Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage basabwe kugira amwe mu makayi azajya abafasha mu kazi kabo ka buri munsi
Abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Nyabihu barasabwa kwitabira kugira amakaye abafasha mu miyoborere myiza,mu mutekano,mu gutanga serivise nziza ndetse no mu kwesa imihigo. Ibi bakaba barabisabwe na Fred Mufuluke,umuyobozi mukuru muri MINALOC ushinzwe imiyoborere myiza ndetse nimikorere y’inzego z’ibanze.
Ubwo hasuzumwaga igenamigambi ry’imihigo izashyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha,abayobozi b’inzego z’ibanze bari bitabiriye iki gikorwa basabwe kugira amwe mu makayi azajya abafasha mu mirimo yabo ya buri munsi irimo kwicungira umutekano,gutanga serivise nziza,kumenya abinjira n’abasohoka ndetse no gusuzuma imihigo.
Nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yabitangarije abari bari aho ,ayo makayi akaba akubiyemo ikayi y’abinjira n’abasohoka,ikayi y’imihigo,ikayi y’umutekano ndetse n’ikayi y’umutekano.
Kumenya abinjira n’abasohoka mu mudugudu runaka bikaba bifasha mu kumenya abaribo,ikibagenza n’ibindi bityo bigafasha abayobozi bo muri duce tw’aho bari. Ikindi kandi ngo ikayi y’irondo,ifasha mu kwicungira umutekano mu buryo bunoze.
Uretse ikayi y’abinjira n’abasohoka n’iy’irondo,ikayi y’imihigo nayo ikaba ikenerwa kugira ngo buri muryango umenye ibyo ugenda ugeraho,bityo kwesa imihigo bigahera mu miryango bikagera ku rwego rw’igihugu. Ikayi y’umutekano cyangwa se ibiranga umutekano nayo ikaba ifasha muri byinshi cyane mu gukurikirana umutekano.
Abayobozi b’utugari bakaba barasabwe gushyira mu mihigo yabo aya makayi kuko abafitiye akamaro. Fred akaba avuga ko kuba aya makayi yaragiyeho hari impamvu yashyizweho,kandi akaba ari abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kubishyira mu bikorwa.
Gutanga serivise nziza nk’ibyo buri wese utanga serivise asabwa,nabyo bikaba ari ingingo y’ingenzi igomba kwitabwaho na buri wese,ari nayo mpamvu buri mukozi yasabwe kujya yita kuri iyi ngingo.
↧
Nyabihu: Abayobozi b’utugari n’abaturage basabwe kugira amwe mu makayi abafasha mu miyoborere myiza, umutekano n’imihigo
↧