Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Karongi yasabye inkumi n’abasore basaga 600 barangije icyiciro cya mbere cy’itorero, kugenda bakaba umusemburo wa ‘Ndi Umunyarwanda’ iwabo no mu baturanyi.
Itorero rya kabiri mu karere ka Karongi ryasojwe ku mugaragaro mu murenge wa Rubengera kuri site ya TTC Rubengera, ahari hateraniye abasore n’inkumi basaga 600 bari baturutse mu mirenge itanu.
Asoza ku mugaragaro iryo torero, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Hakizimana Sebastien, yasabye abo basore n’inkumi gukomeza gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ dore ko ari imwe mu byo bari bamaze ibyumweru bibili bigishwa.
Hakizimana ati : ‘Ndi Umunyarwanda si amagambo gusa, aho mugiye iwanyu mugende mukomeze kuba umusemburo wa Ndi Umunyarwanda, ntimuzagende mwitwaje ko muri Umuhutu, Umutwa cyangwa Umututsi. Iterambere rishingiye ku miyoborere myiza, gukunda igihugu kugira ubumuntu, ukamenya ko mugenzi wawe ari nkawe ubwawe.’
Intore nazo ngo ibi zirabyiteguye kuko ibyumweru bibili zimaze zitozwa zamaze kumva koko icyo Ndi Umunyarwanda ari cyo.
Nsanzimana J Claude we ati kuza mu itorero ni ingirakamaro cyane kuko bidufasha kurushaho kumenya igihugu cyacu n’ukuntu cyasenyutse kubera ubuyobozi bubi bityo tugahera aho dushyiraho akacu kugira ngo tucyubake nk’abanyarwanda badafite aho batandukaniye.
Icyiciro gisojwe ni icya mbere, icya kabili bazagikomeza tariki 06-01-2014 kugeza mu kwezi kwa gatatu, icya gatatu bagitangire mu kwa kane kugera mu kwa gatandatu, naho icya kane ari nacyo cya nyuma kikazakorwa mu kwezi kwa cyenda ari nabwo bazaba babaye Intore zo ku Rugerero zuzuye.