Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Intore zashoje icyiciro cya mbere cy’urugerero zashimiwe ibikorwa byiza zakoreye akarere ka Gicumbi

$
0
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28/06/2013, kimwe n’ahandi mu gihugu hose, mu karere ka Gicumbi hijihijwe umunsi wo gusoza ku mugaragaro urugerero mu cyiciro cyarwo  cya mbere cy’intore zo ku mukondo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste yashimiye intore ko zaranzwe n’imico myiza igihe zimaze ku rugerero.

 Intore zashoje icyiciro cya mbere cy’urugerero zashimiwe ibikorwa byiza zakoreye akarere ka Gicumbi

Bahawe impamyabumenyi

Yagaragaje  ndetse anishimira ibikorwa byiza bafashije umurenge wa Byumba harimo kubaka ibiro by’akagari ka Gasiza, kubakira abatishoboye, gutanga ibyangombwa by’ubutaka ku batishoboye, gukora ubusitani ku nzu z’ubuyobozi, guhanga imihanda n’ibindi.

Yasabye izi ntore zo ku mukondo gukomeza kuba indashyikirwa barangwa n’imico myiza bitabirira na gahunda zinyuranye za Leta.

 Intore zashoje icyiciro cya mbere cy’urugerero zashimiwe ibikorwa byiza zakoreye akarere ka Gicumbi1

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yashyikirijwe ibitabo bikubiyemo imihigo

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yashimiye intore ibikorwa bakoze mu gihe cy’amezi arindwi bamaze ku rugerero.

Yibutsa ko urugerero rutarangiye ahubwo ko ruzakomereza mu bindi bikorwa ku bazajya mu mashuri makuru.

Abandi yabasabye kwibumbira mu mashyirahamwe abemerera kubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo bihangire imirimo.

Yabasabye gukomeza kugira uruhare muri gahunda za Leta iziriho n’izizaza aho bari hose bimakaza ubumwe n’ubwiyunge banagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda bugatera imbere.

Yabasabye kubera urugero barumuna babo bumvira ababyeyi, abayobozi, bagira inama nziza abashaka kwishora mu biyobyabwenge n’ingeso zitari nziza ahubwo bakimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda batojwe ku rugerero.

Aurelia BUGENIMANA, umukecuru utuye mu kagari ka Nyamabuye, umudugudu wa Nyiragasuruba watanze ubuhamya yagaragaje ko yishimiye ko intore zakoze ibintu byinshi bishimishije birimo  ibyo kwita ku batishoboye.

Urugero rumwe yatanze mu bikorwa intore zo ku rugerero zakoze ni uko zasanze nta bwiherero bwujuje ibyangombwa yari afite hanyuma zikabumwubakira bukuzura.

 Intore zashoje icyiciro cya mbere cy’urugerero zashimiwe ibikorwa byiza zakoreye akarere ka Gicumbi3

Umukecuru Aurelia BUGENIMANA, utuye mu kagari ka Nyamabuye, umudugudu wa Nyiragasuruba atanga ubuhamya

Ibikorwa by’intore kandi bikaba byashimangiye n’imwe mu ntore idafite ababyeyi izindi ntore zafashije kubaka  inzu mu gihe yakodeshaga atagira n’amafaranga kuko abana n’abandi bana bakiri bato nk’uko Claudine Uwamahoro yabyivugiye mu kagari ka Nyarutarama.

Abafashe umwanya  bose ari mu mbyino, mu ndirimbo n’udukino intero yari imwe yo gushimira Perezida wa Repubulika wazanye itorero mu Rwanda ryasubije abanyarwanda ijabo n’ijambo mu cyerecyezo cyo kwigira no kwiha agaciro.

Umunsi wasojwe n’ubusabane bw’intore, abaturage n’abayobozi mu mirenge yose y’Akarere ka Gicumbi.

Uyu muhango ukaba waranzwe no kugaragaza ibyagezweho imbere y’Umutahira mukuru mu karere ka Gicumbi,MVUYEKURE Alexandre ari na we Muyobozi w’Akarere bamurikiye ibitabo bikubiyemo imihigo besheje n’ingamba bavanye ku rugerero.

Intore zirangije urugerero icyiciro cya mbere mu Karere ka Gicumbi  ni 1204 kuri 1413 batangiye itorero bahwanye na 85%.

 Intore zashoje icyiciro cya mbere cy’urugerero zashimiwe ibikorwa byiza zakoreye akarere ka Gicumbi4

Abaturage bitabiriye ari benshi

Umuhango wo gusoza wabereye hirya no hino mu mirenge uko ari 21 igize akarere ka Gicumbi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles