira bagiye gushaka uko babohereza aho baraturutse bakaza babizanye.

Muri iyi nama hanavuzwe  kuri gahunda yo gutuza abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bakaba bavuze ko bagiye gutangira gahunda yo kububakira aho bateguye mu murenge wa Mpanga ahitwa Rwabarara hamwe na Gahara kuko ariho babonye ko hari ubutaka batuzwamo.

Iyi nama y’umutekano yaguye yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Ingabo na Polisi bakorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize Ako karere na bamwe mu bakozi b’Akarere.


Abasirikare biga mu Ishuri rya Nyakinama basuye Akarere ka Gakenke buhungukira byinshi www.newsofrwanda.com

$
0
0
m_Abasirikare biga mu Ishuri rya Nyakinama basuye Akarere ka Gakenke buhungukira byinshi

Aba banyeshuri bashimangiye ko bungutse byinshi.

Abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (aba-ofisiye) bakoreye  urugendo-shuri  mu  Karere ka Gakenke  kuri uyu wa Gatatu tariki 22/01/2014  aho baje kwiga uruhare rwo kwegereza abaturage ubuyobozi  bigamije kugera ku mutekano urambye.

Ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje ko akarere gahagaze neza mu bijyanye n’umutekano mu gihugu,  kuko kaza mu turere twa mbere tugira ibyaha bike.  Ngo umutekano  ucungwa by’umwihariko n’abaturage bafatanyana  n’inzego zishinzwe umutekano bakora amarondo kandi batanga amakuru  ku gihe ku kintu cyawuhungabanya, bigatuma  ibyaha  bikumirwa.

Mu biganiro bagiranye, bashimangiye ko umutekano ariwo uza imbere ya byose, akaba ari yo mpamvu bashyira  imbaraga mu kuwubungabunga kugira ngo abaturage babashe gukora biteze imbere kuko udahari ntacyakorwa.

Mu bibazo bidindiza iterambere ry’akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo,  yababwiye ko imiterere y’akarere k’imisozi miremire  bibangamira ibikorwa by’ubuhinzi n’ibikorwaremezo cyane cyane imihanda ishyirwamo igice kinini cy’ingengo y’imari ikorwa ariko nyuma y’igihe gito ikaba yangiritse.

m_Abasirikare biga mu Ishuri rya Nyakinama basuye Akarere ka Gakenke buhungukira byinshi1

Umwarimu muri iryo shuri ashyikiriza umuyobozi w’akarere impano.

Uretse imihanda,  ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ukiri muke  mu  karere  gituma katanyaruka mu iterambere ariko ngo  hari icyizere ko umwaka wa 2014 uzarangira bageze nibura ku gipimo cya 12%.

Lit. Col. Muleyi ukomoka mu gihugu cya Kenya wavuze mu izina ry’abandi banyeshuri,    yemeza ko urwo rugendo-shuri bungukiyemo byinshi. Ati: “ Ibiganiro byatanzwe byongereye imyumvire yacu kuri politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage n’ishyirwa mu bikorwa mu Karere ka Gakenke ku bijyanye n’imiyoborere myiza, gutanga serivisi inoze, …umutekano, ubukungu, …”

Iryo tsinda ry’abasirikare bo mu bihugu bitatu  aribyo u Rwanda, Tanzaniya na Kenya bakomereje urugendo-shuri basura  Ikigo cy’Iterambere mu ikoranabuhanga [BDC], SACCO “ Kungahara Gakenke” y’Umurenge wa Gakenke ndetse na Koperative y’Abahinzi yitwa “Twihangire Umurimo”.  Bageze mu karere ka Gakenke nyuma yo gusura Akarere ka Musanze.

Ngororero: Abasirikare bari mu masomo mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama bashimye imikorere y’akarere

$
0
0
m_Abasirikare bari mu masomo mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama bashimye imikorere y’akarere

Mayor Ruboneza yakira amashimwe

Nyuma y’urugendo shuli bakoreye mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 22 Mutarama 2014, abasirikare bakuru 18 bari mu masomo mu ishuri rya gisisrikare rya Nyakinama bashimye imikorere y’akarere ka Ngororero cyane cyane imikoranire yako n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere abaturage n’akarere muri rusange.

Urwo  rugendo shuli rw’abo basirikare bakuru baturuka mu bihugu by’Uburundi, Uganda, Tanzaniya, Ghana ndetse n’u Rwanda, rwari rufite insanganyamatsiko yo kureba icyo gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ifasha mu kubungabunga umutekano n’iterambere by’igihugu.

Nyuma y’uko bakirwa n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon bakaba bahawe ikiganiro ku iterambere ry’akarere  bareba uko akarere ka Ngororero gakomeje kuva mu bukene bwakarangaga kakaba kamaze kugera kuri byinshi bishingiye kubaturage nyuma yo kubegereza ubuyobozi.

Nyuma y’icyo kiganiro, perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero Emmanuel Bigenimana yatanze ikiganiro ku kuruhare rw’Inama Njyanama y’Akarere mu kwimakaza umutekano, aho yagaragaje ko gahunda zose ziba mu karere inama njyanama iba yaraziteguye ikazemeza ndetse ikazikurikirana binyujijwe cyane cyane mu makomisiyo ayigize.

Aba basirikare bari bayobowe na Lt. Col. Gatete Karuranga, banabashije gusura ibikorwa bitandukanye mu mirenge ya Ngororero na Gatumba, aho barebye uruhare rw’abakora imirimo nsimburagifungo mu iterambere ry’igihugu ndetse basura na sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu rwego rwo kureba icyo imariye abaturage.

m_Abasirikare bari mu masomo mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama bashimye imikorere y’akarere1

Perezida wa Njyanama yakira amashimwe

Lt.Col.Gatete Karuranga yashimye ubuyobozi n’abakozi b’akarere ka Ngororero kuko bishimiye imikorere yabo inoze ndetse ngo biteguye kuba abavugizi b’akarere kuko aho banyuze hose basanze ngororero ikataje mu mikorere yihuse kandi abaturage bafite mo uruhare, bityo intego yabo ikaba yagezweho uko babyifuzaga.

Mu kugaragaza ibyishimo byabo, abo basirikare bakaba bageneye impano ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’inama njyama yako. Muri abo basirikare harimo abigeze kuba mu karere ka Ngororero mu myaka yashize, bakaba batangajwe n’aho kageze mwiterambere ndetse ngo bazasaba n’abandi baze kuhafatira urugero.

Rwandan peacekeepers rescue 37 in CAR

$
0
0
Rwandan peacekeepers rescue 37 in CAR

MISCA Force Commander,Brig.Gen Martin Tumenta lauds RDF officers shortly after the rescue operation.(photo.RDF)

Rwanda Defence Force peacekeepers in Central African Republic (CAR) on Wednesday rescued 37 Muslim civilians from being killed by Anti-balaka (pro-Christians) armed group during a violent attack.

The rescued civilians were handed over to the French troops for evacuation to a safer area.

According to sources in Rwanda Defence Forces, the Muslim civilians were rescued when RDF peacekeepers conducted ‘search and rescue’ operation at Begwa, 13 kilometers from CAR’s Capital, Bangui.

This month, a contingent of 850 heavily armed RDF peacekeepers was airlifted by US military planes to the war- torn Central African Republic.

The contingent is under the command of Lt Col Jean Paul Karangwa.

During the departure of the first batch of peacekeepers, RDF spokesperson, Brig.Gen Joseph Nzabamwita confirmed that the battalion assigned to CAR is different from other RDF peacekeepers around the World, based on the situation in the country.

“We are sending an infantry mechanized battalion of peacekeepers who are heavily armed with weapons. Their mandate is to operate under Chapter VII of the United Nations Charter and this means that they will be charged with protecting the population, restoring peace and disarming the enemy-which will in some cases involve the use of weapons,” said Brig.Gen.Nzabamwita

According to RDF officials, the operation also involved disarming Ant-Balaka armed group fighters, several arms and ammunitions were seized.

Fire arms and ammunitions seized during the rescue operation include; 5 Sub-Machine Guns, one Rocket Launcher 7 with two bombs, Radio communication, military uniforms and other military equipments, among others.

RDF peacekeepers in CAR are under International Support Mission to the Central African Republic (MISCA).

The 850 officers contingent is under Rwanda Mechanized Infantry battalion (RwaMechBatt1)

MISCA hails RDF peacekeepers

After the operation, Force Commander for the African Union Peace keeping Mission to the Central African Republic- MISCA, Brigadier Gen. Martin Tumenta lauded RDF peacekeepers for the brave operation conducted to save civilians from being killed.

The commander of RDF peacekepers in CAR, Rt.col.Jean Paul Karangwa said that his force held meeting with Muslims and Catholics in Marché Abetayi, a suburb which is 15 kilometres from Bangui to purposely build confidence and trust between MISCA Forces and Local Community.

“We dispatched a confidence building patrol around Bangui from our Headquarters. We tried to calm the local population and finally after the meeting, the Muslim and Catholic communities situated separately on both sides of the road were convinced to sit together and hold a meeting”, said the Commanding Officer of RwaMechBatt1.

He added that: “After the “peace message” by the Rwandan Contingent, the local population expressed their hope to re-establish peace and security.

The local population welcomed RDF peacekeepers growing loyalty to them. One of the area residents was quoted as saying to RDF peacekeepers that: “At least you come and talk to us..This gives us hope that you are coming for peace.”

Among other tasks, RDF mission in CAR is has been charged with maintaining security for the newly elected CAR interim president, Catherine Samba-Panza.

Musambira: Banditse Indangagaciro na Kirazira ku Kagari kugirango bahwiturire buri wese gukora igikwiye

$
0
0

Untitled4

Ku biro by’Akagari ka Karengera, mu murenge wa Musambira handitseho n’inyuguti nini urutonde rw’Indangagaciro na Kirazira, abaturage bakwiye gukurikiza kugira ngo babeho kandi babane neza n’abandi mu muryango nyarwanda.

Kuri ibi biro handitseho Indangagaciro 8 na Kirazira 8, zikaba zarasweho n’abanyeshuri bashoje itorero ry’Urugerero rwa 2013, nyuma yo kumva ibitekerezo by’abaturage mu gihe babahaga inyigisho mu Itorero ry’umudugudu.

Mukakarangwa Consolata wo mu Itorero ry’umudugudu wa Nyarusange “Inshozamihigo” ahamya ko kwandika indangagaciro ahagaragara bisha buri wese kwikebuka akareba ko nta ho akora ibidahuye. Ati” nko mu itorero ryacu, intero ni ugukunda umurimo. Iyo tubibonye byanditse hariya tugomba kwikebuka tukareba ko tubyubahiriza”.

Mu ndangagaciro zanditse ku biro by’akagari ka Karengera, harimo gukunda igihugu, kugira ubumwe, kwiyubaha, gukora ni kare, kutabura k’umurimo, kwiyizera, kwimakaza amahoro no kwiteganyiriza. Handitse kandi ko kizira kwiyandarika, guhubuka, kugira umwanda, kwigira inkorabusa, kwiba no kwangiza, gusiba inama n’umuganda, gusabiriza no kubyuka wicaye.

Nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel abitangaza, ngo kwandika indangagaciro na kirazira ku kagari ni ukugira ngo abantu bibukiranye ibigomba gukorwa no kwirindwa.

Kubyandika ahirengeye rero ngo ni ukugira ngo abaturage bataritabira Itorero bamenye inyigisho zitangirwamo n’uburyo bagomba kwitwara ngo babeho neza kandi batabangamiye abandi.

Utugari twose tugize umurenge ntiturandikwaho indangagaciro, umunyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko ibyandikwa bitangwa n’abaturage ubwabo kuko baba bazi ibikwiye gukorwa n’ibyarekwa ngo akagari kabo kabe intangarugero.

Avuga ko biteganyijwe ko umwaka wa 2013/2014 uzarangira utugari twose dufite Indangagaciro na Kirazira  zatoranyijwe n’abaturage.

 

Guverinoma irashaka guteza imbere akarere ka Rutsiro mu buryo bw’umwihariko

$
0
0

Abayobozi bo ku rwego rw’igihugu barimo abaminisitiri batatu bagendereye akarere ka Rutsiro tariki 24/01/2013 basura ibikorwa bitandukanye ndetse baganira n’abaturage hamwe n’ubuyobozi bw’akarere mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo guverinoma y’u Rwanda iherutse gufata cyo kureba icyakorwa mu buryo bwihuse kugira ngo imbogamizi akarere ka Rutsiro gafite zivanweho na ko kabashe gutera imbere nk’utundi turere.

 m_Guverinoma irashaka guteza imbere akarere ka Rutsiro mu buryo bw’umwihariko

Abo bayobozi barimo Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, Minisitiri ufite Ubucuruzi n’Inganda mu nshingano ze, François Kanimba na Minisitiri Seraphine Mukantabana, ushinzwe gucyura Impunzi no kurwanya Ibiza, bagejejweho bimwe mu bikorwa by’ingenzi byakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri bikaba imbarutso y’iterambere mu karere ka Rutsiro hashingiwe cyane cyane ku byakurura abashoramari, ibitanga imirimo ku bantu benshi ndetse no kubyakorohereza akarere kugeza umusaruro ku masoko.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yavuze ko kimwe muri ibyo bikorwa bikenewe ari ukwihutisha iterambere ry’umujyi w’akarere ka Rutsiro. Kugeza ubu icyamaze gukorwa ni igishushanyo mbonera kigaragaza agace umujyi uherereyemo. Akarere kifuza ko hagaragazwa ibibanza byo kubakaho, hagakorwa uduhanda tubigeraho ndetse hagashyirwaho amashanyarazi n’amazi ku buryo uwakenera kubaka muri cya kibanza nta zindi mbogamizi yagira kuko ibyangombwa byose byaba byarahageze.

Akarere kifuza ko imihanda iri hirya no hino mu karere ifite uburebure bwa kilometero 40 ihuza umuhanda munini wa kaburimbo ugiye gutangira kubakwa mu karere n’ikiyaga cya Kivu yatunganywa neza, kuri iyo mihanda hagashyirwaho amazi n’amashanyarazi.

Umujyi w’akarere ka Rutsiro ukeneye na gare ndetse n’isoko rya kijyambere kugira ngo koko uzabe usobanutse. Akarere gasanga kubaka isoko mpuzamahanga rya Maziba  ari ikindi gikorwa gikenewe kandi kihutirwa kuko ryafasha mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Congo n’u Rwanda.

Ngo hakenewe n’irindi soko rya kijyambere ryakubakwa  ahitwa i Gakeri ku muhanda munini wa Kaburimbo ugiye gutangira kubakwa mu mpera z’ukwezi kwa gatatu. Hakeneye no kubakwa ibyambu bya Ruhingo, Muramba n’ikindi cyakubakwa ku isoko rya Maziba.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yagaragaje ko akarere ayobora kakiri inyuma mu bijyanye n’amahoteli, dore ko nta hoteli n’imwe ibonekamo, ndetse n’iyo akarere katangiye kubaka kakaba kifuza gushyigikirwa mu kuyubaka kugira ngo irangire vuba.

Akarere kifuza ko hajyaho uruganda rutunganya ubuki rwakubakwa i Gakeri, kimwe n’urundi rwakubakwa mu mujyi wa Congo Nil no mu isantere ya Maziba ho gukusanyiriza no gutunganyiriza umusaruro w’isambaza n’amafi uva mu kiyaga cya Kivu.

Hifuzwa n’uruganda ruciriritse rutunganya ubwoya bukomoka ku ntama ziboneka mu bice by’imisozi miremire by’akarere ka Rutsiro, ndetse n’uruganda ruciriritse rutunganya amabuye y’agaciro. Izo nganda zibonetse ngo zatanga imirimo ndetse zikongerera agaciro bimwe mu biboneka mu karere ka Rutsiro.

Akarere gakeneye ahantu hatunganyijwe ho gukorera ubukerarugendo

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yabwiye abaminisitiri bamugendereye ko nta na hamwe akarere kagira hatunganyije, mu gihe nyamara akarere gafite ahagera kuri 26 haberanye n’ubukerarugendo.

Itsinda ryarebye ibikenewe mu karere ka Rutsiro byakwihutishwa mu gihe cy’imyaka ibiri ryatekereje ko hashyirwaho inzira abantu bazajya banyuramo bagiye gusura pariki igiye gukorwa mu mashyamba ya Gishwati na Mukura aboneka mu karere ka Rutsiro, hakabaho n’ahantu ho gucumbika haberanye n’ubukerarugendo (tourism camp sites) i Ruhingo, Bwinyana na Kinunu hagafasha abakorera ubukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Gukora umuhanda uva mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro ukagenda ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kugera i Rubavu, na byo ngo byatuma abantu bagenda iruhande rw’ikiyaga neza kandi uwo muhanda ugatuma ba mukerarugendo biyongera. Ikindi akarere gakeneye ni ubwato nibura butatu bwajya bufasha abakora ingendo zo mu Kivu.

Mu bijyanye n’ubukungu, ishoramari no kubona inguzanyo ngo biracyari hasi cyane cyane ku bantu bashaka gukora imishinga ibyara inyungu. Gushyira mu bikorwa ibikubiye mu gishushanyo cy’umujyi wa Rutsiro ngo bizatuma n’abagiye bagaruka kuko ikibazo akarere gafite ni uko n’abafashijwe kubona inguzanyo muri Hanga Umurimo, iyo bamaze kubona amafaranga bahita bajya gukorera mu mijyi cyane cyane iya Rubavu na Kigali.

Igihingwa cya kawa na cyo ngo gikeneye kwitabwaho, by’umwihariko hakubakwa uruganda rutunganya umusaruro uyikomokaho kugeza ku cyiciro cya nyuma. Hifuzwa n’uruganda rutunganya umusaruro w’inanasi mu murenge wa Musasa ndetse n’uruganda ruciriritse rutunganya ibikomoka ku mata i Kalumbi no muri Mukura.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko i Rutsiro hera ingano, ibigori, ibirayi, icyayi n’urutoki, ariko ikibazo gihari ni uko abantu barenga imisozi myinshi babyikoreye ku mutwe bitewe n’uko nta buryo buhari bwo kugera kuri uwo musaruro no kuwugeza ku masoko neza. Mu karere hari imihanda igera hirya no hino ahantu hera ibyo bihingwa bitandukanye ifite uburebure bwa kilometero 154, ariko ngo ntabwo imeze neza cyane cyane ku binyabiziga.

Byukusenge ati “tukaba twumva iyo mihanda itunganyijwe byadufasha ko umusaruro wose wabonetse, abafite amamodoka bashobora kuhagera bakawutwara”

Akarere ka Rutsiro kifuza guteza imbere ubworozi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu buzwi ku izina rya kareremba bugera nibura ku byuzi 200. Ni ubworozi bw’amafi butanga umusaruro cyane ku buryo n’abandi baturage babubonye bakwitabira kubukora.

Nyuma yo kumva ibikubiye muri iyo raporo nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’inganda, François Kanimba yahaye icyumweru kimwe itsinda rihuriweho n’akarere ndetse n’inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kugira ngo babe barangije gukora inyandiko ikubiyemo ibyavugiwe muri iyo nama bijyanye n’ibikenewe mu karere ndetse n’ibitekerezo byatanzweho.

Kanimba yavuze ko agiye gutumizaho inama mu buryo bwihutirwa y’abayobozi barebwa n’ibibazo byagaragaye mu karere ka Rutsiro. Yifuje ko muri iyo nama akarere ka Rutsiro na ko kazaba gahagarariwe na bamwe mu bayobozi bako ndetse n’abandi bagakoreramo kandi bagasobanukiwe kugira ngo baganire n’inzego zitandukanye zifite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibikenewe mu karere ka Rutsiro. Ibyemezo bizafatirwa muri iyo nama ngo bizashyikirizwa guverinoma bitarenze ukwezi kwa kabiri uyu mwaka kugira ngo ibifateho umwanzuro.

Viewing all 1088 articles
Browse latest View live