Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Guhitamo FPR inkotanyi ni uguhitamo neza – Guverineri Bosenibamwe Aime

$
0
0

Guhitamo FPR inkotanyi ni uguhitamo neza 1

Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida b’umuryango FPR inkotanyi bo mu nteko ishingamategeko cyabereye mu murenge wa Bwisige wo mu karere ka Gicumbi Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime akaba ari nawe Chairman w’umuryango FPR inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye abanyagicumbi ko guhitamo FPR inkotanyi  ari uguhitamo neza.

Ibi yabishimangiye ubwo yagarukaga ku mikorere  y’umuryango wa FPR inkotanyi mu banyarwanda bose, hari mu butumwa yageneye abaturage b’intara y’Amajyarugu abanyamuryango n’abatari abanyamuryango ba FPR,  yabagaragarije ko FPR inkotanyi itavangura muri gahunda zose.

Guhitamo FPR inkotanyi ni uguhitamo neza

Mu bikorwa bimwe yabagaragarije harimo gahunda ya Girinka, ubudehe, VUP izi gahunda zose zikaba zarageze ku banyarwanda bose, akaba agaragaza ko n’abadashyigikira FPR inkotanyi ari umuryango w’abanyarwanda bose kandi ko ariwo mu ryango ushoboye guhangana n’ibibazo by’abanyarwanda bose ndetse n’iby’ igihugu byaba ibiriho n’ibizaza no kugeza igihugu ku kwigira na vision 2020 no guhesha agaciro abanyarwanda bose.

Guhitamo FPR inkotanyi ni uguhitamo neza

Bityo kuba umunyamuryango wa FPR inkotanyi akaba ari ishema n’isheja kuko ngo  guhitamo FPR inkotanyi ari uguhitamo neza.

Yavuze ko intara y’Amajyaruguru ifitanyi igihango n’umuryango FPR inkotanyi  kuko insinzi yo kubohoza u Rwanda yavuye mu ntara y’Amajyaruguru ku Murindi wa Byumba hakaba hazubakwa ingoro y’urwibutso rwo kubohoza u Rwanda bityo igikorwa cyo kwamamaza FPR  kikaba gishyushye mu ntara y’Amajyaruguru.

Akaba yizeye intsinzi, akanasaba ko intara y’amajyaruguru yahora ku isonga mu gutora FPR. Avuga ko n’ubwo FPR inkotanyi iri mu gihugu cyose kandi abanyarwanda bose bayikunda intara y’amajyarugu ari igicumbi cy’umuryango FPR inkotanyi ikaba igomba kuba ku isonga no kubigaragaza mu gutora FPR inkontanyi no mu kwitabira gahunda za leta.

 Muri iki gikorwa Chairman w’umuryango FPR inkotanyi mu karere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre atangaza ko yishimira uko igikorwa cyo kwiyamamaza kigenda ahereye kuburyo abayamuryango bagaragaza ko bashyigikiye umuryango kandi ko biteguye kwegukana intsinzi ijana ku jana mu karere ka Gicumbi,  anatangaza ko RPF iri ku isonga mu kuzamura ubukungu bw’abaturage no kubageza ku mibereho myiza.

Mu byagarutsweho na Chairman w’umuryango wa FPR inkotanyi mu murenge wa Bwisige Bayingana Theogene avuga ko kubwira abaturage kwitabira ibikorwa by’ umuryango FPR inkotanyi byumvikana cyane kuko biterwa nibyo umuryango wabakoreye  birimo amashuri, girinka, imihanda, sacco mu buhinzi utibagiwe umutekano bakesha umuryango. Bakaba biteguye kuwushyigikira no kubigaragaza mu matora y’abadepite ateganijwe.

Abakandida biyamamaje mu karere ka Gicumbi ni Ngiruwonsanga Agnes na Gatabazi JMV  bijeje abanyamuryango ko nibatorwa bazakomeza gushyigikira gahunda za Guverinoma no guharanira guteza imibereho myiza y’abaturage.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles