Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Muhanga: Hashyizwe ingufu mu kumenya abazize jenoside bakoreraga icyahoze ari perefegitura ya Gitarama

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Muhanga: Hashyizwe ingufu mu kumenya abazize jenoside bakoreraga icyahoze ari perefegitura ya Gitarama

Mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’icyahoze ari perefegitura ya Gitarama, ubuyobozi bw’akarere bwasabye ko abazi abakozi bazize jenoside yakorewe abatutsi kumenyekanisha amazina yabo agashyirwa ku rutonde rw’abikukwa muri iyi gahunda yo kwibuka abari abakozi.
Yvonne Mutakwasuku, umuyobozi w’aka karere ka Muhanga kamwe mu turere turi mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama avuga ko hakenewe amazina ndetse n’umwirondoro wose w’abakozi bazize jenoside kugirango byandikwe ku rwibutso ruri kuri aka karere kandi bifashe abanyarwanda kutibagirwa ibyabaye.
Mu karere ka Muhanga bakaba bibuka abari abakozi bo mu makomini atandatu gusa yari agize iyi perefegitura ndetse n’abakozi ba perefegitura ubwabo kuko icyicaro cyayo cyari muri aka karere.
Kugeza ubu amazina amaze kumenyekana y’abazize jenoside muri aya makomini ni ay’abantu 40 hamwe n’umwirondoro wabo.
Mutakwasuku avuga ko kugeza ubu imbogamizi bari guhura nayo ari iyo kumenya umwirondoro nyawo w’umuntu wazize jenoside, ati: “hari amazina bagiye batwoherereza tukabona rimwe na rimwe ni izina rimwe ndetse twashaka kumenya icyo yakoraga bikagorana”.
Ubuyobozi bw’akarere bukaba kuri ubu bwifuza kumenyana n’abafitanye isano n’abazize jenoside muri aya makomini mu rwego rwo gukomeza kungurana ibitekerezo ndetse no kwibuka ababo.
Bamwe mu batanze ubuhamya muri uyu muhango bakaba bavuga ko ubwicanyi muri iyi perefegitura bwahageze butinze ugereranije n’ibice bitari bike mu gihugu. Bavuga ko bamwe mu bayobozi bo muri iyi perefegitura barimo n’uwari perefe, bari batangiye kurwanya jenoside ariko kuko nta ngufu bari bafite bakurwaho kugirango ubwicanyi bukomeze.
Perefegitura ya Gitarama yari igizwe n’amakomini 17. Kuri ubu icyari iyi perefegitura cyagabanijwemo uturere dutatu harimo n’akarere ka Muhanga, abakozi muri aka karere bibukwa ni abo mu makomini atandatu ariyo Nyamabuye, Rutobwe, Nyabikenke, Nyakabanda, Buringa na Mushubati.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles