Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Ngoma: Intore zashoje icyiciro cya mbere cyo gutozwa mu itorero zasabwe kuba intangarugero aho ariho hose

$
0
0

Intore zashoje icyiciro

Mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cyo gutoza urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye  muri uyu mwaka wa 2013, izi ntore zasabwe kuba intangarugero  mu byo bakora byose  kandi  bagaharanira  kubaka ubumwe mu banyarwanda.

Kwigisha abaturage gahunda zitandukanye za leta z’iterambere ndetse no gusobanura neza gahunda ya “ndi umunyarwanda” kubatarayumva bo hasi mu midugudu nibyo izi ntore zasabwe kwibandaho mugihe bazaba batangiye urugerero.

Ubwo basozaga icyiciro cya mbere cyo gutozwa kuri uyu wa 14/12/2013, muri stade Cyasemakamba, uwari waje ahagarariye ubuyobozi ku rwego rw’igihugu muri iki gikorwa, depite Mukandera Iphigenie, yasabye uru rubyiruko guharanira ubumwe banabikangurira abaturage bazasanga iwabo ndetse no guharanira kwigira no kuba umunyarwanda nyawe.

Yagize ati ”Muri intore kandi muzi ibiranga intore, mu masomo mwahawe muzaharanire ko ubumwe buba aho muri hose. Mwigishijwe kuri gahunda ya “ndi umunyarwa” hariya iwanyu hari abatarayumva neza nimwe mugomba kuyibasobanurira nabo bakayumva kuko yubaka ubumwe.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yashimiye abakurikiye ibikorwa by’itorero uburyo bitwaye neza muri iyo minsi yose, avuga ko igikorwa bashoje ari amwe mu mateka meza u Rwanda rwubatse muri gahunda  yo kwimakaza indangagaciro na kirazira mu muryango nyarwanda.

Ngo kuba ari urubyiruko rwabitojwe by’umwihariko birushaho gutanga icyizere ko uRwanda rugana heza nk’aho rwahoze mu gihe cyo hambere, itorero rigishinze imizi mbere y’uko risenywa n’abakoroni.

Uru rubyiruko rwashoje icyiciro cya mbere cy’itorero mu karere ka Ngoma, kigizwe n’abagera ku gihumbi 376, bakaba baratojwe mugihe cy’iminsi 16. icyiciro cya  kabili cy’itorero (urugerero) bazagitangira tariki ya 07 Mutarama 2014, bakazakimaramo amezi 12 bakora imirimo y’ubwitange yo kubaka igihugu.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles