Ubwo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2014 hakorwaga umuganda rusange mu Karere ka Gakenke uyu muganda waranzwe no kubakira umwe mubanyarwanda birukanwe mugihugu cya Tanzania hamwe n’ibindi bikorwa birimo gukora ahazanyuzwa amazi kugirango arusheho kwegera abaturage n’ibindi.
Abaturage bitabiriye ibikorwa by’umuganda bemeza ko bituma bagera ku iterambere kandi babigizemo uruhare kubera imbaraga zabo ziba zahurijwe hamwe kandi zigatanga umusaruro ufitiye igihugu n’abagituye akamaro.
Celestin Murenzi, umwe mu banyarwanda birukanwe muri Tanzania wubakiwe kuri uyu munsi, avuga ko nubwo atavukiye mu Rwanda akaba ataranahakuriye yasanze abarutuye atari babi kuko bubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ati “ Kwa kweli u Rwanda ntabwo ari rubi, kuko abanyarwanda burwanda bamenya ikiremwamuntu, abanyarwanda burwanda bubahiriza uburenganzira bwa muntu, bafite urukundo kubera ko kuva nahagera sindarara ubusa kandi ntacyo nazanye”.
Murenzi akomeza avuga ko yishimira uburyo yasanze mu Rwanda bubahana cyane aho umwe abona ko angana na mugenzi we bitandukanye naho yabaga muri Tanzania usanga n’abaturage baho badashyira hamwe kubera urwango bagirana hagati yabo.
Murenzi yongeraho ko ubu nta kintu kimuremereye ahubwo agiye guharanira gutera imbere nk’abandi banyarwanda yasanze, kugirango nawe agere kurwego bagenzi be bamaze kugeraho.
Venansia Nyirandihe wo mu Kagari ka Nganzo avuga ko kuba bicukuriye umuyoboro uzanyuzwamo amazi bizatuma bagerwaho n’amazi meza ubundi iterambere rikarushaho kubegera.
Jean Bosco Hategekimana avuga ko gukora umuganda ari inshingano za buri munyarwanda kubera ibikorwa bihakorerwa byose biba bigamije iterambere kandi rifitiye abaturage akamaro.
Ati “ nkaya mazi twarimo dukora twavomaga kure none tuzayabonera hafi kuburyo azagera no mu ngo hose”.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita asaba abaturage kujya bakomeza kwitabira ibikorwa by’umuganda nkuko byitabiriwe uyumunsi kuko amafaranga yagombye gukora ibikorwa bihakorerwa ajya gukora ibindi bikorwa birimo kwubaka amavuriro.
Nzamwita akomeza avuga ko kuba Abanyarwanda bafite umutima mwiza wo gufashanya babikomora kuri nyakubahwa perezida wa Repabulika Paul Kagame kubera gahunda zimwe na zimwe yagiye atangiza zo gukura abantu mubukene zirimo nka gahunda ya Gira Inka.
Urugaga rw’abagore ba FPR ku rwego rw’intara y’amajyaruguru bakaba aribo bakoze igikorwa cyo kwubakira Celestin Murenzi wavuye muri Tanzania.
Ibikorwa byakozwe muri uyu muganda bikaba byahawe agakiro kangana na miliyoni 2 z’amafaranga y’urwanda.