Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Rusizi: Barasabwa kwima amatwi abasebya igihugu

$
0
0

Rusizi: Barasabwa kwima amatwi abasebya igihugu

Komisiyo y’ububanye n’amahanga ubutwererane n’umutekano ya sena y’urwanda yagiranye ibiganiro n’abaturage b’akarere ka Rusizi hagamijwe kureba uko umutekano w’abantu n’ibintu wifashe hifashishijwe inzego z’umutekano na Community policing harebwa cyane cyane ibyaha bikunze guhungabanya umutekano n’ingamba zafatwa mu kubirwanya.

 Rusizi: Barasabwa kwima amatwi abasebya igihugu

Aba baturage bafite inshingano zo kubungabunga umutekano bagaragarijwe ko Kuba akarere ka Rusizi gahana imbibe n’ibihugu 2 by’amahanga , UBurundi na Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ari umuzigo utoroshye  kubera ibiyobyabwenge bihambukira, ugasanga kandi ibyo ari umwihariko kuturere duturiye imipaka

Gusa ariko nanone ngo hari ingamba ziba zarafashwe zo kurushaho kwigisha abaturage gukurikiza amategeko igihugu kigenderaho nkuko bitangazwa na perezida wa Komisiyo y’ububanye n’amahanga ubutwererane n’umutekano mu nteko inshingamategeko umutwe wa Sena Hon. Senateri Dr Bizimana Jean Damascene perezida, wabishimangiye abwira abaturage ko bagomba kwitwararika mu kubungabunga umutekano w’igihugu muri rusange dore ko batuye kumipaka aho bashobora guhura n’ibishuko byinshi.

Senateri Dr Bizimana Jean Damascene yavuze kandi ko kuba akarere ka Rusizi gafite abantu benshi bagakomokamo bari hanze y’igihugu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside ngo hafashwe ingamba zo gukomeza gusobanurira abaturage ko abo bantu babayobya kandi nta nicyo bazabagezaho, akaba yabasabye kujya babereka gahunda igihugu cyabo gifite yo kwanga amacakubiri kuko aho yagejeje URwanda ntawe utahazi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yavuze ko aka karere gafite umutekano usesuye kubufatanye bw’inzego zose mu kubumbatira umutekano, nawe yagarutse ku gukangurira abaturage kwima amatwi abasebya igihigu cyabo bakomoka muri aka karere kuko baba bababeshya dore ko ngo nta nakimwe bigeze babagezaho bakiri abayobozi , umuyobozi w’akarere kandi yasabye urubyiruko kubw’umwihariko kujya bamagana ibinyamakuru byandikirwa mu mahanga bisebya igihugu cyabo nabo bakajya bandika bavuguruza ibyo babeshye mu rwego rwo gukumira ibihuha bidafite aho bishingiye

Bamwe mubatuye aka karere gahana imbibe n’uburundi na Repubulika iharanira demukarasi ya kongo,bavuga ko nubwo ngo hari ibyaha bikihagaragara ,community Policing yabafashije kugira uruhare mukwicungira umutekano no guhanahana amakuru n’izindi nzego z’umutekano bitabagoye.

Iyi gahunda izagera muri buri turere 3 kuri buri ntara aho ngo izafasha mu kongerera imbaraga gahunda yo kurushaho kubungabunga umutekano w’igihugu muri rusange.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Latest Images

Trending Articles



Latest Images