Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Abanyarwanda batahuka bava muri Congo bakomeje kwiyongera

$
0
0

Abanyarwanda batahuka bava muriAbanyarwanda 129 bari bamaze igihe mu buhunzi, muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo,  taliki ya 20/12/2013 bageze mu Rwanda baciye k’umupaka wa Goma aho benshi bavuga ko bishimiye kuva mubuhunzi bari bamazemo imyaka myinshi.

Benshi bagaruka mu Rwanda ni abana n’abagore hamwe n’abasaza, bari basanzwe baba mu duce twa Rutchuro, Masisi na kalehe, bavuga ko bari barambiwe ubuhunzi ariko bakaba bumva bagomba gutaha, naho abandi bavuga ko basanga nta mutekano uhari k’uburyo bakomeza kuba muri Congo, cyane ko nibyo bakora byangizwa n’abanyecongo bababwira ko abanyarwanda bagomba kubavira mu gihugu.

Umubare w’abanyarwanda batahuka ukomeje kwiyongera kuva aho MONUSCO itangaje ko nyuma yo kurwanya M23 igiye kurwanya umutwe wa FDLR uvuga ko urinze impunzi z’abanyarwanda bari mu duce twa Rutchuro na Masisi.

Ikigo gishinzwe impunzi muri repubulika iharanira demikarasi ya Congo gitangaza ko abanyarwanda barenga ibihumbi 20 bakiri mu ntara ya Kivu y’amajyepfo naho u Rwanda rukavuga ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2013 kuzera mu Ugushyingo 2013 rumaze kwakira abanyarwanda 6735.

Benshi mu banyarwanda bahunguka bakomoka mu bice byahoze ari intara ya Gisenyi bakavuga ko kuva bahunga bagiye muri Congo bakoraga cyane cyane ibikorwa by’ubuhinzi.


 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles