Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Gatsibo: Gutora neza nibyo biranga umunyagihugu ukunda igihugu cye

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Gatsibo: Gutora neza nibyo biranga umunyagihugu ukunda igihugu cye

Abaturage bigishwa uruhare rwabo mu matora, batora abazabagirira akamaro

Umuturage mwiza ni ugira uruhare runini mu kwihitiramo umuyobozi. Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu bayobozi b’utugali ndetse n’abayobora site z’itora bo mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa 19 Kamena, 3013 nyuma yo guhabwa ibiganiro ku ruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora y’abadepite ateganijwe muri Nzeli uyu mwaka.

Ibi biganiro ngo byateguwe hagamijwe kwibutsa yaba umuyobozi wa site y’itora ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa, uruhare rwe mu migendekere myiza y’amatora y’abadepite.

Mukakirenga Odette uyobora site y’itora ya Nyagahanga mu murenge wa Gatsibo yemeza ko yungutse byinshi bityo akaba yizeza ko aya matora azagenda neza kuko uretse kuba abonye ubu bumenyi buhawe n’uwo bafatanya bya hafi mu gukangura abaturage, ibi ariko ngo bizagerwaho neza ari uko ubukangurambaga bwitaweho cyane.

Izi nyigisho ariko zanyuze by’umwihariko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali dore ko ngo ubundi bajyaga bafatanya n’abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora ariko bahuzagurika kuko nta bumenyi ku migendekere myiza y’amatora bari bafite ndetse rimwe na rimwe bamwe ugasanga ngo bumva ko ibi bireba komisiyo y’amatora gusa.

Bitegetsimana Elyse umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bugamba avuga ko ubu bagiye kubishyira mu mihigo basanganywe kugira ngo abaturage bazarusheho kumva ibyiza byo kwihitiramo abayobozi, uyu muyobozi akomeza avuga ko umuturage mwiza ari uwitabira gahunda za Leta uko zakabaye kandi ko ari ni uburenganzira bwe mu kwihitiramo umuyobozi umubereye.

Nk’uko byemezwa na Mugire Christophe ushinzwe ibikorwa by’amatora mu turere twa Gatsibo na Nyagatare ngo inyigisho nk’izi zahawe abantu bo mu nzego zitandukanye hagamijwe ko bose basenyera umugozi umwe kugira ngo amatora azitabirwe ku bwinshi kandi n’abaturage batore neza kuko ngo aribyo biranga umunyagihugu ukunda igihugu cye.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles