Urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma rurashimira leta y’u rwanda yabahaye ijambo rugashobora gukurikirana inama y’igihugu y’umushyikirano hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Uru rubyiruko rwabashije gukurikirana umushyikirano banatangamo ibitekerezo imbona nkubone binyuze mu ikoranabuhanga rikoresha uburyo bwa Video Conference.
Bamwe muri uru rubyiruko rwakurikiranye inama y’umushyikirano ruri mu cyumba cy’akarere ka Ngoma rwishimiye ko rwatanze ibitekerezo bitandukanye muri iyi nama bikaba bimwe byarashyizwe no mu myanzuro y’iyi nama.
Umwe muri uru rubyiruko yagize ati”Birashimishije cyane kuko aka ni agashya ni ubu buryo bwakoreshejwe .ubu natwe twatanze ibitekerezo byagiye no mu myanzuro y’iyi nama.Ni nkaho natwe twari tuyirimo.Turashima cyane perezida wa Republika Paul Kagame.”
Umukozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Ngoma Rutagengwa Bosco atangaza ko urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma hakurikijwe ibibazo rwabajije muri iyi nama y’igihugu y’umushyikirano bigaragaza ko hari intambwe rwateye haba mu myumvire ndetse no mu iterambere.
Avuga kuri iyi ntera yagize ati”Urubyiruko murabona ko rwateye imbere mu myumvire ,kandi ko rwiteguye mu iterambere ry’igihugu nkuko byagaragaye mu bitekerezo rwatanze ndetse bikajya no mu myanzuro.”
Uretse urubyiruko rwashoboye kwitabira iyi nama y’umushyikirano rwicaye mu cyumba cy’akarere ka Ngoma hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga(Video Conference),n’abandi baturage muri aka karere bakurikiranye umushyikirano bifashishijwe ibitangazamakuru bitandukanye birimo n’ibikorera kuri internet.