Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Musanze: Abayobozi bongeye kwibutswa inshingano zabo kubera amateka mabi banditse

Image may be NSFW.
Clik here to view.
m_1024px-MusanzeDist

Nyuma y’uko abayobozi bo mu Karere ka Musanze  bakoze  ibara  bakagambanira igihugu bakorana na FDLR ifatwa nk’umwanzi w’igihugu,  Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ifatanyije n’akarere,  kuri uyu wa Kane tariki 19/06/2014   bahuguwe   abakuru b’imidugudu  n’abashinzwe umutekano  ku burere mboneragihugu kugira ngo babashe gusoza inshingano zabo nk’uko bikwiye.

Muri aya mahugurwa y’umunsi umwe hatanzwemo ibiganiro bijyanye n’imikorere n’imikoranire y’urwego rw’umudugudu n’izindi nzego zirukuriye n’uburyo bagomba kugira uruhare mu gucungira  abaturage umutekano  kugira ngo babashe gukora imirimo yabo isanzwe.

Abayobozi b’imidugudu bashimangira ko aya mahugurwa aba akenewe kuko abibutsa inshingano zabo bakazisohoza neza.

Uwamahoro Jeanine, umwe mu bitabiriye ibi biganiro yavuze ko iyo bibukijwe uko imiyoborere myiza igenda,  baragenda bakagisha inama abaturage ku byemezo bigomba gufatwa ntibikanyize mu buyobozi bwabo.

Nkunzekwizera Philbert uyobora umudugudu wa Muhe mu Kagali ka Ruhengeri avuga ko amahugurwa nk’aya akundisha abayobozi igihugu na gahunda  za Leta  bagafata iya mbere kuzishyira mu bikorwa bazigize izabo.

Nk’uko byagarutsweho muri ibyo biganiro, abayobozi b’imidugudu  bafite inshingano zo gukangurira  abaturage gahunda za Leta kugira ngo bazishyire mu bikorwa. Kugira ngo ibi bigerweho ni uko bazigira izabo mbere y’uko bazigeza ku baturage.

Nyamara, zimwe muri gahunda za Leta usanga zigenda biguru ntege, aha batanga urugero rwa mitiweli  ngo iki kibazo  ni  abayobozi b’imidugudu na bo ubwabo baba  batumva neza  izo gahunda  n’umutima wo gukunda igihugu ugasanga ntawo bafite.

Hari n’abayobozi b’imidugudu badatinya gutunga urutoki abayobozi b’inzego zibakuriye ko babaturaho gahunda bataziganijwe kandi bakabasaba ko bazishyira mu bikorwa. Kanyarukato Augustin, ushinzwe  imiyoborere myiza asobanura ko ubuyobozi bw’akarere bubanza kuganiriza abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge  kuri gahunda bakungurana inama mbere yo kuzigeza mu tugari n’imidugudu.

Uyu muyobozi asaba ko umwanya izi gahunda zifata  baziganiraho ari  yo nzira zigomba kunyuramo kugira ngo zigere hasi. Ati: “Icyo twasaba ni uko umwanya inzego zo hejuru zifata ziganira n’inzego zo hasi ku buryo bazumva byayaba umuco n’umuyobozi w’umudugudu n’abo bafatanya kuyobora bakasibanurirwa bakazumva maze bakazigira izabo.”

Ngo aya mahugurwa yabaye mu mirenge yose igize akarere, akaba yarabanjirijwe n’andi y’abavuga rikumvikana mu tugari  ku munsi w’ejo  bazahugura abandi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles