Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

KARONGI: Ubuyobozi bw’ibanze buranengwa guterera iyo

$
0
0

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi, umuyobozi w’akarere, uw’ingabo na police bagaye cyane abayobozi b’imirenge itandukanye kubera kudakurikirana ibibazo bimwe na bimwe bibera mu mirenge yabo ugasanga byarageze ku rwego ruhungabanya umutekano no kwangiza umutungo kamere wa leta.

Imirenge yatunzwe agatoki cyane ni Rubengera, Gitesi na Bwishyura havugwa ibibazo by’amashyamba ya leta yibasijwe n’abaturage bafatanyije n’abayobozi b’imidugudu na ba IDP b’utugari, hamwe na hamwe akagurishwa agatemwa ubuyobozi bw’umurenge butabizi.

Mu murenge wa Gitesi by’umwihariko havuzwe ikibazo cy’ishyamba rya leta ringana na hegitari ebyili zose ryatsembwe rirashira, ari abashinzwe amashyamba ari n’ubuyobozi bw’umurenge bubimenya byararangiye aba ari bwo bakora raporo.

 m_Ubuyobozi bw’ibanze buranengwa guterera iyo

Undi murenge wavuzwemo ikibazo ni uwa Murundi mu kagari ka Nzaratsi, aho umuturage yibye ibendera ry’akagari mu mpera z’icyumweru gishize, rikaburirwa irengero, nyuma bakaza guperereza bagasanga uwaryibye yararijugunye mu musarane w’ishuli.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere yateranye tariki 1/11/2013, umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard, uwa Police mu karere SP Baramba Eduard na Col Murenzi Evariste ukuriye ingabo muri Karongi, Rutsiro na Ngororero, bagaye cyane ibyo bise imyitwarire idahwitse y’ubuyobozi bw’ibanze, ituma umutungo wa leta wangizwa.

Ba gitifu b’imirenge ni bo bagawe cyane, aho Kayumba avuga ko ari ukutamenya ishingano zabo nk’abayobozi. Umuyobozi w’akarere yageze n’aho avuga ko bene iyo myitwarire niba idahindutse, akarere gashobora kwisanga katakaje icyizere kari kamaze kugirirwa mu kuba intangarugero mu kwese neza imihigo.

Umwe mu myanzuro yafatiwe ibibazo by’abangije amashyamba ya leta, nuko abayobozi b’imirenge yatunzwe agatoki bagomba kugenda bagacukumbura aho byabaye, kimwe n’ahacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe (Bwishyura) bagashakisha abayobozi bo hasi bose babigiramo uruhare bagafatirwa ibyemezo bikaze nk’uko umuyobozi w’akarere yabisabye.

Ku kibazo cy’ibendera ryibwe muri Murundi ubugira kabiri, Kayumba yavuze ko ibyo bitumvikana kubona ikirango cya repubulika giteshwa agaciro gutyo kandi hitwa ngo hakorwa amarondo. Yasabye by’umwihariko gukurikirana abari bakoze irondo icyo gihe.

Ikindi cyasabwe ba gifitifu b’imirenge ni ugukaza amarondo, kuko nk’uko byagarutsweho na DPC Baramba na Col Murenzi, amarondo ntago arimo gukorwa uko bikwiye bityo bigaha icyuho ibikorwa bihungabanya umutekano.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles