Kuba Urubyiruko ruhagarariye abandi rusabwa gutekereza ibikorwa bibateza imbere bikanakorerwa ubuvugizi, ni bimwe mubyagarutsweho kuri uyu wa 18 Kamena 2014 mu Nteko rusange y’abahagarariye urubyiruko guhera ku rwego rw’umurenge mu Karere ka Gakenke yateraniye mu nzu y’inama y’akarere.
Umunyamabanga nshingabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko yasobanuriye abahagarariye urubyiruko ko basabwa gutekereza cyane kubikorwa bizabafasha gukomeza kwiteza imbere kuburyo n’igihe manda yabo izaba irangiye bazaba bafite icyo bagejeje kuri bagenzi babo bahagarariye.
Alfonse Nkuranga umunyamabanga nshingabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko yabasobanuriye ko bafite inshingano zikomeye zo kuba ijwi ry’urubyiruko ndetse bakanitabira inama njyanama z’imirenge.
Ati “ mu nama njyanama ni hahandi uba uharanira ko ibikorwa byateza imbere urubyiruko bigomba kuba bigaragaramo”.
Nkuranga akomeza abwira urubyiruko ko nka komite ihagarariye abandi ikwiye kujya yicara bagatekereza ku kintu cyabagirira akamaro kandi kikanateza imbere urubyiruko kuburyo aribyo byajya bijya kumurungo w’ibyigwa mu nama njyanama y’umurenge.
Kubijyanye n’ingengo y’imari mu gihe bagiye mu nteko rusange Nkuranga yabwiye urubyiruko ko hari igihe ishobora kuboneka no kutaboneka ariko kandi nko ku rwego rw’umurenge biba byoroshe kuko bidasaba ko inama imara igihe kirekire.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze Zephyrin Ntakirutimana, yasobanuriye abaturage ko urubyiruko aribo mbaraga z’igihugu kandi na leta yu Rwanda ikaba yarabahaye urubuga rwabo banyuzamo ibitekerezo.
“Urubyiruko iyo ruyobowe neza rwubaka igihugu, rwanayoborwa nabi rukagisenya nk’abanyarwanda twe dufite byinshi tuzi by’uburyo urubyiruko rwasenye igihugu murabyibuka muri 1994 ubwo urubyiruko rwitabiraga ibikorwa bya Jenoside bitewe n’imiyoborere yari ihari kandi nyamara byarashobokaga ko rwubaka igihugu”. Zephyrin Ntakirutimana
Ntakirutimana akomeza asobanurira urubyiruko ko uyu munsi ruyobowe neza rukaba rwitaweho kandi rukaba urubyiruko rumaze kumenya icyo gukora.
Ati “ iyi nteko igomba kubabera imbarutso yo gutekereza icyo urubyiruko rwa Gakenke rwakora kugirango rurusheho kwiteza imbere banafashe abandi badafite icyo bamaze kugeraho”.
Eric Nsanzimana, umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Murenge wa Rushashi yasobanuye ko hari ibikorwa byinshi bamaze kugeraho mu Murenge wabo, birimo Koperative itwika amatafari n’amategura kuburyo mu Murenge wa Rushashi bose ariho baza kugurira yaba amatafari cyangwa amategura bikabinjiriza amafaranga.
Nsanzimana akomeza avuga ko batangiye igikorwa cyo kureba imiryango itishoboye kuburyo boroza umwana uhakomoka itungo rigufi ry’ urukwavu kandi ikigikorwa kikaba gikomeje, hamwe n’abana batanu bafite ubumuga bahawe ihene buri umwe kugirango nabo bakomeze kwitabwaho, bakaba kandi baranatanze inka ebyiri kubana barokotse Jenoside.
Urubyiruko kandi rwanasabwe gukomeza kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe ari nako bitandukanya n’ibikorwa by’ibiyobyabwenge bikunda kwiganzamo urubyiruko.
Iki gikorwa kandi cyaranzwe no guhemba imirenge itatu yabaye indashikirwa muburyo bwo kwesa imihigo, aho umurenge wa Rushashi waje ku isonga, ugakurikirwa na Ruli hanyuma umurenge wa Busengo.
AKarere ka Gakenke gafite urubyiruko rusaga gato ibihumbi 125 mubaturage basaga 30 bagatuye.