Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyanza: Abatoza b’intore baturutse mu gihugu cyose basoje umwiherero wabo

$
0
0

Umwiherero w’iminsi itatu waberaga muri Dayenu Hotel mu karere ka Nyanza uhuje abakozi b’urwego rw’itorero ry’igihugu bo mu turere twose tw’u Rwanda wasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 06/09/2013. 

Abatoza b’intore mu gihugu basoje umwiherero wabo

Abatoza b’intore mu gihugu basoje umwiherero wabo

Asoza uyu mwiherero Rucagu Boniface umuyobozi w’itorero ry’igihugu yasabye abawitabiriye kugira ubutwari n’ishyaka ryo gukora ibyiza abibutsa ko bagomba kuba umusemburo w’impinduka nziza.  Mu mvugo bose uko bari 50 bumvikanagaho neza yagize ati: “ Intore ni nkore neza bose bandebereho”. Yongeye ati: “ Intore ntiganya yishakira ibisubizo no mu ishyamba ry’inzitane yishakira inzira”

Uyu muyobozi w’itorero ry’igihugu yakomeje abasaba gukora ku buryo bazasiga amateka mazima ngo kuko icyizere bagiriwe cyo gutoza umuryango nyarwanda kugira indangagaciro na kirazira ari inshingano zitoroshye zigomba kugaragazwa n’ibikorwa kurusha amagambo.

Mu byo uyu mwiherero wibanzeho ni ukuganira kuri gahunda nshya zinjishwe mu itorero ry’igihugu zishingiye mu muco w’ubwitange no gukora nta gihembo umuntu ategereje.

Yavuze ko ubwitange no gukorera ubushake  ari gahunda byabaye ngombwa ko ziganirwaho mu mwiherero kugira ngo abantu bazitangeho ibitekerezo buri wese agaragaze uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Nk’uko yakomeje abisobanura ngo izi gahunda zishingiye ku muco nyarwanda ngo kuko zikomoka ku banyarwanda bo hambere nk’uko Rucagu Boniface yakomeje abisobanura.

Buri munyarwanda mu byo ashoboye ngo agomba gukorana ubwitange agamije kubaka igihugu cye ashakisha icyagiteza imbere. Ati: “Mu gihugu hari abantu bagiye bafite ubumenyi bunyuraye nkabo babukoresha mu guhugura bagenzi babo niba umuntu uzi kuvura amatungo ukabyigisha abandi maze bigakomeza bityo”

Muri ubu bwitange no gukorera ubushake ngo buri ntore izajya igaragaza icyo yamariye abandi ndetse naho yagize intege nke ihagaragaze kugira ngo abasigaye bayifashe nabyo kubigeraho.

Abari muri uyu mwiherero baturutse impande zose z’igihugu baravuga ko umwanya wabo utabapfiriye ubusa ngo kuko wabafashije kurushaho gusobanukirwa neza ubwitange n’ubukorerabushake arizo gahunda nshya zinjijwe mu itorero ry’igihugu zije ziyongera ku ndangagaciro na kirazira abanyarwanda bakangurirwa kwimakaza mu mibereho yabo ya buri munsi.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles