Hari abavuga ko ibikorwa by’urugerero ari umurimo w’agahato wahawe abana barangije amashuri yisumbuye. Nyamara, intore zakoze uru rugerero zikaba zirangije icyiciro cya kabiri cyarwo, si ko zibivuga.
Bamwe mu ntore zihagarariye izindi mu Karere ka Huye twaganiriye, bavuga ko bishimiye gukorana na bagenzi babo kandi bagirira Abanyarwanda. Icyakora, ngo mu ntangiriro bumvaga batumva neza ibyo barimo, bitanabashimishije.
Uwimbabazi Shamimu, umwe mu bahagarariye intore zo mu Karere ka Huye, yagize ati “kuba narakoranye n’abandi urugerero narabikunze cyane. Byatumye mbona akamaro ko gukorera hamwe. Icyanshimishije kindi ni ukubona nanjye ngira akamaro mu gufasha Abanyarwanda.”
Uwimbabazi yunzemo ati “Icyakora mu ntangiriro numvaga urugerero ntacyo rumaze, ariko ubu si ko mbibona.”
Mwizera Clovis we yavuze ko kujya mu ngo akabona ko hari abantu bamaranye imyaka icumi babana neza, nyamara batarasezeranye, byamukoze ku mutima. Ibi ngo byamweretse ko kubana ku bantu babiri icya mbere ari ugukundana.
Twagirayezu Jean Bosco, na we ngo yishimira kuba yarakoze urugerero. Twifuje kumenya niba azarukomeza no mu cyiciro cya gatatu maze asubiza agira ati “icyo kibazo ndumva cyisubiza, kuko icyiciro cya mbere n’icya kabiri byaratunyuze. Akaba ari yo mpamvu numva nta cyatubuza gukora n’icyiciro cya gatatu. Nkanjye ku giti cyanjye nzagikora.”
Twagirayezu kandi afitiye ubutumwa agenera abavuga ko urugerero ari imirimo y’agahato. Yagize ati “abo njye nk’intore nababwira ko bibeshya. Ni imirimo twakoze tubishaka, tubikuye ku mutima, kugira ngo dukorere igihugu nyine natwe tugire umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyacu. Ntabwo ari imirim y’agahato barabeshya.”
Mutaganda Fabien, uhagarariye abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, we avuga ko atumva impamvu mu bindi bihugu habaho ibikorwa by’ubukorerabushake nyamara mu Rwanda byakorwa hakaba abahaguruka ngo bari gukoresha abana ibikorwa by’agahato.
Yagize ati “No mu bindi bihugu biriya bintu byo gukorera ubushake no gukora umurimo witangira igihugu bibaho. Mu Rwanda ni bwo bigitangira ariko numva ko ari byiza cyane kuko, cyane cyane urubyiruko rutangira gukunda igihugu no gutanga umuganda kugira ngo gitere imbere… hari ababipfobya bavuga ngo ni mobilization politique, ntabwo ari byo…”
Kuba hari Abanyarwanda bafata urugerero nk’imirimo y’agahato, babiterwa n’uko batarumva neza akamaro karwo. Ntidendereza William, umutahira mukuru wungirije mu Itorero ry’igihugu ati “intore zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize, ari na zo urugerero rwatangiriyeho, zari iza mbere. Abantu ntibarumva neza akamaro k’ubukorerabushake.”
Bafite gahunda rero yo gusobanurira Abanyarwanda akamaro k’urugerero, bicishijwe mu buryo butandukanye bw’itumanaho haba mu matangazo yamamaza ndetse n’amakinamico. Ibyo bizatuma imyumvire itari yo ku rugerero ihinduka.
↧
Huye: Intore zivuga ko urugerero ari rwiza kandi atari agahato
↧