Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyamagabe: Umuyobozi w’akarere arihanganisha impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme

$
0
0

Nyamagabe: Umuyobozi w’akarere arihanganisha impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme

Mu gihe habura igihe gito ngo hizihizwe umunsi mpuzamahanga w’impunzi ku rwego rw’igihugu uzabera mu nkambi ya Kigeme icumbikiye abanyekongo basaga ibihumbi 18, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert arihanganisha izi mpunzi kubera ikibazo cy’ubuzima bw’ubuhunzi zibayemo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yihanganishije izi mpunzi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uzakorera mu nkambi zose zo mu Rwanda harimo kwigisha gusoma, kwandika no kubara; gukumira no gukiza ibikomere by’ihungabana; ndetse no kwamamaza bibiliya mu mpunzi, uyu muhango ukaba wabereye mu nkambi ya Kigeme kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/06/2013.
Mu ijambo rye, Mugisha yagize ati: “…Ndongera kandi no kubwira impunzi z’abanyekongo turi kumwe aha ngaha ngo bakomeze gukomera, mu by’ukuri ntabwo biba byoroshye, ibyo ari byo byose wabona utari iwawe, utari mu gihugu cyawe ntabwo byakunyura nk’uko waba uri mu gihugu cyawe ugifitemo amahoro…”.
Yasabye abanyamadini n’amatorero bitabiriye uwo muhango gukomeza kubaba hafi ndetse no gusenga ngo amahoro agaruke mu gihugu cyabo, kandi ngo hari icyizere ko bizashoboka.
Iyo uganiriye n’izi mpunzi zitangaza ko umuti wagarura amahoro iwabo ari uko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yabafata nk’abanyekongo aho kumva ko ari abanyarwanda, bagahabwa uburenganzira nk’abanyagihugu.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi wizihizwa tariki ya 20 kamena buri mwaka, uyu mwaka wa 2013 ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kuba Umuryango umwe utatanijwe n’intambara, birakabije”, ukazizihirizwa mu nkambi ya Kigeme ku rwego rw’igihugu ukazitabirwa n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’urwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, ariko muri buri nkambi hakazabera umuhango wo kuwizihiza.
Mu ijambo yavuze ku munsi w’impunzi mu mwaka wa 2012, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon yagize ati : “N’ubwo hari imbogamizi z’ingengo y’imari, ntitugomba gutererana abantu badukeneye. Impunzi ziva mu gihugu cyazo kuko nta mahitamo zifite. Natwe nta mahitamo dufite: tugomba kubafasha”.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles