Image may be NSFW.
Clik here to view.
Abanyeshuri bo mu karere ka Burera, barangije ikiciro cya mbere cy’itorero, bakaba basubiye iwabo, barasabwa gusobanurira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” abaturage b’aho batuye batari bayisobanukirwa neza kuko ari yo Abanyarwanda bazubakiraho.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/12/2013 ubwo abanyeshuri bakoreraga igice cya mbere cy’itorere i Nkumba basozaga, Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, yasabye izo ntore kugira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” iyabo.
Agira ati “Abanyarwanda nta guhitamo kundi dufite, atari ukumva ko turi abanyarwanda, tugashyira imbere Ubunyarwanda. Kubera ko ibitari ibyongibyo nta handi byatujyana uretse amateka mabi twaciyemo kandi ntawakwifuza gusubira inyuma.”
“Iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda icya mbere ni ukuyumva neza, icya kabiri ni ukuyigira iyanyu, icya gatatu ni ukuyisobanura neza kugira ngo abatarayisobanukirwa mu midugudu yanyu barusheho kuyumva.”
Zaraduhaye akomeza abwira izo ntore ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari amahirwe y’Abanyarwanda kuko ariyo ituma Abanyarwanda babana neza, bagakira ibikomere, bakarushaho kunga ubumwe bityo n’ibyo bateganya kugeraho bakabigeraho uko bikwiye.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, izo ntore zirangije ikiciro cya mbere cy’itorero, zizahita zitangira ikiciro cya kabiri cy’itorero aricyo bita Itorero ryo ku Rugerero.
Muri icyi kiciro niho izo ntore zishyira mu bikorwa ibyo zize mu kiciro cya mbere. Bafasha abaturage batandukanye bo mu mirenge batuyemo mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.
Kugira gahunda
Zaraduhaye yabwiye izo ntore ko ibyo zizakora byose, ziri ku Rugerero ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi, bigomba kurangwa na gahunda.
Agira ati “Iyo umuntu adafite gahunda, atagira aho atangirira, atagira uko agenda yisuzuma, aba atariho. Iyo ukorera mu kajagari, mu musaruro ntushobora kumenya icyo wasaruye uko kingana, nta nubwo ushobora kumenya niba wishima cyangwa wigaya.”
Akomeza ababwira ko bagomba kwitoza kugira gahunda bakiri bato kuko bizabafasha mu buzima bwabo buri imbere.
Zadahuaye yabwiye izo ntore kandi ko zigomba kurangwa n’imyifatire myiza “Discipline” aho bazaba bari hose kandi ikajyana n’indangagaciro ndetse na kirazira by’umuco Nyarwanda. Yababwiye ko kandi bagomba kugira “Morale”: bakigirira ikizere mu byo bakora.
Itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye umwaka wa 2013, mu karere ka Burera ryaberaga ku ma site abiri. I Nkumba mu murenge wa Kinoni hateraniye intore z’abanyeshuri zigera kuri 659. Naho kuri TTC Kirambo mu murenge wa Cyeru hateraniye intore 734.
Igiciro cya mbere cy’itorero cyashojwe cyari cyatangiye tariki ya 03/12/2013. Nyuma yo gusoza icyo kiciro abo banyeshuri bazakora ibice bibiri by’itorero ryo ku Rugerero.
Mu mwaka wa 2012 nibwo abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batangiye itorero ryo ku rugerero.
Abarangije iryo torero bahawe “Certificate” zihamya ko ibyari biteganyijwe mu kiciro cya mbere cy’Urugerero babikoze neza kuko Urugero ruzakomeza kubaho mu gihe bazaba biga muri za kaminuza n’amashuri makuru.
Itorero ryo ku Rugerero ryemejwe ubwo ubuyobozi bufatanyije n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bafatiraga hamwe umwanzuro w’icyakowa igihe abarangije amashuri yisumbuye baba bari mu rugo barindiriye kuzajya kwiga muri za kaminuza n’amashuri makuru.