Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Rusizi: abayobozi barasabwa kwegera abaturage kuko Rusizi ifite abanzi benshi hanze y’igihugu

$
0
0

abayobozi barasabwa kwegera

Abayobozi  b’inzego  z’ibanze   mu karere ka Rusizi  barakangurirwa  kurushaho  gufatanya mu gushyigikira  gahunda  yandi  umunyarwanda cyane cyane babungabunga  umutekano w’igihugu n’abagituye muri rusange  birinda  icyasenya  ibyo  abanyarwanda  bamaze kugeraho mugihe  cy’imyaka  20 uRwanda   rumaze rwibohoye.

Ibi babisabwe  navice

Ibi babisabwe  navice President   w’inteko   ishingamategeko   umutwe w’abadepite   Honorable   Mukama  Abbas   ubwo kuri ikicyumweru   yari   mu   karere ka Rusizi  mu  biganiro byamuhuje   n’abayobozi   b’inzego  z’ibanze  zomuri aka Karere.

Honorable Mukama Abbas yagarutse ku kibazo cy’uko aka karere ka Rusizi gafite abanzi benshi bigihugu hanze bagakomokamo abasaba guhangana nabo cyane cyane begera abaturage kugirango batayobywa n’abo banzi

Ibi  biganiro  byibanze  kurigahunda yandi umunyarwanda ariko kandi baganisha cyane kunsanganyamatsiko y’uyumwaka yokwibohora   igiraiti“kwibohora 20 isoko yokwigira”.

Ibi  biganiro  byatanzwe na  Honorable senateur Munyakabera  Faustin  wabanje kugeza kubabyitabiriye  gahunda  y’ibikorwa  biteganijwe  mu gihe cyo  kwitegura  umunsi  wokwibohora  kunshuro  ya 20; isabukuru   aho buri mu nyarwanda yarushaho gushyira imbaragaze  mu gukunda  igihugu  no guharanira  kugitezaimbere

Muri  ibi biganiro  basabyeko  urubyiruko rukwiye  kwitabwaho cyane kuko arirwo mbaraga z’igihugu.Bakaba bagaragaje  zimwe  mumbogamizi zishobora kuzitira urubyiruko mu gufatanya n’abandi muri gahunda z’igihugu:

Honorable  depute  Mukama  Abbas wayoboye  ibiganiro yongeye kwibutsa  abagize  inzego z’ibanze ko igihugu kimaze  kugera  kuribyinshi   maze abasaba kurushaho gushyira  imbaraga  mu kubumbatira umutekano bafatanije  n’abobayoboye  kugirango  hatagira ubisenya

Ari umuyobozi w’akarere ka Rusizi  Nzeyimana Oscar ari n’inzego z’umutekano bavuze kubikorwa by’abantu badasiba gufatwa bafite ibikoresho bya Gisirikare  bamwe bagafatirwa muri aka karere abandi bagafatirwa Kigali aha kandi bakaba banavuze ko mubagizi ba nabi bamaze gufatwa batera amagerenade mu mujyi wa Kigali abenshi bakomoka mu karere ka Rusizi.

Ibi biganiro bigamije guhuza gahunda yandi umunyarwanda n’umunsi mukuru wo kwibohora byitabiriwe  n’abayobozi 5 baturutse muri buri murenge mumirenge18 igize akarere ka  rusizi, nyobozi y’akarere ndetse  n’inzego  z’umutekano  muri aka karere.Ababose bakaba  aribo  bazafasha mu kuyobora ibiganiro n’ibindi bikorwa biteganijwe muri gahunda yo kwibohora kunshuro ya 20 umunsi wizihizwa  tarikiya  4 Nyakanga buri mwaka.

Mungamba zafashwe abayobozi bitabiriye iyi gahunda ya ndi umunyarwanda bavuze ko bagiye kongera gushyira imbaraga mu kwigisha akamaro kayo aho ngo basanga ari ngobwa ko burimu nyarwanda ayumva neza kandi n’abashaka kuyirwanya bakamaganiranywa kure

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles