Inama y’umutekano yaguye yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 24/12/2013 yasabye abayobozi b’imirenge hamwe n’abashinzwe umutekano gukaza umutekano muri iyi minsi mukuru ya noheli n’ubunani kuko hakunda kuboneka ibyaha byinshi.
Mu minsi mikuru isoza umwaka cyane cyane noheli, abaturage bayizihiza bishimisha banywa inzoga nyinshi zigakurura urugomo, bityo kugira ngo ibyaha bikumirwe utubari twose tugomba gufunga bitarenze saa mbili z’ijoro.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yagize ati: “Mukore ibishoboka byose incidents, ibyaha byaba mu minsi mikuru byaba bike, utubari tufungirwe ku gihe.”
Ikindi, iyi nama yasabye ko hongerwa imbaraga mu gukora amarondo mu dusentere tw’ubucuruzi muri iki gihe cy’iminsi mikuru mu ntumbero yo gukoma mu nkokora ibintu bishobora guhungabanya umutekano.
Mu bindi inama yagarutseho, ni ubujura bw’ibirango by’igihugu [ibendera] aho mu kwezi kumwe ibyaha nk’ibi byabaye muri uku kwezi kutararangira bigera kuri bitatu, abaturage baturiye ibiro by’utugari bagomba gukora irondo ku biro bw’akagari kandi bikagenzurwa niba bahagerera kare kandi batahira ku gihe.
Muri uku kwezi kw’Ukuboza, ibyaha byabaye bigera ku 10, ibyinshi byatewe n’ubusinzi n’amakimbirane yo mu muryango, bikaba byaragabanutse ugereranyije n’ukwezi gushize ariko hari impungenge z’uko byakwiyongera hatabayeho ingamba zihamye zo gucunga umutekano zihariye.