Abaturage bo mu murenge wa rurenge ho mu karere ka ngoma barishimira ibikorwa by’amajyambere bamaze kugeraho babikesheje ubuyobozi bwiza, by’umwihariko bakaba banashimira intore zo ku rugerero zabafashije guhindura imyumvire bafatanya guteza imbere umurenge wabo.
Ubutumwa bwatumye bahindura imyumvire bakagira ibaganisha ku iterambere byihuse, izi ntore zabikoze zigenda urugo kurundi ndetse n’ahateraniye abantu benshi bakabigisha kwiteza imbere.
Guhinga kijyambere, kwizigamira mu mirenge SACCO no kwakamo inguzanyo ngo biteze imbere nibyo abaturage bishimira ko bafashijwe n’ izi ntore igihe cyose zamaze ziri kurugerero .
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise ubwo yitabiraga umuhango wo gutaha kumugaragraro inyubako y’umurenge SACCO wa Rurenge, igikorwa cyahujwe no gusoza icyiciro cya kabili cy’urugerero, umuyobozi w’akarere yavuze ko imirenge SACCO yashyizweho ngo yihutishe iterambere ry’abaturage bizigamira kandi banaka inguzanyo .
Yagize ati ”Imirenge SACCO yashyizweho ngo iterambere mu baturage ryihute babasha kwizigamira banafata inguzanyo bakoresha zikunguka, Baturage ba Rurenge mukangukire gufata inguzanyo kandi mujye mufata amafaranga angana n’ubushobozi bwanyu mushoboye gukoresha akunguka mukishyura.”
Uyu murenge SACCO watashywe ngo uzabitswamo amafaranga aturuka k’ubuhinzi kuko ahantu uherereye abahatuye bahinga neza kandi kijyambere bikabaha amafaranga menshi.
Ibihingwa bihingwa aha birimo umuceri, ibitoki bihingwa kijyambere aho abahinzi bamuritse muri uyu muhango igitoki gipima ibilo 150 nyuma yo guhinga kijyambere babifashijwemo n’ikigo RAB.
Intore ziri kurugerero zashimwe cyane uruhare zagize muguhindura imyumvire aho benshi wasangaga bafite imyumvire itakihutisha iterambere, izi ntore zihageze zibasobanurira ibyiza byo guhinga kijyambere no kubitsa muri SACCO.
Uretse kuba izi ntore zarakanguriye abaturage kugana iterambere ryihuse ,ngo nazo ubwazo zagiye zishakamo ibisubizo mu bibazo zabonaga ku rugerero. Uwitwa Felicien, kurugerero rwe ubwo yigishaga muri 12YBE yahuye n’ikibazo gikomeye cyo kubura imfasha nyigisho mu isomo rya physics ahitamo kwikorera laboratory yifashishije ibiti bibaje neza.
Mukamihigo Josiane uhagarariye intore zo mu kagari ka Rujambara, ashimangira ko urugerero rwabaye ingirakamaro yaba kubaturage ,intore ubwazo ndetse no kugihugu.
Yagize ati” twishatsemo ibisubizo by’ibibazo twahuraga nabyo ku rugerero nkuko mwabibonye byagendeke Felicien, abaturage twarabafashije ndetse natwe biduha kwibonamo icyizere cyuko dushoboye yaba mu gukora ubukangurambaga ndetse no mu kubasha kuvugira mu ruhame.”
Abakoranye neza n’umurenge SACCO babitsa neza banishyura inguzanyo kugihe bahembwe amatungo magufi ndetse n’abagize ubwitange mu gutuma inyubako nshya ya SACCO yuzura nabo bahabwa certificate z’ishimwe. Iyi nyubako yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 30 y’u Rwanda.