Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyamagabe: Abayobora utugari bahawe amahugurwa ku mategeko azabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

$
0
0
Abayobora utugari bahawe amahugurwa ku mategeko azabafasha kuzuza neza inshingano zabo

Abitabiriye amahugurwa

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/10/2013, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose tugize akarere ka Nyamagabe uko ari 92 bahawe amahugurwa ku mategeko amwe n’amwe azabafasha kuzuza neza inshingano zabo za buri munsi nk’abayobozi bafata ibyemezo bakanaba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga.

Umuhoza Naomi, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’ubujyanama mu mategeko (legal Clinic aid) cya Kaminuza y’u Rwanda watanze aya mahugurwa, yavuze ko bifuje guhugura aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ku mategeko mashyashya, harimo irigena irangiza ry’imanza ryo mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2013, ndetse n’irigena imiburanishirize y’imanza z’ubutegetsi ryo mu mwaka wa 2012, berekwa uburyo ibyemezo by’ubutegetsi binengwa n’uko bijuririrwa.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe watangije aya mahugurwa y’umunsi umwe yashimiye ko aje nyuma y’uko hakozwe isuzumamikorere mu nzego z’ibanze, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bakaba bari mu basuzumwe, bikaba byaragaragaye ko hari abuzuza neza inshingano zabo bakwiye kwigirwaho n’abatabikora neza uko bisabwa bakwiye kwikosora.

Yabasabye ko aya mahugurwa bagomba kuyabyaza umusaruro mu kuzuza neza inshingano zabo haba mu miyoborere, ubutabera ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bashimye aya mahugurwa ngo kuko ari ingirakamaro mu kazi kabo ka buri munsi nk’abantu bafata ibyemezo binyuranye ndetse bakaba n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles