Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rusizi barakangurirwa kurushaho gufatanya mu gushyigikira gahunda yandi umunyarwanda cyane cyane babungabunga umutekano w’igihugu n’abagituye muri rusange birinda icyasenya ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho mugihe cy’imyaka 20 uRwanda rumaze rwibohoye.
Ibi babisabwe navice President w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite Honorable Mukama Abbas ubwo kuri ikicyumweru yari mu karere ka Rusizi mu biganiro byamuhuje n’abayobozi b’inzego z’ibanze zomuri aka Karere.
Honorable Mukama Abbas yagarutse ku kibazo cy’uko aka karere ka Rusizi gafite abanzi benshi bigihugu hanze bagakomokamo abasaba guhangana nabo cyane cyane begera abaturage kugirango batayobywa n’abo banzi
Ibi biganiro byibanze kurigahunda yandi umunyarwanda ariko kandi baganisha cyane kunsanganyamatsiko y’uyumwaka yokwibohora igiraiti“kwibohora 20 isoko yokwigira”.
Ibi biganiro byatanzwe na Honorable senateur Munyakabera Faustin wabanje kugeza kubabyitabiriye gahunda y’ibikorwa biteganijwe mu gihe cyo kwitegura umunsi wokwibohora kunshuro ya 20; isabukuru aho buri mu nyarwanda yarushaho gushyira imbaragaze mu gukunda igihugu no guharanira kugitezaimbere
Muri ibi biganiro basabyeko urubyiruko rukwiye kwitabwaho cyane kuko arirwo mbaraga z’igihugu.Bakaba bagaragaje zimwe mumbogamizi zishobora kuzitira urubyiruko mu gufatanya n’abandi muri gahunda z’igihugu:
Honorable depute Mukama Abbas wayoboye ibiganiro yongeye kwibutsa abagize inzego z’ibanze ko igihugu kimaze kugera kuribyinshi maze abasaba kurushaho gushyira imbaraga mu kubumbatira umutekano bafatanije n’abobayoboye kugirango hatagira ubisenya
Ari umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar ari n’inzego z’umutekano bavuze kubikorwa by’abantu badasiba gufatwa bafite ibikoresho bya Gisirikare bamwe bagafatirwa muri aka karere abandi bagafatirwa Kigali aha kandi bakaba banavuze ko mubagizi ba nabi bamaze gufatwa batera amagerenade mu mujyi wa Kigali abenshi bakomoka mu karere ka Rusizi.
Ibi biganiro bigamije guhuza gahunda yandi umunyarwanda n’umunsi mukuru wo kwibohora byitabiriwe n’abayobozi 5 baturutse muri buri murenge mumirenge18 igize akarere ka rusizi, nyobozi y’akarere ndetse n’inzego z’umutekano muri aka karere.Ababose bakaba aribo bazafasha mu kuyobora ibiganiro n’ibindi bikorwa biteganijwe muri gahunda yo kwibohora kunshuro ya 20 umunsi wizihizwa tarikiya 4 Nyakanga buri mwaka.
Mungamba zafashwe abayobozi bitabiriye iyi gahunda ya ndi umunyarwanda bavuze ko bagiye kongera gushyira imbaraga mu kwigisha akamaro kayo aho ngo basanga ari ngobwa ko burimu nyarwanda ayumva neza kandi n’abashaka kuyirwanya bakamaganiranywa kure