Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyamagabe: Intore ziri ku rugerero zirasabwa kuzakora ibikorwa bifite intego.

$
0
0

Intore ziri ku rugerero

Mu muhango wo gusoza igice cya mbere cy’urugerero kigizwe no gutozwa wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/12/2013, intore ziri ku rugerero zigiye gutumwa mu bikorwa iwabo mu mirenge zasabwe kuzarangwa n’ibikorwa bifite intego kandi zikazabigeraho ngo kuko ari bwo zizabasha gutanga umusaruro.

Ibi zabisabwe na Emmanuel Habumuremyi, umujyanama wa minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYICT) wari wifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe muri uyu muhango.

Habumuremyi yagize ati “Abaturage hirya hariya bategereje bwa bumenyi mufite, za mbaraga mufite kugira ngo mubafashe gukemura ibibazo biri hirya hariya. Nkaba mbasaba ko icyo gikorwa mwazacyitwaramo neza, kandi koko mukazaharanira gukora ibintu bigusha ku ntego”.

akarere ka Nyamagabe

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko imihigo y’izi ntore ishimishije ariko azibutsa ko zigomba kuyesa kuko aribyo by’ingenzi, bikazagaragarira mu bikorwa zizakora ubwo zizaba ziri mu butumwa.

“Twabonye mufite imihigo isobanutse, muzahamye ku ntego,” Umuyobozi w’akarere.

Bimwe mu byo yasabye izi ntore ni ukazafasha mu kumenya imibare y’ibanze nyayo yashingirwaho mu gutegura gahunda zinyuranye, ndetse bakazanatanga umusanzu mu gukemura ibibazo bazahura nabyo ku rugerero.

Ni ku nshuro ya kabiri abarangije Amashuri yisumbuye bari gukora urugerero aho bakora imirimo y’amaboko ndetse n’ubukangurambaga nta gihembo bategereje.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yavuze ko imfura z’urugerero zakoze ibikorwa bishimishije n’ubwo zahuye n’imbogamizi kuko aribwo urugerero rwari rugitangira, ubu hakaba hari ibyakosowe harimo nko gushakira abari ku rugerero ibyangombwa by’ibanze bazifashisha.

Biteganijwe ko igihembwe cya kabiri cy’urugerero kizaba kigizwe no gutumwa kizatangira tariki ya 6/1/2014.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles