Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Ngororero: Nta giciro cy’umutekano kibaho

$
0
0

Kuva akarere ka Ngororero kasinyana amasezerano y’ubufatanye n’urwego rwa police mu kubungabunga umutekano, ubufatanye hagati y’izo nzego zombi bumaze gushinga imizi. Mu rwego rwo kureba umusaruro umaze kugerwaho intumwa z’Intara y’Iburengerazuba zakoze isuzuma kuri uyu wa 19/05/2014.

 Intumwa zari ziyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’uburengerazuba Jabo Paul ari kumwe n’umuyobozi wa Police ku rwego rw’Intara ACP Girbert Gumira.

 Ngororero Nta giciro cy’umutekano kibaho

 Ikipi isuzuma muri rusange yashimye intambwe imaze kugerwaho mu bufatanye bwa police n’inzego z’akarere mu kubungabunga umutekano w’abaturage. Nk’uko byavuzwe na ACP Gumira “ Nta giciro cy’umutekano kibaho” ariyo nayo mpamvu uwaba ashaka kuwuhungabanya atabona icyuho, kandi ngo ikiguzi byatwara icyo ari cyo cyose mu kumurwanya cyatangwa.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’Akarere Ruboneza Gedeon, buriya bufatanye ntibugarukira ku gucunga umutekano gusa ahubwo bugera no ku bukungu, imibereho myiza y’abaturage, ubutabera n’imiyoborere myiza. Ingero yatanze ni nyinshi nko kurengera ibidukikije, ibikorwa by’umuganda, kurwanya ihohoterwa, ibiyobyabwenge n’ibindi.

ACP Gumira yibukije ko ingufu zigomba kongerwa mu gukumira icyaha kitaraba. Muri Ngororero yavuze ko hakiboneka ibyaha byo gukubita no gukomeretsa asaba ko komite za community policing zarushaho kurangiza neza inshingano zahawe zishyira ingufu ku marondo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara Jabo Paul yashimye imbaraga zashyizweho kugirango umutekano ube wose muri Ngororero. Yagize ati “kuba umuturage ari we shingiro ry’umutekano ubuyobozi bugomba kumwubaha bugahora bumutega amatwi.  Yanashimye  ishyaka yasanze mu bakozi kugirango iri suzuma rigere ku musaruro ushimishije.

Muri iri suzuma hagaragajwe ibikombe akarere kabonye birimo icy’imyumvire myiza kahawe mu rwego rw’igihugu kubera ubufatanye buri hagati y’abakoze jenoside n’abacitse kw’icumu ryayo. Isuzuma ryakomereje mu mirenge kureba niba ibyavuzwe mu mpapuro bihuye n’ibiri kuri terrain.

Mu byasuwe mu mirenge harimo ikigo ngororamuco bita transit center giherereye mu murenge wa Kabaya. Iki kigo gifite uruhare runini mu kubungabunga umutekano kuko abawuhungabanya bahacumbikirwa bakanahabonera inyigisho nyinshi zibafasha kuva i buzimu bakajya i buntu.

Uretse abayobozi b’akarere iri suzuma ryitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abakozi b’akarere n’inzego z’umutekano.

Akarere ka Ngororero kabaye aka 4 gakorewe iri isuzuma. Nyuma yo guhetura uturere 7 tugize Intara y’iburengerazuba, abakoze iri suzuma bavuga ko akarere kazaba aka 1 kazahembwa imodoka ya pick up ifite agaciro kagera kuri  18.000.000 rwf.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Latest Images

Trending Articles



Latest Images