Nyuma y’uko umuryango FPR Inkotanyi wamaze kuzenguruka imirenge yose igize akarere ka Ngororero mugikorwa cyo kwamamaza abakandida bayo kumwanya w’abadepite, ubu abanyamuryango bayo bizeye umusaruro muri gahunda yiswe “urugo kurundi” igamije gusanga abaturage mungo zabo no kubashishikariza kuzitabira amatora bahita mo FPR.
Gahunda y’urugo kurundi igamije kandi kwereka abazatora aho abahise mo FPR bazashyira igikumwe cyangwa umukono wabo kuko abahagarariye FPR mumidugudu bagaragaza ko hari bamwe mubaturage badasobanukiwe n’iby’amatora ndetse hakaba n’abatarabonye umwanya cyangwa imbaraga zo kujya mumanama yo kwamamaza, nyamara bakeneye kuzitorera.
ikindi abanyamuryango bagiye kujyana muri iyo gahunda y’urugo kurundi ni uKwibubutsa abazatora ko ntarutonde cyangwa amafoto by’abadepite ba FPR bazabona, bityo ntibizabajijishe igihe cyo gutora.
Komiseri ushinzwe ubukungu mumuryango FPR mu karere ka Ngororero Emmanuel Mazimpaka, akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza FPR mu karere akaba yasabye abayobozi b’umuryango mumidugudu kwitwara neza muri icyo gikorwa ndetse anabibutsa ko abanyamuryango batagomba kubangamira abayoboke b’andi mashyaka muri icyo gikorwa.
Inama kuri iyo mikorere zikaba zabaye mutugari twose tugize akarere ka Ngororero. Bimwe mubibazo byagaragajwe n’abanyamuryango ba FPR mukagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba ni bamwe mubiyamamaza batari muri FPR biyitirira ibikorwa FPR yakoreye abaturage cyangwa ibyo abaturage bikoreye ubwabo bagamije gushakisha amajwi.
Komiseri ushinzwe ingengamyitwarire “Discipline” mumuryango FPR Inkotanyi kurwego rw’Intara y’Iburengerazuba akaba ari n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Iyo Ntara bwana Jabo Jean Paul wasuye abanyamuryango bo mukagari ka Cyome akaba yabasabye kutabiha agaciro no kubera bagenzi babo urumuri maze ibikorwa bikivugira.
yanabizeje ko kuri iyi manda, abanyamuryango bazashishikariza abadepite ba FPR bazaba baratowe kubavuganira mugukemura ibibazo bimaze igihe bidakemuka, kandi ubwiganze bashaka muri aya matora bukaba aribwo bazakesha gufata ibyemezo.
Nubwo ari mugihe cyo kwamamaza, ushinzwe icyo gikorwa mukarere akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko ibikorwa byo kwamamaza bizakomeza kugendana no gukemura ibibazo byihutirwa by’abaturage ndetse no gushyira mubikorwa imihigo y’akarere.