Umuyobozi w’akarere ka Burera akaba na “Chairman” w’umuryango FPR- Inkotanyi muri ako karere arashishikariza abanyaburera gutora uwo muryango ngo kuko “FPR-Inkotanyi ari byose”.
Muri iki gihe imitwe ya Politiki itandukanye ndetse n’abandi bakandida depite bari kunyura mu karere ka Burera biyayamamaza basaba amajwi abanyaburera kugira ngo bazatorerwe kujya mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda.
Umuryango FPR-Inkotanyi, ku rwego rw’akarere ka Burera, uri kuzenguruka mu mirenge itandukanye yo muri ako karere isaba abanyamuryango bayo ndetse n’abakunzi bayo kuzayihundagazaho amajwi.
Tariki ya 05/09/2013, ubwo FPR-Inkotanyi yiyamamarizaga mu murenge wa Rugarama, Sembagare Samuel, “Chairman” w’uwo muryango mu karere ka Burera, yasabye abanyarugarama kuwutora kuko ari byose.
Mu kwiyamamaza, abanyamuyango ba FPR-Inkotanyi, bavuga ibyiza bakesha uwo muryango birimo kuba baragejejweho amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, amashuri y’imyaka 12 (12YBE), SACCO n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.
Abanyarugarama by’umwihariko, kimwe nk’abandi baturage baturiye ikirunga cya Muhabura, bashimira FPR-Inkotanyi kuba yaratumye bagezwaho amazi meza kuko mbere bakoraga urugendo rurerure cyane bajya kuvoma amazi yo mu kiyaga cya Burera.
Sembagare akomeza avuga ko impamvu FPR-Inkotanyi ari byose ari uko ari yo Abanyarwanda bakesha ubumwe n’ubwiyunge, Gira Inka munyarwanda, Bye Bye Ntakatsi, Umutekano, guca ruswa n’akarengane, guha agaciro buri wese, n’ibindi.
Uyu muyobozi akomeza ashishikariza abanyarugarama, ndetse n’abanyaburera muri rusange, gutora FPR-Inkotanyi kuko izakomeza kubagezaho byinshi byiza birimo imihanda myiza ndetse n’amashanyarazi n’amazi meza aho byari bitaragera.
Muri uko kwamamaza kandi abanyarugarama beretswe abakandida depite b’umuryango FPR-Inkotanyi mu rwego rw’akarere ka Burera. Abo ni Semasaka Gabriel ndetse na Nzayituriki Dorothée.
Amatora y’abadepite azaba mu gihe cy’iminsi itatu mu Rwanda hose. Tariki ya 16/09/2013 ni amatora rusange. Tariki ya 17/09 ni amatora y’abagore naho tariki ya 18/09 ni amatora y’urubyiruko n’abafite ubumuga.