Intore zo mu karere ka Gisagara zirashimwa ibikorwa zakoze mu gihe cy’urugerero, aho byafashije hakoreshwa amafaranga make kandi bikarangira mu gihe gito. Izi ntore kandi zanasuwe n’umutahira mukuru wungirije w’itorero ry’igihugu Ntidendereza William, mu rwego rwo kurebera hamwe nabo, uko imitegurire y’isozwa ry’icyiciro cya kabiri cy’urugerero izagenda, ndetse no kungurana ibitekerezo kubyakorwa kugira ngo ibikorwa by’urugerero rw’ubutaha bizabashe kugenda neza kurushaho.
Ntidendereza William, umutahira mukuru wungirije w’itorero ry’igihugu ubwo yasuraga intore za Gisagara muri iki cyumweru dusoje, yashimiye intore zo mu karere ka Gisagara ibikorwa zakoze mu gihe cy’urugerero.
Ibikorwa by’ icyiciro cya kabiri cy’urugerero birasozwa mu minsi yavuba. N’ubwo ngo mu bikorwa bakoze rimwe na rimwe bagiye bahura n’inzitizi, izi ntore ngo zitewe ishema no gushimwa ibikorwa zabashije kugeraho nk’uko bitangazwa na Emmanuel Kamana umwe mu ntore z’aka karere.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Karekezi Léandre, nawe yemeza ko ibikorwa byagizwemo uruhare n’intore muri aka karere, byatanze umusaruro mu gihe gito no ku giciro gitoya.
Ati «Izi ntore zakoze ibikorwa byinshi by’ingirakamaro birangira vuba kandi bitwara amafaranga make, tubona ko byadufashije cyane. Nko mu bikorwa byo kwegeranya imibare twari dukeneye mu bikorwa binyuranye mu tugari zaritanze birakorwa kandi neza »
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’itorero ry’igihugu, Ntidendereza, umutahira mukuru wungirije, mu biganiro yagiranye n’abahagarariye izi ntore, ashima ibitekerezo bikomeje gutangwa n’intore ziri ku rugerero, mu rwego rwo gufasha kugira ngo ibikorwa by’urugerero rw’ubutaha bizagende neza.
Ati «Intore zigenda ziduha ibitekerezo bitandukanye natwe tukareba ikigarukwaho cyane tukazakibandaho mu bikorwa by’urugerero by’ubutaha, ibikosorwa nabyo bikazakosorwa »
Biteganyijwe ko ibikorwa by’urugerero bizamara amezi 12. Icyiciro cya kabiri cy’urugerero cyuzuza amezi arindwi, kirasozwa kuwa 28 Kamena uyu mwaka. Icyiciro cya gatatu ubwo kizaba gitangizwa, kizakorerwa aho buri ntore izaba ibarizwa, haba kuri kaminuza, ku ishuri rikuru cyangwa mu buzima busanzwe.