Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

GISAGARA: Intore zizajya ku rugerero uyu mwaka zitezweho ibikorwa by’ingirakamaro

$
0
0

Mu rwego rwo kubuza ko ibibazo byagiye bigaragara igihe cy’urugerero byasubira kubaho, komite mpuzabikorwa y’itorero ry’igihugu mu akarere ka Gisagara yize ku myiteguro y’ibikorwa by’urugerero rwa 2013-2014 rwitezweho ibikorwa byinshi bizafasha akarere.

Intore zizajya ku rugerero uyu mwaka zitezweho ibikorwa by’ingirakamaro

Kuri uyu wa 25/10/2013 mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gisagara hateraniye inama yahuje komite mpuzabirwa y’itorero ry’gihugu mu karere ka Gisagara, yiga ndetse inasuzuma ibigomba kuzakorwa n’intore zizatozwa muri uyu mwaka ndetse n’ubumenyi n’indangagaciro zizakuramo nyuma yo gutozwa.

Bitandukanye n’ubushize, uyu mwaka buri ntore izatozwa izohererezwa ibaruwa y’ubutumire, igihe cyo ku rugerero kandi buri ntore izaba ifite ikaye y’urugerero izajya yandikamo ibyo yakoze umunsi k’umunsi bikazafasha mu kuyisuzuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Léandre karekezi atangaza ko ibikorwa by’intore bizanasubiza bimwe mu bikorwa biri mu muhigo nko gukora igisimu cy’ifumbire kuri buri rugo, gutera akanyatsi mu midugudu, gutunganya ubwiherero ku baturage batishoboye bari k’umudugudu, gukusanya amakuru n’ibindi.

Ibi umuyobozi w’akarere abivuga ashingiye ku bikorwa bitandukanye byagiye bigaragara izi ntore zagiye zikora mu mwaka washize, aho zagiye zifasha mu kubaka inyubako ubu zikoreramo utugari, mu buhinzi zigafasha gutera ikawa n’urutoki, gutunganya ubusitani bwo ku biro by’imirenge n’ibindi byinshi byagiye bifasha akarere kuzamuka.

Ati “Intore zakoze akazi kagaragara mu mirenge itandukanye, duhamya ko kagize akamaro gakomeye mu izamuka ry’akarere, n’ubu rero turahamya ko ibikorwa zizakora bizagirira akarere n’igihugu akamaro”

Ku bibazo byagiye bibaho bijyanye no kubura ibikoresho bimwe na bimwe, kudakorera igihe kubera kuba hatamenyekanishijwe ibikorwa kare n’ibindi ngo ntibizongera kubaho kuko hatangiye kwitegura iki gikorwa mbere y’igihe ndetse n’amatariki yacyo akaba azamenyekana mbere.

Umwaka wa 2012-2013 intore zagiye ku rugerero mu karere kose ka Gisagara zari 798, uyu mwaka naho hateganyijwe izisaga 700 zizitabira ubutumire zizahabwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088