Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, Rwanda Governance Board (RGB), akarere ka Nyamasheke kabonye amanota ari munsi ya 50%, bigaragazwa n’ibara ry’umutuku bikaba bisobanuye ko abaturage batishimira ibibakorerwa mu ngeri zitandukanye.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe habazwa abaturage guhera ku myaka 18 kuzamura, habajijwe mu nzego zose uburyo babona ibikorwa bitandukanye bibakorerwa, birimo ubuvuzi, uburezi, imiyoborere myiza , imibereho myiza, ibikorwa remezo n’ibindi.
Abaturage benshi bakaba baragaraje ko batishimira uburyo izo serivise bazibona byatumye akarere kabona amanota adashimishije.
Mu bushakashatsi bwakozwe abaturage bavuze ko hari gahunda zitabageraho uko bikwiye nka gahunda ya gira inka itagera kubatishoboye uko bikwiye ndetse n’ibibazo bitandukanye by’ubutaka harimo no kubwandikisha. Aba baturage kandi bavuze ko batishimira uko bayobowe mu buryo bwo kwishyira bakizana no kwisanzura mu miyoborere myiza yabo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage bagafatanya muri gahunda zitandukanye zigize ubuzima bw’akarere, gusa akavuga ko hari byinshi ubushakashatsi bwagaragaje byamaze gukosoka.
Agira ati “biragaragara ko hari ibikorwa bigifite ikibazo bigikeneye gukosorwa ku buryo ibyavuye mu bushakashatsi bihuye n’ukuri nk’ibijyanye no kwandika ubutaka, hari ibikorwa byiza twagiye dukora nyamara ugasanga abaturage batarabyishimiye, tugiye kugerageza rero twegere abaturage dufatanyije n’abo dukorana, kugira ngo ibikorwa by’iterambere abaturage babigireho uruhare kandi babyishimire, bakomeze basobanurirwe ibibakorerwa, bityo ibikorwa byiza ntibibusane n’ugushaka kw’abaturage”.
Uwizeye Solange wari uhagarariye RGB ashinzwe ishami rigenzura uburyo amahame y’imiyoborere ashyirwa mu bikorwa , avuga ko akarere ka Nyamasheke kakiri hasi ugereranyije n’uko abaturage bavuga ko bishimira ibibakorerwa.
Yagize ati “ibara ry’umutuku ni ukuva ku manota 0 kugera ku manota 25 ku ijana, byerekana ko aka karere kagifite byinshi byo gukora kugira ngo abaturage barusheho kwishimira ibibakorerwa”.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cyose bukagenda bumurikirwa buri karere, kuri uyu wa kabiri tariki 20/5/2014, akarere kari kagezweho ni Nyamasheke, naho kuwa gatatu tariki 21/5/2014 bagakomereza mu karere ka Rusizi.