Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Bugesera: Hakozwe umuganda udasanzwe hatunganywa ahazatuzwa abirukanwe muri Tanzaniya

$
0
0

Akarere ka Bugesera kagiye kwakira imiryango igera kuri 200 ibarirwamo abantu basaga 600 birukanywe muri Tanzaniya. Ni muri urwo rwego Habaye umuganda udasanzwe wo gusukura aho aba banyarwanda bazagera mu Bugesera ku 04/01/2014 bazaba bacumbikiwe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.

Mu kigo cyigisha imyuga cya Mayange niho iyi miryango izaba icumbikiwe by’agateganyo. Umuganda wakozwe n’abaturage bunganiwe n’ingabo na polisi wibanze kubikorwa by’isuku ahatanywe ibihuru  dore ko iki cyigo cyigisha imyuga muri iyi minsi kitarimo gukorerwamo.

Mu birukanywe muri Tanzaniya bamaze iminsi bacumbikiwe  mu nkambi   ya Kiyanzi na Rukara mu ntara y’iburasirazuba , abagize imiryango 200 bavuze ko bakomoka mu Bugesera.

Iyi miryango  igomba gutuzwa nk’abandi  baturage nk’uko umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis abivuga.

Abaturage baharura ibyatsi kandi nabo wasangaga babyishimiye

Abaturage baharura ibyatsi kandi nabo wasangaga babyishimiye

“ bagomba kuba bashyizwe aha mu gihe cy’agateganyo cy’amezi atatu, nyuma bakazashakirwa aho gutura mu rwego rwa burundu. Turasaba abaturage bacu kubakira neza babaha ikaze kandi buri wese akabisangamo anabafasha mu buryo ashoboye”.

Dushime Grace ni umwe mubaturage b’akarere ka Bugesera avuga ko  nabo biteguye kwakira abo banyarwanda.

Yagize ati “iyirukanywa ry’abanyarwanda muri Tanzaniya  ryadusigiye isomo ko ntacyaruta igihugu cyawe aho waba uri hose. Natwe kuko ari abavandimwe bacu twiteguye kubafasha gusubira mu buzima busanzwe tubibagiza ibyababayeho ubwo birukanwaga”.

Buri wese yakoraga icyo ashoboye

Buri wese yakoraga icyo ashoboye

Muri aba banyarwanda baheruka kwirukanywa muri Tanzaniya, mu karere ka Bugesera kari karakiriye n’abandi  nk’abo bagize imiryango isaga 60 yari ifite bene wabo mu mirenge inyuranye y’aka karere.

Aba bazatangira kuza mu mpera z’iki cyumweru bo nta kanunu k’imiryango yabo yaba ikiriho gusa, ngo icyo bari barumvise n’uko bakomokaga mu Bugesera.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles