Umwiherero w’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Nyamasheke wabereye mu karere ka Rubavu kuva ku Cyumweru tariki ya 27/10/2013 kugeza ku wa Mbere tariki ya 28/10/2013 ngo watanze isomo rikomeye mu kwesa imihigo bihaye, nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’aka karere Habyarimana Jean Baptiste.
Habyarimana avuga ko mu kujya muri uyu mwiherero, abakozi ba Nyamasheke bari bafite intego yo gusesengura neza no gufata ingamba zatuma besa imihigo ijana ku ijana kandi ngo bikaba byaragezweho.
Uyu mwiherero kandi ngo wabaye umwanya ku bakozi b’akarere ka Nyamasheke wo gusuzuma imbogamizi zaba zarabayeho mu mwaka washize hagamijwe kuzivanaho kugira ngo iterambere ryihute, ndetse harebwa n’ibyiza byabayeho bishobora kubakirwaho bigakomeza gukoreshwa no muri uyu mwaka.
Intego nyamukuru y’uyu mwiherero ikaba yari ukureba uburyo iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza byagerwaho kugira ngo abaturage babashe kubona serivise zinoze zibashoboza kugera ku iterambere nta nkomyi.