Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyanza: Inama y’umutekano yishimiye uko umutekano wagenze igereranyije n’ibihe bishize

Nyuma yo gusuzuma uko umutekano w’ukwezi k’Ukwakira 2013 wagenze mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyanza harishimirwa ko ibyaha byagabanutse ugereranyije n’amezi ashize.

Ibi byagarutsweho n’abari mu nama y’umutekano tariki 28/10/2013 aho basanze ibyahungabanyije umutekano bingana na 13 mu gihe mu kwezi gushize kwa Nzeri umwaka wa 2013 byari 23 byawuhungabanyije muri rusange.

Kuba umubare w’ibyaha byahungabanyije umutekano mu kwezi k’ukwakira 2013 mu karere ka Nyanza byaragabanutse ngo byatewe n’uko abaturage bamaze kugira imyumvire mizima aho babona icyahungabanya umutekano cyose bakagitungira intoki inzego z’umutekano zibegereye.

Muri ibi byaha 13 byagaragaye muri byo birindwi bijyanye n’ibiyobyabwenge byafatanwe abaturage mu mikwabo itandukanye yagiye ibaho abaturage ubwabo bakagira uruhare mu kugaragaza ababinywa n’ababicuruza.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Inama y’umutekano yishimiye uko umutekano wagenze igereranyije n’ibihe bishize

Ibiyobyabwenge birimo n’inzoga z’inkorano zitemewe biri ku isonga ahenshi mu bihungabanya umutekano

Zimwe mu ngamba zafatiwe muri iyi nama y’umutekano yari iyobowe na Nkurunziza François umuyobozi wungirije ushinzwe imali n’iterambere mu karere ka Nyanza zikubiyemo gukomeza guhashya ibiyobyabwenge hamwe n’inzoga z’inkorano zikunze gutera ubusinzi ndetse n’imfu za hato na hato.

Abari muri iyi nama bemeje ko imirenge igomba kongera ingufu zigaragara mu rwego rwo kubikurikirana kugira ngo babihashye.

Mu karere ka Nyanza inama y’umutekano iba buri kwezi ibafasha kwisuzuma ngo bamenye uko bahagaze ndetse n’ingamba bafata kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kwitwabwaho mu buryo bunoze kandi abaturage n’inzego z’umutekano bose bafatanyije.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles