Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyamagabe: Inkeragutabara zigiye gukoreshwa mu gucunga uko amarondo akorwa.

$
0
0

Inkeragutabara zigiye gukoreshwa

Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, mu karere ka Nyamagabe inkeragutabara ziraba zifashishwa mu gucunga niba abaturage bagomba gucunga irondo baricunga koko, no gukurikirana niba bikorwa uko bikwiriye.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 16/12/2013, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagiye bagaragaza aho bageze bashyira mu bikorwa iki cyemezo, bityo hafatwa umwanzuro ko imirenge yose igomba kuba yacyubahirije bitarenze icyumweru kimwe uretse imwe n’imwe yasabye ko yahabwa ibyumweru bibiri.

Zikoresheje ubumenyi n’ubunararibonye zifite mu gucunga umutekano, inkeragutabara ngo zizajya zireba niba koko amarondo yakozwe hirya no hino mu tugari ndetse zinafashe mu guhanahana amakuru n’izindi nzego, ibi bikazatuma amarondo akorwa uko bikwiye bityo bikumire bimwe mu byaha bijya bigaragara nk’ubujura n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano bikorwa n’abanyuze amarondo mu rihumye.

Aganira n’abagize inama y’umutekano yaguye, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yagize ati “Iyo umuturage yibwe ingurube ye, ihene yakoreye igihe kinini, uba umusubije inyuma imyaka myinshi… Niba bidakozwe ubujura buzakomeza bube”.

Uretse gufasha mu gucunga niba amarondo akorwa uko bikwiye, inkeragutabara zizanifashishwa mu gucunga umutekano w’ibigo binyuranye nk’iby’amashuri, ibigo nderabuzima n’ahandi kuko bafite ubushobozi, ndetse ahenshi bikaba byaranatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Iyi nama y’umutekano yanafashe ingamba zo gukaza umutekano mu minsi mikuru iri imbere kuko usanga ibiwuhungabanya bikunze kwiyongera, hakaba hasabwe ko amarondo ashyirwamo ingufu ndetse akanafasha mu gutuma utubari twubahiriza amasaha yo gukora.

Muri rusange umutekano wari wifashe neza mu kwezi k’ugushyingo n’ubwo hatabuze kugaragara ibiwuhungabanya bikurikiranwa n’ubugenzacyaha bigera kuri 17 birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, guhoza ku nkeke uwo bashakanye, gukubita umuntu bikamuviramo urupfu, kwica utabigambiriye, gukoresha amafaranga y’amahimbano no kwangiza ibidukikije.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles