Nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho bitandukanye byo mu biro mu tugali tugize akarere ka Gatsibo, abakozi muri utu tugali barasabwa nabo kwita kuri service baha umuturage no kubaha akazi kabo.
Ibi kandi nibyo byagarutsweho n’umuyobozi w’aka karere Ruboneza Ambroise ubwo buri kagali kagenerwaga ibikoresho byatanzwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kuri uyu wa kane tariki 2 Mutarama 2014, aba bakozi bakaba bishimira ko ibyo basezeranijwe bisohojwe nabo bakaba biteguye gutanga umusaruro uhagije.
Nyuma yo kuzuza ibiro by’utugali dutandukanye muri aka karere ngo ubuyobozi bwasigaranye ikibazo cyo kutagira ibikoresho bikenerwa mu biro. Mu nama yahuje abayobozi b’akarere imirenge n’utugali kuri uyu wa kane, ubuyobozi bwanamurikiye aba bakozi ibikoresho bitandukanye bwageneye utugali uko ari 69, bikazatangwa haherewe ku twarangije gutunganya inyubako zatwo.
Ubwo bamurikirwaga ibikoresho baburaga bishimiye iki gikorwa maze nabo basezeranya kurushaho kunoza umurimo wabo. Batamuriza Justine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bugarama, ati: “Twishimiye cyane kwakira ibi bikoresho, icyo ubu tugiye gukora ni ukurushaho kugeza serivisi inoze kubo dushinzwe kuyobora”.
Ruboneza ambroise umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yasabye aba bayobozi ababwira ko Kuba babonye ibikoresho bisobanutse bagomba kubijyanisha no gutanga service zisobanutse biyubaha bakubaha n’ababagana.
Uyu muyobozi yavuze ko bishimira intambwe bateye, asaba abaturage gufatanya n’ubuyobozi bwabo mu kujya inama no gutanga ibitekerezo byubaka, hagamijwe kuzamura iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange, yanashimiye cyane ubufasha bahawe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyafashije mu gukemura ikibazo cy’aho gukorera mu nyubako z’utugali aho abaturage bagiye kujya bakirirwa ahantu nabo bishimiye.