Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Kirehe: Abayobozi b’imidugudu 612 bahawe telephone bemeza ko zigiye gutuma bakora neza

$
0
0

Abayobozi b’imidugudu 612 igize akarere ka Kirehe bahawe telefoni zigendanwa ngo bazajya bifashisha mu guhanahana amakuru n’inzego zose bakorana, cyane cyane ay’umutekano kandi ngo hagati yabo iryo tumanaho rizaba ari ubuntu.

umuyobozi w’akarere ashyikiriza umwe mu bakuru b’imidugudu telefoni

umuyobozi w’akarere ashyikiriza umwe mu bakuru b’imidugudu telefoni

Abahawe izi telephone bavuga ko kuba babonye itumanaho kandi ritishyurwa igihe bahamagaye abayobozi ngo bizatuma barushaho gukora neza, by’umwihariko bicungira umutekano banatanga amakuru ku gihe ku byateza umutekano muke.

Bamwe mu bitabiriye inama

Bamwe mu bitabiriye inama

Umwe muri aba bayobozi bahawe telephone witwa Maniragaba Dominique yatangaje ko zigiye kubafasha mu kazi kose muri rusange kuko bakeneraga cyane kuvugana n’abayobozi ku bikorwa bya buri munsi bibera mu midugudu iwabo.

Yagize ati “Izi telephone tutazaba dufite impungenge zo gushirirwa n’amafaranga zigiye gutuma twirindira umutekano ku buryo bufatika, tugeza ku bayobozi bose ibikorwa bijyanye n’akazi ka buri munsiaho tuyobora mu mudugudu.”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe bwana Murayire Protais yavuze ko izi telephone zatanzwe mu rwego rwo kugira ngo bajye bavugana n’ubuyobozi mu karere ka Kirehe biboroheye kuko nta mafaranga bazajya bakoresha, bityo bifashe abayobozi bireba bose mu karere kumenya byihuse  ubuzima bwa buri munsi mu baturage.

Ubusanzwe ubu buryo bwo guhamagara mu bayobozi batishyuye bwagarukiraga ku rwego rw’akagali, bukaba bwagejejwe ku rwego rw’umudugudu kuko umudugudu wegereye abaturage ari naho shingiro ry’ubuzima bw’igihugu.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles