Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Kirehe: Police week yatangijwe abaturage bashimwa imikoranire myiza na police mu gukumira ibyaha

$
0
0

m_Police week yatangijwe abaturage bashimwa imikoranire myiza  na police mu gukumira ibyaha

Mu gikorwa cyo gutangiza ibikorwa bya police week mu ntara y’Iburasirazuba byabereye mu karere ka Kirehe umurenge wa Gahara,hashimwe imikoranire myiza hagati ya police n’abaturage mugukumira ibyaha.

Abaturage bongeye gushimirwa ko bafashije police, bagaragaza amakuru ku hantu mu gifunzo cy’akagera gatandukanya uRwanda na Tanzania, hahingwaga urumogi kuri hegitari 10 rurarandurwa ndetse nuwabikoraga arafatwa.

Akarere ka Kirehe gakunda kugaragaramo ibyaha by’ibiyobyabwenge birimo urumogi akenshi usanga bituruka mu gihugu cya Tanzania baturanye.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais avuga kuri ubu bufatanye bw’abaturage mu gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge yavuze ko hashyizweho icyiswe ijisho ry’umuturanyi kandi ngo byatanze umusaruro ugaragra.

Yagize ati ”Icya mbere urwo rumogi rwahise rurandurwa,ubu twashyizeho icyitwa ijisho ry’umuturanyi kandi byatanze umusaruro kuko uwo nakwita nk’umuyobozi w’iriya mirima yose y’urumogi  yaba Tanzania n’uburundi, yitwa Bigirimana Radjab  yafashwe ku bufatanye n’abaturage ashyikirizwa inkiko.”

Mu gutangiza police week mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kirehe umurenge wa Gahara, police y’igihugu yoroje inka imiryango irindwi 7, irihira mitiweri abantu 500 ndetse inatanga Moto ya AG 100 yahembwe umurenge wa Mushikiri mu marushanwa y’imivugo n’imbyino ku mutekano.

Muri iki gikorwa cyo gutangiza police week mu burasirazuba, hanamuritswe amazu ane yubatswe n’akarere ka Kirehe gafatanije n’abaturage, aya mazu akazajya akorerwamo na police.

ACP, Damas Gatare umuvugizi wa Police y’u Rwanda avuga ko usibye muri police week ibikorwa nk’ibi bikomeza, akaba nawe ashimangira ubufatanye bugomba gukomeza kurangwa hagati y’abaturage na police y’u Rwanda.

Yabisobanuye agira ati ”Ibyo byose byashimwe kandi ni ibikorwa bigikomeza nkaba rero nsaba abanya Kirehe n’abanyarwanda bose muri rusange gufatanya na police.”

umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Arivela Mukabaramba,yashimye police y’igihugu kuko usibye kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha, itanga umusanzu mu mibereho y’abanyarwanda.

Umuyobozi wa police y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana nawe yibukije abaturage ko n’ubwo muri rusange umutekano umeze neza batagomba kwirara, ahubwo abakangurira gukomeza gukorana na police n’izindi nzego z’umutekano ahanini batanga amakuru ku gihe ku cyaba intandaro y’umutekano mucye.

Police y’igihugu yatangije icyumweru cya police week mu ntara y’Iburasirazuba mu gihe  iri mubikorwa byo kwizihiza imyaka 14 ibayeho initegura kwizihiza kimwe n’abandi banyarwanda imyaka 20 u Rwanda rwibohoye.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles