Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Gakenke: Hazakoreshwa ingengo y’imari ya miliyari 10 mu mwaka wa 2013-2014

$
0
0

Gakenke: Hazakoreshwa ingengo y’imari ya miliyari 10 mu mwaka wa 2013-2014

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21/06/2013, Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke yemeje ingengo y’imari isaga gato miliyari 10 izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’akarere.
Ageza ingengo y’imari ku bajyanama b’akarere ka Gakenke, Kansiime James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere yavuze ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 bayitegura bagendeye ku ntego z’icyerekezo cya 2020, gahunda y’ikinyagihumbi, imbaturabukungu ya kabiri na gahunda y’iterambere ry’akarere mu myaka 5 iri imbere.
Yashimye ko uruhare rw’abantu batandukanye cyane cyane inama njyanama y’akarere bagize mu itegurwa ryayo, asaba ko byarushaho mu ngengo z’imari zo mu myaka iri imbere.

Abajyanama n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bitabiriye igikorwa cyo kwemeza ingengo y’imari.
Igice kinini cy’iyo ngengo y’imari cyihariye 46% kizakoreshwa mu mishahara y’ abakozi, 25% bishyirwe mu mikorere ya buri munsi y’akarere na ho 29% akoreshwe mu bikorwa by’iterambere.
Biteganyijwe ko ayo mafaranga azakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hongerwa umusaruro w’imyaka n’amata. Hazubakwa amakaragiro n’amakusanyirizo y’amata ndetse n’ibagiro rya kijyambere.
Ku kijyanye n’ibikorwaremezo, abaturage bazegerezwa ingufu z’umuriro w’amashanyarazi kandi hari n’imihanda ihuza imirenge izakorwa kugira ngo abahinzi babashe kugeza umusaruro wabo ku masoko n’ubuhahirane burusheho gutera imbere.
Mu mibereho myiza, iyo ngengo y’imari izunganira akarere kuzamura uburezi bubaka ibyumba by’amashuri y’imyaka 12 y’ibanze n’amashuri y’ibiburamwaka. Ikindi, azakoreshwa mu kubaka ibigo nderabuzima bya Gakenke na Minazi.
Mu bijyanye n’imiyoborere myiza n’ubutabera, ngo izakoreshwa hategurwa imurikabikorwa ry’abaturage (Accountability Days) no kongerera ubushobozi inzu z’ubutabera (MAJ) kugira ngo zirusheho gusohoza inshingano zayo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles