Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

RUSIZI: Abasubiza inyuma imihigo y’akarere barasabwa kwikubita agashyi

Image may be NSFW.
Clik here to view.
RUSIZI: Abasubiza inyuma imihigo y’akarere barasabwa kwikubita agashyi

Nyuma y’aho abafanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rusizi barebeye hamwe uburyo imihigo y’umwaka wa 2012-2013 yashyizwe mu bikorwam nuko itegurwa ry’iya 2013-2014 rihagaze, bose bishimiye ko mu mihigo igera kuri 58 Akarere kari kiyemeje kuzesa muri uyu mwaka imbere y’umukuru w’igihugu yose igenda neza kuko imyinshi imaze kugerwaho 100%, isigaye ikaba nayo imyinshi ngo igeze kuri 80%, imihigo yabaye ingorabahizi kandi ikaba itararangira, irimo kubaka utugari kimwe n’umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza kuko ngo bigaragara ko igicumbagira.
Akaba ari muri urwo rwego abo bireba basabwe kuyihutisha kugirango mugihe gito gisigaye nabo bazabe bayirangije kuko ngo bifuzako imihigo yose y’aka karere izagerwaho ijana ku ijana Nyuma yo kurebera ibyo byose hamwe banarebye ibyitaweho mu gutekereza ku mihigo ya 2013-2014 bayitangaho ibitekerezo. Ephraim Kamarampaka, umuyobozi w’ihuriro ry’ababafatanyabikorwa( JADF), mu karere ka Rusizi, Atangaza ko mu rwego rwo kwigira imihigo y’umwaka utaha izagenda ishingira no kumiryango
Aba bafatanya bikorwa ngo nyuma yo kugezwaho uko imihigo y’umwaka utaha izaba iteye, buguranye ibitekerezo kubyo babona bitanogejwe neza harimo nko kuba ababana n’ubumuga bataritaweho, ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere ntibabibone, amacumbi y’abarimu, inzu yaharirwa imyidagaduro n’ibindi, bagasanga ibyo ngo ari ikibazo kigomba kubanza kurebwa neza.
Kubirebana n’ibyo bibazo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, bwana Habyarimana Marcel, yatangaje ko hari ibizagenda bikosoka, aha agaruka kukibazo cya ba rwiyemezamirimo badindiza imihigo y’akarere kuko ngo bemera gukora ibyo basabwa n’amasoko batsindiye ariko kumunota wanyuma bakagaragaza ko bananiwe kugera kubyo biyemeje, akaba yabasabye kujya buzuza ibyo biyemeje
imihigo itegurwa muri uyu mwaka wa 2013-2014 ishingiye ku nkigi 4 za gouvernement, abafatanyabikorwa b’akarere bakaba bishimira uruhare bagira mu kuyigaragarizwa kugirango bayitangeho ibitekerezo ibyo ngo bituma batitana ba mwana mugihe cyo kuyihigura kuko bose baba barayibonye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles