Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Bugesera : Urubyiruko ruri mu itorero ruravuga ko itorero ribafasha kurwanya amacakubiri

$
0
0
Inzego zinyuranye zaje kubaha ibiganiro

Inzego zinyuranye zaje kubaha ibiganiro

Urubyiruko  ruri mu itorero mu karere ka Bugesera ruravuga ko itorero ribafasha kurwanya amacakubiri, kandi ko rwasobanukiwe amateka y’u Rwanda . Uru rubyiruko rwabitangaje ubwo rwahurizwaga  hamwe  ruhabwa ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Gahunda ya ndi umunyarwanda yagarutsweho mukiganiro cyatanzwe n’abadepite mu nteko ishinga amategeko,depite Kaboneka Francis yababwiye ko amoko yazanywe n’abakoroni kuko ngo bataraza abanyarwanda babanaga mu mahoro.

Yagize ati “u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi kuva mu gihe cy’abakoloni bishimangirwa n’abayobozi ba Repubulika ya mbere n’iya kabiri, maze indunduro y’ivangura n’irondakoko birangirira kuri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.  Ayo mateka mabi yabereye Abanyarwanda isomo ryo ribafasha kwirinda ikibi cyakongera kubatanya, ikaba ari yo mpamvu hashyizweho gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo ifashe Abanyarwanda kumenya abo bari bo n’isano bafitanye, bikabafasha kubaka igihugu”.
Yabwiye urwo rubyiruko ko kwita ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda ari byo bizashimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda igashinga imizi.

Depite Kaboneka abaha ikiganiro kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda

Depite Kaboneka abaha ikiganiro kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yabwiye urwo rubyiruko ko Rwanda ruzubakwa n’abanyarwanda ubwabo.

Urwo rubyiruko narwo rwavuze ko rwanyuzwe cyane na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ravuga ko yaje ikenewe kandi ifasha Abanyarwanda kwiyunga nta mbereka no kumenya inshingano zabo ku gihugu nk’uko bisobanurwa n’umwe muri abo witwa Muragijimana Theophile.

Yagize ati “itorero ryatumye nsobanukirwa gahunda zinyuranye za Leta, kandi nsobanukirwa nibyo ntarinzi ku mateka yaranze u Rwanda ko bari ababanye neza kandi numva nanjye ngomba kwimika kuba umunyarwanda”.

Uwitwa Nibakure Jeannette yagize ati “Twe nk’urubyiruko ibyabaye ntitwabigizemo uruhare, ariko guharanira ko bitazongera ni ibyacu.”

Avuga ko inshingano y’urubyiruko ari uguharanira icyateza u Rwanda imbere kandi bazirikana ko imbaraga za mbere ari ugushyira hamwe.

Urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera ruri mu itorero ni ururangije amashuri yisumbuye, ruri mu  itorero mu masite atatu, bose hamwe ni 1400.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles