Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyamasheke: Icyiciro cya kabiri cyo gutanga umusanzu mu Kigega Agaciro Devpt Fund cyatangiranye miliyoni 36

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Icyiciro cya kabiri cyo gutanga
Mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13/12/2013 batangije icyiciro cya kabiri cyo gutanga umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund”, aho ku ikubitiro biyemeje gutanga umusanzu ugera kuri miliyoni 36 muri iki kigega.

Mu nama yahuje abayobozi mu nzego n’ibyiciro bitandukanye bihagarariye abandi byo mu karere ka Nyamasheke, bongeye gushimangira ko u Rwanda rugomba kubakwa n’amaboko y’abana barwo kandi buri Munyarwanda agaharanira kwihesha agaciro ashyigikira iki kigega cy’Agaciro.

Abari bitabiriye iyi nama yo gutangiza icyiciro cya kabiri cyo gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund bagiye batanga ubutumwa bw’umusanzu w’abakozi mu bigo bakorana biyemeje gutanga muri iki cyiciro cy’umwaka wa 2014 ugiye gutangira, umusanzu waje gusaga gato miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye ababashije kwitabira iyi gahunda yo gutangiza icyiciro cya kabiri cyo gushyigikira Ikigega cy’Agaciro ndetse n’umusanzu babashije kwiyemeza.

Bitandukanye n’uko byagenze umwaka ushize ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gushyigikira Ikigega cy’Agaciro, kuri iki cyiciro cya kabiri bigaragara ko abacyitabiriye ari inzego zihagarariye abaturage mu byiciro bitandukanye gusa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko iyi gahunda igenda yumvikana neza mu baturage, bityo ngo aba bayobozi  mu nzego zitandukanye bakaba bazamanukana ubutumwa mu byiciro byo hasi bakabasha kuganira ndetse  buri wese akagira umusanzu yagena wo gushyigikira iki kigega bitewe n’ubushobozi bwe.

Mu nzego zahise zigira icyo ziyemeza harimo abakozi b’akarere ka Nyamasheke kuva ku karere kugeza ku rwego rw’akagari biyemeje asaga miliyoni 20 n’ibihumbi 241, abakozi bakora muri za Koperative Umurenge SACCO biyemeje agera kuri miliyoni 1, abakozi b’Ibigo Nderabuzima biyemeje asaga miliyoni 8 n’ibihumbi 623, abakozi b’Ibitaro bya Bushenge biyemeje asaga miliyoni 3, abamotari bo mu murenge wa Kanjongo biyemeje asaga ibihumbi 138, abagize Inama Njyanama y’akarere biyemeje miliyoni1 ndetse n’ibindi byiciro byagiye byiyemeza bitewe n’ubushobozi bw’abakozi babyo, aho bagaragazaga ko bazatanga kimwe cya gatatu cy’umushahara wabo ngo bashyigikire iki kigega.

Mu mwaka ushize, abakozi mu nzego n’ibyiciro bitandukanye bo mu karere ka Nyamasheke bari biyemeje gushyigikira iki kigega cy’Agaciro ku musanzu w’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 277.  Kugeza ubu amaze kugezwa muri iki kigega akaba agera kuri miliyoni 190 kandi ngo hakaba hakomeje ubukangurambaga kugira ngo andi asigaye agera kuri miliyoni 87 abashe kugezwa muri iki kigega.

Tags for promotion: nyamasheke- Agaciro Development Fund-people-money-contribution

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles