Kuri uyu wa 31/10/2013 mu karere ka Kirehe hateraniye inama yo gutegura uburyo abana barangije umwaka wa gatandatu wisumbuye bakomeza kwitabira itorero mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi.
Mu karere ka Kirehe umwaka ushize w’amashuri hari hatojwe intore zirangije amashuri yisumnbuye zigera kuri 1096 nkuko umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero mu karere ka Kirehe Kamungu Bernadette abitanbgaza, akomeza avuga ko ubu bari no gutegura itorero ry’abana.
Abanyeshuri bari ku rugerero umwaka w’amashuri ushize bakoze ibikorwa bitandukanye, birimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bigishije abaturage kwitabira indyo yuzuye, bakanguriye abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakangurira abaturage gukora akarima k’igikoni hamwe no kubakira abatishoboye bakaba barakanguriye n’abaturage kubana byemewe n’amategeko hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Ibi bikorwa by’urugerero ku banyeshuri bavuga ko bari batarasobanukirwa neza n’ibijyanye n’urugerero ariko ngo ubu bamaze kumenya akamaro k’urugerero, gusa ariko bavuga ko hakirimo inzitizi zijyanye n’ibikoresho biba bidahagije gusa ubuyobozi bukaba buvuga ko babishyizemo imbaraga kugira ngo uyu mwaka bizagende neza.
Iyi nama yafashe umwanzuro wo gukomeza kwita kubana barangije amashuri yisumbuye babatoza umuco nyarwanda.
Barebeye kandi hamwe n’uburyo bazategura itorero mu nzego z’imirimo, abakozi b’akarere, abakozi bo kwa muganga, hamwe n’amakoperative.
Impamvu yo gutoza ngo ni ukugira ngo bumve kimwe ibibazo biriho n’icyabiteye, ku isi muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko, gusesengura icyerecyezo rusange cy’urwanda n’icyakorwa kugira ngo kigerweho ku nzego zose z’imitegekere y’igihugu n’ibisabwa buri munyarwanda, gusesengura indangagaciro zigomba kuranga intore, inzira zo kuzigeraho,inshingano z’intore mu mpinduramatwara igihugu kiyemeje kugeraho n’uburyo bwo gukomeza kubaka itorero ku nzego zose.
Intore ziri ku rugerero usanga zizeza ko zizakomeza gukora neza kandi cyane ku buryo zivuga ko zizava ku rugerero zicyuye ikivi gishyitse n’umusaruro uhagije. uyu mwaka hazatozwa intore zigera kuri 1300.