Njyanama y’akarere ka Ruhango isinya ku mushinga w’ingengo y’imari wa 2013-2014
Nyuma yo gusesengurira hamwe igenamigambi y’ingengoy’imari y’umwaka wa 2013-2014 inama njyanama y’akarere ka Ruhango yatoye umushinga w’ingengo y’imari 100% igizwe n’akayabo ka miliyali 10 na miliyoni zisaga 522.
Inama njyanama imaze gukorera isesengura umushinga w’iyi ngengo y’imari ikawemeza tariki ya 20/06/2013, perezida wa njyanama Didier Gakuba yahise ayishyishyikiriza umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango Kambayire Annonciata .
Akimara kuyimushyikiriza, yahise asaba ko nyobozi y’aka karere igomba kugira urahare rukomeye mu gushyira mu bikorwa ibyo bagaragarijwe mu mushinga iyi ngengo y’imari izibandaho.
Aganira n’itangazamakuru, Gakuba yavuze ko akazi ka njyanama atari ukwemeza iyi ngengo y’imari gusa kuko ngo banahita bitoramo amakomisiyo agomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa byayo.
Yagize ati “ nk’abantu tuba duhagarariye abaturage guturuka mu mirenge, ntitugomba guterera iyo gusa, oya kuko tuba dufite za komisiyo z’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’izindi. Izi zose zicara buri kwezi zikareba niba koko ibyavuzwe mu ngengo y’imari bishyirwa mu bikorwa”
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Twagirimana Epimaque wagaragaje umushinga w’ingengo y’imari ya 2013-2014, yavuze ko bimwe mu bizibandwaho ari ibikorwa by’iterambere n’ibikorwaremezo, cyane cyane ariko bakazibanda mu biteza imbere abaturage harimo ubuhinzi n’ubworozi.
Njyanama y’akarere ka Ruhango kandi yishimiye uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yakoreshejwe, kuko kugeza ubu imaze gukoreshwa ku kigereranyo cya 97%. Ingengo y’umwaka ushize ikaba yari yagenewe akayabo ka miliyari 10 na miliyoni zisaga 336. Naho iy’uyu mwaka ikaba yariyongereyeho miliyoni zikabakaba 300.