Umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas, arasaba ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro n’ubw’umurenge wa Rusebeya gukurikiranira hafi akagari ka Ruronde no gukemura amakimbirane agaragara hagati y’abatuye muri ako kagari.
Ibyo Guverineri Mukandasira yabigarutseho tariki 11/06/2014 ubwo yari yagendereye abaturage b’umurenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, bikaza kugaragara ko abaturage bo mu kagari ka Ruronde bafite ibibazo byinshi by’amakimbirane kurusha abo mu tundi tugari tugize umurenge wa Rusebeya.
Nyuma y’ibiganiro abayobozi bagiranye n’abaturage kuri gahunda zitandukanye ziganisha ku miyoborere myiza, habayeho n’umwanya wo kwakira ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage. Abaturage bo mu murenge wose bari bemerewe kubaza ariko ababajije hafi ya bose bari abo mu kagari kamwe ka Ruronde.
Muri bo harimo nk’uwitwa Utazirubanda Athanase wavuze ko abantu bamugabyeho igitero iwe mu rugo bica inka imwe n’intama enye, bamusenyeraho inzu, bamena amategura 200, baca inzugi ebyiri n’idirishya barangije bahungira mu ishyamba kimeza rya Mukura.
Umukecuru witwa Mukarugwiza Lewokadiya na we yavuze ko abantu baherutse kumugabaho igitero mu ma saa sita z’ijoro bitwaje amafuni n’imihoro n’icumu bamuziza ko ari umurozi, ariko basanze adahari bica amatungo atatu yari mu nzu baca inzugi zirindwi, batwara ibiro ijana by’ingano, n’ibindi bikoresho byo mu rugo.
Uwabakurikiza Anasitaziya wo muri ako kagari ka Ruronde na we yavuze ko umuntu aherutse kumutera iwe aje kumwica, afata ibuye ararimutera, rifata umwana w’amezi umunani yari ahetse, inkiko zitegeka uwakoze urwo rugomo gutanga ibihumbi 600, ariko uwabakurikiza avuga ko yahawe ibihumbi ijana gusa.
Hari n’abandi benshi bo muri ako kagari bagaragaje ibibazo byabo, hanyuma umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas, abonye ko ako kagari gashobora kuba gafite ibibazo kurusha utundi asaba umuyobozi w’akarere n’umuyobozi w’umurenge gaherereyemo kugakurikiranira hafi mu buryo bw’umwihariko, bakabikemura kandi bakazamugezaho raporo mu gihe cya vuba igaragaza uko ibyo bibazo byakemuwe.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard na we yiyemeje ko ako kagari bagiye kugakurikiranira hafi kugira ngo bamenye ikibazo nyamukuru gihari.
Akagari ka Ruronde ko mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro ni akagari gaherereye ahantu hitaruye ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umurenge. Bamwe mu baturage bako bakunze kwibera mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu ishyamba kimeza rya Mukura, ku mugoroba bakajya kunywa inzoga mu tubari, ari na ho bahera bateza umutekano muke, bakongera bagahungira muri iryo shyamba.
Inama yabereye mu murenge wa Rusebeya ikaba yarangiye inzego zitandukanye ziyemeje kurangiza ibibazo bigaragara muri ako kagari.