Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Ngoma: Intore ziri kurugerero zafashije abaturage guhindura imyumvire none barikwiteza imbere

$
0
0

Intore ziri kurugerero zafashije abaturage guhindura imyumvire none barikwiteza imbere

Abaturage bo mu murenge wa rurenge ho mu karere ka ngoma barishimira ibikorwa by’amajyambere  bamaze kugeraho  babikesheje ubuyobozi bwiza, by’umwihariko bakaba banashimira intore zo ku rugerero zabafashije guhindura imyumvire  bafatanya  guteza imbere umurenge wabo.

Ubutumwa bwatumye bahindura imyumvire bakagira ibaganisha ku iterambere byihuse, izi ntore zabikoze zigenda urugo kurundi ndetse n’ahateraniye abantu benshi bakabigisha kwiteza imbere.

Guhinga kijyambere, kwizigamira mu mirenge  SACCO no kwakamo inguzanyo ngo biteze imbere nibyo abaturage bishimira ko bafashijwe n’ izi ntore igihe cyose  zamaze ziri  kurugerero .

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise ubwo yitabiraga umuhango wo gutaha kumugaragraro inyubako y’umurenge SACCO wa Rurenge, igikorwa cyahujwe no gusoza icyiciro cya kabili cy’urugerero, umuyobozi w’akarere yavuze ko imirenge SACCO yashyizweho ngo yihutishe iterambere ry’abaturage bizigamira kandi banaka inguzanyo .

Yagize ati ”Imirenge SACCO  yashyizweho ngo iterambere mu baturage ryihute babasha kwizigamira banafata inguzanyo bakoresha zikunguka, Baturage ba Rurenge mukangukire gufata inguzanyo kandi mujye mufata amafaranga angana n’ubushobozi bwanyu mushoboye gukoresha akunguka mukishyura.”

Uyu murenge SACCO watashywe ngo uzabitswamo  amafaranga aturuka k’ubuhinzi kuko  ahantu uherereye abahatuye bahinga neza kandi kijyambere bikabaha amafaranga menshi.

Ibihingwa bihingwa aha birimo umuceri, ibitoki bihingwa kijyambere aho abahinzi bamuritse muri uyu muhango igitoki gipima ibilo 150 nyuma yo guhinga kijyambere babifashijwemo n’ikigo RAB.

Intore ziri kurugerero zashimwe cyane uruhare zagize muguhindura imyumvire aho benshi wasangaga bafite imyumvire itakihutisha iterambere,  izi ntore zihageze zibasobanurira  ibyiza byo guhinga kijyambere no kubitsa muri SACCO.

Uretse kuba izi ntore zarakanguriye abaturage kugana iterambere ryihuse ,ngo nazo ubwazo zagiye zishakamo ibisubizo mu bibazo zabonaga ku rugerero. Uwitwa Felicien, kurugerero rwe ubwo yigishaga  muri 12YBE yahuye n’ikibazo gikomeye cyo kubura imfasha nyigisho mu isomo rya physics ahitamo kwikorera laboratory  yifashishije ibiti bibaje neza.

Mukamihigo Josiane  uhagarariye intore zo mu kagari ka Rujambara, ashimangira ko urugerero rwabaye ingirakamaro yaba kubaturage ,intore ubwazo ndetse no kugihugu.

Yagize ati” twishatsemo ibisubizo by’ibibazo twahuraga nabyo ku rugerero nkuko mwabibonye byagendeke Felicien, abaturage twarabafashije ndetse natwe biduha kwibonamo icyizere cyuko dushoboye yaba mu gukora ubukangurambaga ndetse no mu kubasha kuvugira mu ruhame.”

Abakoranye neza n’umurenge SACCO babitsa neza banishyura inguzanyo  kugihe bahembwe amatungo magufi ndetse n’abagize ubwitange mu gutuma inyubako nshya ya SACCO yuzura nabo bahabwa certificate z’ishimwe. Iyi nyubako yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 30 y’u Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles