Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Gisagara: Abaturage barasabwa gufata iya mbere mu kwicungira umutekano

$
0
0

Abaturage bo mu karere ka Gisagara barasabwa kurushaho kwita ku mutekano wabo cyane ko umuntu ubwe ariwe ugomba gufata iya mbere mu gucunga umutekano we, na polisi ikoroherezwa maze imbaraga ishyira mu gucunga umutekano zigakoreshwa mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage.  

 m_Abaturage barasabwa gufata iya mbere mu kwicungira umutekano

Kuri uyu wa kane, tariki 19/6/2013, ubwo mu karere ka Gisagara hatangizwaga icyumweru cya polisi y’igihugu “police week”, igikorwa cyabereye mu murenge wa Kibirizi akagari ka Muyira umudugudu wa Zihare, police yafatanyije n’abaturage mu guhanga umuhanda wa m zisaga 600 muri uyu mudugudu.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gukorwa bavugako  Kuba Polisi ibungabunga umutekano ikanatekereza ku bindi bikorwa byo guteza imbere abaturage ngo bigaragaza ubwitange no gukunda igihugu.Nabo ngo biteguye  gufatanya na Polisi y’igihugu mu bikorwa byose biteganyijwe muri icyi cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi.

Nyiramana Athanasie ati “Twafatanyije gukora umuhanda kandi wabonaga ko rwose bigenda neza, badutiza imbaraga tugakora ikintu cy’ingirakamaro, tuzanafatanya kubakira aba baturage badafite amacumbi, ubu se koko hari ubwitange burenze ubu? Ni urugero rwiza rwo gukunda igihu dukwiye kubareberaho”

Sekimonyo Thomas we ati “Ibi rwose bitwereka ko leta turi kumwe none natwe tuzakorana nabo maze ibikorwa byose biteganyijwe muri iki cyumweru bigende neza”

Ibi bikorwa polisi y’igihugu ikorana n’abaturage, n’ubundi ngo bifite aho bihurira n’umutekano ishinzwe, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre karekezi yabisobanuye, avuga ko iyoa abaturage babayeho n’umutekano uba mwiza.

Yibukije abaturage kandi ko umutekano udacungwa na polisi gusa ko ahubwo buri muturage agomba kubigira ibye, bityo polisi nayo ikoroherezwa kugirango imbaraga ishyira mu gucunga umutekano izikoreshe mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage.

Ati “Ibi bikorwa tubihuza n’umutekano kuko iyo hakozwe imihanda gutya, igihe habaye ikibazo hakenewe ubutabazi polisi ibasha kugera kubaturage vuba, ikindi kandi umuntu abayeho nabi nta terambere nta n’umutekano aba afite. Icyo dusaba abaturage kandi ni ukwita ku mutekano wabo kuko umuntu ubwe niwe wicungira umutekano mbere na mbere”

Ibikorwa biteganyijwe mu karere ka Gisagara, polisi y’igihugu izifatanyamo n’abaturage muri muri iki cyumweru cyahariwe polisi harimo kubaka za rondereza,uturima tw’igikoni ,guhanga indi mihanda mu mudugudu wa Zihare ,kubakira abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya n’ibindi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles