Image may be NSFW.
Clik here to view.
Nyuma y’uko abayobozi bo mu Karere ka Musanze bakoze ibara bakagambanira igihugu bakorana na FDLR ifatwa nk’umwanzi w’igihugu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ifatanyije n’akarere, kuri uyu wa Kane tariki 19/06/2014 bahuguwe abakuru b’imidugudu n’abashinzwe umutekano ku burere mboneragihugu kugira ngo babashe gusoza inshingano zabo nk’uko bikwiye.
Muri aya mahugurwa y’umunsi umwe hatanzwemo ibiganiro bijyanye n’imikorere n’imikoranire y’urwego rw’umudugudu n’izindi nzego zirukuriye n’uburyo bagomba kugira uruhare mu gucungira abaturage umutekano kugira ngo babashe gukora imirimo yabo isanzwe.
Abayobozi b’imidugudu bashimangira ko aya mahugurwa aba akenewe kuko abibutsa inshingano zabo bakazisohoza neza.
Uwamahoro Jeanine, umwe mu bitabiriye ibi biganiro yavuze ko iyo bibukijwe uko imiyoborere myiza igenda, baragenda bakagisha inama abaturage ku byemezo bigomba gufatwa ntibikanyize mu buyobozi bwabo.
Nkunzekwizera Philbert uyobora umudugudu wa Muhe mu Kagali ka Ruhengeri avuga ko amahugurwa nk’aya akundisha abayobozi igihugu na gahunda za Leta bagafata iya mbere kuzishyira mu bikorwa bazigize izabo.
Nk’uko byagarutsweho muri ibyo biganiro, abayobozi b’imidugudu bafite inshingano zo gukangurira abaturage gahunda za Leta kugira ngo bazishyire mu bikorwa. Kugira ngo ibi bigerweho ni uko bazigira izabo mbere y’uko bazigeza ku baturage.
Nyamara, zimwe muri gahunda za Leta usanga zigenda biguru ntege, aha batanga urugero rwa mitiweli ngo iki kibazo ni abayobozi b’imidugudu na bo ubwabo baba batumva neza izo gahunda n’umutima wo gukunda igihugu ugasanga ntawo bafite.
Hari n’abayobozi b’imidugudu badatinya gutunga urutoki abayobozi b’inzego zibakuriye ko babaturaho gahunda bataziganijwe kandi bakabasaba ko bazishyira mu bikorwa. Kanyarukato Augustin, ushinzwe imiyoborere myiza asobanura ko ubuyobozi bw’akarere bubanza kuganiriza abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kuri gahunda bakungurana inama mbere yo kuzigeza mu tugari n’imidugudu.
Uyu muyobozi asaba ko umwanya izi gahunda zifata baziganiraho ari yo nzira zigomba kunyuramo kugira ngo zigere hasi. Ati: “Icyo twasaba ni uko umwanya inzego zo hejuru zifata ziganira n’inzego zo hasi ku buryo bazumva byayaba umuco n’umuyobozi w’umudugudu n’abo bafatanya kuyobora bakasibanurirwa bakazumva maze bakazigira izabo.”
Ngo aya mahugurwa yabaye mu mirenge yose igize akarere, akaba yarabanjirijwe n’andi y’abavuga rikumvikana mu tugari ku munsi w’ejo bazahugura abandi.