Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Akarere ka Kirehe kagiye kugirana amasezerano y’ubufatanye n’Akarere ka Ruhango

$
0
0

Akarere ka Kirehe

Abakozi batandukanye baturutse mu karere ka Ruhango barimo abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere, bamwe mu bashinzwe amajyambere mu tugari  hamwe n’abaperezida b’amakoperative ku bufatanye n’umuryango Welt Hunger Hilfe wahoze witwa Agro-Action Allemande basuye akarere ka kirehe.

Gahunda y’aba bakozi yari ugusura ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu karere ka Kirehe birimo ibikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri no kureba uburyo muri aka karere babungabunga ibidukikije, bakaba barasuye ibikorwa bitandukanye by’umushinga ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere (KWAP).

Aba bakozi kandi  basuye ibikorwa by’uyu mushinga birimo Digue zifasha abaturage kuhira imyaka itandukanye irimo umuceri.

Umuhuzabikorwa wa JADF mu karere ka Ruhango Burezi Eugene yavuze ko bigiye ibintu byinshi mu karere ka Kirehe bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi akaba avuga ko abaturage  b’Akarere ka Ruhango baje gusura akarere ka Kirehe mu rwego rwo gutsura umubano ndetse no kureba uburyo babigiraho uburyo ubutaka buhujwe neza,  yakomeje avuga ko bagiye kugirana amasezerano y’ubufatanye ashingiye ku buhinzi, bagashyiraho ubufatanye ku bikorera mu karere ka Ruhango hamwe n’aba Kirehe, mubyo bashimye cyane birimo ubuhinzi bw’urutoki bumeze neza.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Tihabyona Jean de Dieu avuga ko nabo nk’akarere ka Kirehe bari gushaka gahunda y’uburyo bazajya gusura ubuhinzi bw’ imyumbati bukorerwa mu karere ka Ruhango kandi bakzakomeza gukorana mu rwego rwo gushaka ibisubizo mu baturage.

Nshunguyinka Emmanuel, umukozi mu muryango Welt Hunger Hilfe wahoze witwa Agro-Action Allemande akaba ashinzwe guhuza ibikorwa by’umushinga n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze yavuze ko bateguye uru rugendo mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye mu buhinzi bw’ibishanga, mu gukorana n’amakoperative y’abahinzi b’umuceri bakaba barashakaga kumenya uko muri aka karere bakora, ngo bakaba barasanze hari umwihariko w’uko ubuyobozi bukorana n’amakoperative neza.

Muri uru rugendo, abarwitabiriye basuye ibikorwa bitandukanye birimo koperative Isabane ihinga umuceri mu gishanga cya Kinyogo mu murenge wa Nyarubuye, banasura  Enterprise ENAS Ltd y’umushoramari wikorera ku giti cye Nkubiri Alpfred uherutse kwegurirwa 60% by’uruganda rw’umuceri rwa Kirehe naho 40% bigasigarana Leta aho bizakomeza gukoreshwa n’andi makoperative y’umuceri.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles