Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Urubyiruko rwa Ngoma rurashima ko rwitabiriye umushyikirano binyuze ku ikoranabuhanga

$
0
0

Urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma  rurashimira  leta y’u rwanda yabahaye ijambo rugashobora gukurikirana inama y’igihugu y’umushyikirano hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Uru rubyiruko rwabashije gukurikirana umushyikirano banatangamo ibitekerezo imbona nkubone binyuze mu ikoranabuhanga rikoresha uburyo bwa Video Conference.

Bamwe muri uru rubyiruko  rwakurikiranye inama y’umushyikirano  ruri mu cyumba cy’akarere ka Ngoma  rwishimiye ko rwatanze ibitekerezo bitandukanye muri iyi nama bikaba bimwe  byarashyizwe no mu myanzuro y’iyi nama.

Umwe muri uru rubyiruko yagize ati”Birashimishije cyane kuko aka ni agashya  ni ubu buryo bwakoreshejwe .ubu natwe twatanze ibitekerezo byagiye no mu myanzuro y’iyi nama.Ni nkaho natwe twari tuyirimo.Turashima cyane perezida wa Republika Paul Kagame.”

Umukozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Ngoma Rutagengwa Bosco  atangaza ko urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma  hakurikijwe ibibazo rwabajije muri iyi nama y’igihugu y’umushyikirano bigaragaza ko hari intambwe rwateye haba mu myumvire ndetse no mu iterambere.

Avuga kuri iyi ntera yagize ati”Urubyiruko murabona ko rwateye imbere mu myumvire ,kandi ko rwiteguye mu iterambere ry’igihugu nkuko byagaragaye mu bitekerezo rwatanze ndetse bikajya no mu myanzuro.”

Uretse urubyiruko  rwashoboye  kwitabira iyi nama y’umushyikirano  rwicaye mu cyumba cy’akarere ka Ngoma  hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga(Video Conference),n’abandi baturage muri aka karere bakurikiranye umushyikirano bifashishijwe ibitangazamakuru bitandukanye birimo n’ibikorera kuri internet.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles