Mu bitabiriye inama harimo n’inzego z’umutekano na za ministeri
zifite aho zihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo
Uturere turindwi tugize Intara y’i Burengerazuba kuri uyu wa kane tariki 20.6.2013 twari mu nama yo gusuzuma no kunoza imihigo y’umwaka utaha wa 2013-2014. Ni inama yabaye ndende (amasaha atanu) kubera akamaro k’ibyigirwagamo, kimwe muri byo kikaba ari uko uturere tugiye guhagurukira kunoza no gushyira mu bikorwa nta kuzarira ibyo Perezida wa Repubulika yemerera abaturage.
Impamvu iyi ngingo yaje ku murongo w’ibyigwaga mu nama yo kunoza imihigo y’uturere y’umwaka wa 2013-2014, nuko bimaze kugaragara ko hari ibyo umukuru w’igihugu yemerera abaturage ariko uturere ntidukore igenamigambi ku gihe rijyanye nabyo.
Kuri iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi muri Ministeri y’Ibikorwaremezo Nzahabwanimana Alex nawe wari muri iyo nama, yasobanuye impamvu zituma ibintu bidakorerwa igihe:
Buriya kuba bidakorwa mu by’ukuri ibibazo byose biterwa n’uko igenamigambi riba ryaragenze muri rusange, bitaratekererejwe igihe ngo bishakirwe ubushobozi buhagije ku gihe, noneho ahubwo bikagaragara rimwe na rimwe ibintu byatinze cyangwa ibindi byatangiye kandi bisaba amafaranga menshi. Ariko ubungubu ikibazo turi kugikemura haba mu nzego za leta duhereye mu nzego z’ibanze nk’ahangaha kugira ngo tujye dukora igenamigambi rirambye ririmo n’ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba yemereye abaturage ku buryo mu bushobozi bushakwa ibikenewe byose duhereye ku byo Perezida aba yemereye abaturage bibe byabonewe amafaranga. Ikibazo ntago ari ibura ry’amafaranga, ikibazo twagiye tugisanga mu igenamigambi ubwaryo.
Rumwe mu ngero zatanzwe ni umuhanda umukuru w’igihugu yari yemereye abaturage bo mu karere ka Rusizi mu mwaka wa 2003, ariko biza kurangira rwiyemezamirimo atengushye akarere, na n’ubu umuhanda ukaba utararangira.
Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Kabahizi Célestin nawe yemeranya na Ministre Nzahabwanimana akongeraho ko ijambo ry’umukuru w’igihugu riba ari itegeko rigomba kubahirizwa. Guverineri Kabahizi ati:
Ndagira ngo nisegure ku baturage cyangwa no ku bayobozi abo ari bose, nk’ikintu umukuru w’igihugu aba yatanzeho umurongo ntigikorwe, aba ari amakosa twayasabira n’imbabazi. Aho byagiye bigaragara ni nk’igihe aba yaremereye abaturage cyangwa akavuga ati ikingiki nigikorwe, yaba ari inzego z’ibanze aho kigomba gukorerwa ntibagikurikirane, yaba n’abashinzwe kugishyira mu bikorwa, aha ndashaka kuvuga nka central government cyangwa ingengo y’imari igomba kuboneka ntibonekere igihe, icyo bivuze rero nuko ubu twiyemeje ko ibyo bintu tugomba kubikurikirana niyo ataba ari twebwe biturutseho cyangwa ataba ari twe dufite amafaranga, ariko iryo jambo uko ryavuzwe rigashyirwa mu bikorwa kandi mu gihe ryavugiwe.
By’umwihariko twegereye umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard ngo adutangarize uko mu karere ayobora bimeze, asubiza muri aya magambo:
Njye nk’umuyobozi w’akarere, ndavugira akarere ka Karongi, navuga ko izi gahunda zose dushyira mu bikorwa ni iza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ariko hari ubwo umukuru w’igihugu ajya asura uturere akagira ibindi bintu yongera kwibutsa byihutirwa bigaragara ko bifite inyungu rusange ku baturage kwihuta no gukemura ibibazo bitandukanye. Icyo gihe rero biba bigomba umwihariko wo kubyitaho. Jye rero navuga ko mu karere kacu twishimira ko ibyo umukuru w’igihugu yadusezeranyije byakozwe. Twavuye mu bwigunge kandi ni yo ntera ya buri munyakarongi. Mu izina ry’abanyakarongi nanjye ubwanjye nk’umuyobozi w’akarere turashima cyane umukuru w’igihugu.
Ingero zifatika z’ibyo umukuru w’igihugu yemereye abaturage ba Karongi kandi bigakorwa, harimo ikigo nderabuzima cya Bisesero cyaruhuye cyane abanyabisesero bakoraga ingendo zivunanye bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi kure yabo.
Ibindi ni umuhanda ujya mu Gasenyi ahubatswe uruganda rushya rw’icyayi, amatara yo ku muhanda amaze iminsi akwirakwizwa hirya no hino mu mugi wa Kibuye, hari n’umuhanda uca muri Karongi werekeza i Nyanza ya Butare, Kayumba avuga ko wakuye abanyakarongi mu bwigunge kandi ko bari barawusabye kuva kera, bakawuhabwa ku ngoma ya Kagame Paul.
Biteganyijwe ko bitarenze saa yine za mugitondo kuwa gatanu tariki 21-06-2013, uturere twose two mu Rwanda tugomba kuba twashyikirije imihigo inononsoye neza kuri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) kugira ngo habeho isuzuma rya nyuma mbere y’uko uturere tuyishyiraho umukono na Perezida wa Repubulika ku munsi wo guhiga mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
rwanda,